Iyi minisiteri yasobanuye ko iki kibazo cyo kubura isoko ku masuraro w’ibitunguru cyatewe n’ingaruka za guma mu rugo yashyizweho kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ikibazo cyo kubura amasoko ku bahinzi b'ibitunguru b'i Rubavu ni imwe mu ngaruka za 'lockdown' kubera icyorezo cya #COVID19. Abahinzi turabagira inama yo gusarura ibitunguru byabo, bakabyanika. Inzego z'ibanze na Minisiteri zibifite mu nshingano ziri gufatanya kubashakira amasoko https://t.co/seEsa9Bh26
— Ministry of Agriculture & Animal Resources |Rwanda (@RwandaAgri) February 4, 2021
Bamwe muri aba bahinzi bari barahisemo kugumisha umusaruro wabo mu murima kugira ngo bibe ifumbire y’imborera, bagiriwe inama na minisiteri yo kubisarura maze bakabyanika kugira ngo bitazabora, ibasezeranya gukorana n’inzego zibanze maze ibyo bitunguru bigashakirwa isoko.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, na we yabijeje ko iki kibazo kiri hafi kubonerwa umuti kuko imashini yitezweho gutunganya umusaruro w’imboga kuburyo zishobora guhunikwa igihe kinini irimo gukorwa neza, nyuma y’ikibazo yari yaragize cyo gutogosa imboga aho kuzumisha.
Ubusanzwe ibitunguru byerera hagati y’amezi atatu n’ane. Hegitari imwe ishobora kweraho toni 25. Akarere ka Rubavu ni kamwe mu tweramo ibitunguru ku bwinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!