Kwamamaza

Miliyoni 800 Frw zigiye gusaranganywa abaguze imigabane ya Crystal Telecom

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 12:41' na Rabbi Malo Umucunguzi


Abanyamigabane ba Crystal Telecom Ltd bagiye kugabana miliyoni 800 Frw nk’inyungu ku migabane baguze muri iki kigo, iyi ikaba ari inshuro ya gatatu bagiye guhabwa iyi nyungu kuva cyashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane muri Nyakanga 2015.

Uyu ni umwe mu myanzuro y’inama y’ubutegetsi yabaye tariki 9 Kanama 2016, ikitabirwa n’umuyobozi Mukuru wayo, Dr. James Gatera, Vincent Gatete uyobora ikigo gishinzwe umutekano, ISCO Ltd, Cherno Gaye na Jean Bosco Sebabi uhagarariye RSSB nk’umunyamigabane munini kurusha abandi.

Muri iyi nyungu yabonetse mumezi atandatu ya mbere kugeza kuwa 30 Kamena 2016, umugabane umwe uzagenda ugenerwa 2.96Frw mu migabane 270 177 320 yagurishijwe kuva umwaka ushize.

Raporo yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane, igaragaza ko ayo mafaranga y’abanyamigabane azishyurwa kuwa 19 Ugushyingo cyangwa hafi y’iyo tariki, mu gihe kumenyekanisha imigabane bizasozwa kuwa 2 Ukuboza 2016.

Crystal Telecom Ltd yagenzurwaga Crystal Ventures yabayeho kuva muri Nzeli 2013 igizwe na 20% by’imigabane ya MTN Rwanda Cell Ltd.

Muri Kamena 2015 Crystal Ventures yashyize ku isoko iyo migabane yari iri muri MTN Rwanda Cell Ltd igurwa n’Abanyarwanda n’ibindi bigo bitandukanye binyuze ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Inyungu muri aya mezi kimwe n’amafaranga agiye guhabwa abanyamigabane yaragabanutse, kuko ubwo habaga inama y’Inteko rusange ya mbere ya Crystal Telecom muri Mata 2016, ubuyobozi bw’iki kigo bwamurikiye abanyamigabane inyungu yabonetse bagombaga gusaranganywa isaga kuri miliyari ebyiri na miliyoni 200 Frw.

Inyungu ya mbere ku migabane muri Crystal Telecom yatanzwe mu Ukwakira 2015 ingana na miliyari imwe na miliyoni 17 Frw.

Gukomeza kuba ku isonga mu itumanaho kwa MTN Rwanda, nibyo bizakomeza kubyarira inyungu abaguze imigabane muri Crystal Telecom, kuko mu bantu 8,932,108 bakoresha telefoni mu Rwanda, kugeza mu mpera za Kamena 2016, abagera kuri 3,988,604 bose bakoreshaga uyu murongo.

Uretse 20% ifitwe na Crystal Telecom muri MTN Rwanda, 80% isigaye ifitwe na MTN Group Limited, ikigo cya mbere kinini cy’itumanaho muri Afurika, gikorera mu bihugu 22 birimo Afurika n’uburasirazuba bwo hagati.

Bamwe mu bagize inama y'ubutegetsi ya Crstal Telecom

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved