Menya uko wakohereza ibicuruzwa ku isi yose ukakira ibindi utavuye aho uri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Nzamurambaho Samuel ubu uri i Kigali nyamara icyuma gisakaza amajwi (radio transmitter) yari afite kikaba cyarapfuye, cyamaze kugera mu Butaliyani ndetse yiteguye kwakira ikigisimbura mu minsi mike atagombye kuva mu Rwanda.

Nta kindi yakoze uretse kugana ibiro by’ikompanyi y’Indege y’u Bubiligi, Brussels Airlines, ikorera i Kigali maze aha gahunda yose ikigo kiyihagarariye mu bwikorezi bw’imizigo cyitwa East African Cargo (EAC).

Aganira na IGIHE ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru wa ERTEC Rwanda Ltd, Nzamurambaho yagize ati “Ubu hashize umwaka dutangiye gukorana na EAC mu kohereza no gutumiza ibikoresho by’iminara ya radio na televiziyo tutagombye kujya i Burayi. N’uyu munsi noherereje abacuruzi bo mu Butaliyani ‘transmitter’ yari ifite ikibazo kugira ngo bayisimbuze indi ikora ineza. Si ngombwa gukurikirana kuko EAC izayingezaho ku kazi nk’uko basanzwe babikora.”

Nzamurambaho yavuze ko ubu atagitakaza igihe ajya i Burayi ndetse hagabanutseho 50% ku kiguzi cyagendaga mu ngendo kuva ikigo cyatangira mu 2010.

Ubwikorezi bugera ku isi hose

Indege za Brussels Airlines zijya mu byerekezo birenga 90 mu Burayi no muri Afurika hakiyongeraho n’ibindi birimo i New York JFK, Washington D.C. muri Amerika, Toronto muri Canada ndetse ku bufatanye n’izindi kompanyi z’indege ibasha kugeza imizigo mu mfuruka zose z’isi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’ubucuruzi muri East African Cargo, Rukundo Bruce, yavuze ko iki kigo gikorana n’ikigo kabuhariwe mu bwikorezi cyitwa Brucargo Air Freight gifite icyicaro mu Bubiligi ariko gikorera ku isi hose.

Yagize ati “Akenshi dutwara ibiro 50 kugeza kuri toni eshanu ariko dushobora gutwara n’ikilo kimwe cyangwa toni 15. Imizigo dukunda kuyohereza muri Amerika, u Bubiligi, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, Danemark, u Buyapani n’ahandi henshi. Brussels Airlines ibasha kugereza umuntu imizigo aho yifuza hose ku isi.”

Nk’umunyamuryango wa Lufthansa Group na Star Alliance, Brussels Airlines ikorana n’ibindi bigo birimo American Airlines na Swiss International Airlines mu rwego rwo kugera mu mfuruka zose z’isi haba mu mijyi mito n’iminini.

Rukundo yavuze ko ubu bagabanyije nibura 20% ku giciro cyo gutwara imizigo bitewe n’ubwoko bwayo. Ibiciro bitandukana hakurikijwe ubwoko bw’ibiri mu muzigo, umubyimba n’uburemere byawo.

Yagize ati “Dufite ubunararibonye muri aka kazi; tugira inama abakiliya ku bijyanye n’ibyangombwa biherekeza imizigo bitewe n’ibyoherezwa n’aho byoherezwa. Hari ibicuruzwa nka telefoni, imodoka, ibizamini by’indwara, n’ibindi byifitemo ibice byateza impanuka nka batiri cyangwa ubundi bumara bityo bikaba bigomba gufungwa mu buryo bwihariye.

Yongeyeho ati “Hari abantu baza bakatubwira ko bari bakoranye n’ibindi bigo ariko imizigo ikagaruka cyangwa igahagarikwa itageze aho yoherejwe kubera ko batigeze bamenya amabwiriza agenga itwarwa ry’ibyo bicuruzwa.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’ubucuruzi muri East African Cargo, Rukundo Bruce, yavuze ko iki kigo gikorana n’ikigo kabuhariwe mu bwikorezi cyitwa Brucargo Air Freight gifite icyicaro mu Bubiligi ariko gikorera ku isi hos

Rukundo yavuze ko bafite umwihariko wo kugira imodoka ikonjesha ku buryo ibintu bishyirwa ku bushyuhe bukenewe n’iyo bivuye mu ndege kugera aho babijyana nk’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yagize ati “Dusohoza ubutumwa i Buruseli mu Bubiligi mu gihe cy’umunsi umwe n’igihe kitarenze iminsi itatu mu yindi mijyi yo mu Burayi no ku kibuga cy’indege cya JFK i New York muri Amerika. Dufite n’ikoranabuhanga rituma umukiliya akurikirana aho ibyo yohereje cyangwa yatumije bigeze intambwe ku yindi.”

Umukiliya kandi ashobora guhitamo kwishyura yohereje imizigo cyangwa akavugana n’uzayakira akishyura imugezeho.

Rukundo yavuze ko uwohereje cyangwa agatumiza ibicuruzwa kuri Brussels Airlines na EAC aba afite umutekano wabyo kandi bikagezwa aho byoherejwe vuba.

Umukozi w’Ikigo gitanga serivisi z’ubwikorezi Brucargo Air Freight apakira imizigo
Brussels Airlines n’ibigo bikorana na yo bifite ibikenewe byose ngo bitange serivisi z’ubwikorezi zizewe ku isi hose
Brussels Airlines n’ibigo bikorana na yo bigeza imizigo ku bari mu mfuruka zose z’isi kubera ko igera ahantu henshi kandi ikaba ikorana n’ibindi bigo bitanga serivisi z’ingendo zo mu kirere
Brussels Airlines n’ibigo ifatanya na byo bifite ubunararibonye mu gutwara imizigo y’ubwoko bwose
Hamwe na Brussels Airlines, imizigo itwarwa mu buhehere bukwiye haba mu ndege no mu modoka zikonjesha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza