Makhtar Diop wayoboraga Banki y’Isi muri Afurika yahawe imirimo mishya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Makhtar Diop wari umaze imyaka itandatu ari Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika, yakuwe kuri uyu mwanya agirwa Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe ibikorwaremezo, umwanya utari usanzwe muri iyi banki.

Mu gihe yari amaze muri Afurika, Diop yafashije Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kubona miliyari 70 z’amadolari yo kwifashisha mu guhangana n’inzitizi z’iterambere.

Umwanya mushya yahawe uhuriza hamwe ibijyanye n’ubwikorezi, iterambere ry’ikoranabuhanga, ingufu, ubucukuzi, gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo n’ubufatanye bwa Leta n’abikorera.

Makhtar Diop azagenzura ibijyanye n’imirimo ya Banki y’Isi ku bikorwaremezo no gutera inkunga imishinga yabyo, gushakira ibisubizo birambye no kuziba icyuho kiri mu iterambere ry’ibikorwaremezo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Agishinzwe Afurika, yagize uruhare rukomeye mu gukora ubukangurambaga mu bikorera abashishikariza gutera inkunga ibikorwaremezo muri Afurika, guhanga udushya n’ikoranabuhanga.

Yabaye umuvugizi kuri Afurika ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi zihendutse ndetse ahamagarira abashoramari kuyishora mu ngufu zidasaza ndetse ashishikariza ibihugu kwihuza ku ngufu z’amashanyarazi no mu bwikorezi.

Itangazo rya Banki y’Isi rivuga ko ajyanye muri izi nshingano nshya ubunararibonye no gusobanukirwa ikibazo cy’ingutu cy’ibikorwaemezo. Yigeze kuba Umuyobozi w’imari, abikorera n’ibikorwa emezo muri Amerika y’Amajyepfo na Caraïbes.

Mu 2009 kugeza mu 2012, Diop yabaye Umuyobozi wa Banki y’Isi muri Brazil, aho yatumye iyi banki itera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo muri iki gihugu. Yabaye kandi Umuyobozi wa Banki y’Isi muri Kenya, Eritrea na Somalia.

Diop uzatangira imirimo mishya ku wa 1 Nyakanga 2018, yabaye umwe mu bantu 100 bavuga rikumvikana ku Isi mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Banki y’Isi itera inkunga u Rwanda mu mishinga y’ibikorwaremezo; nko mu mpera z’umwaka ushize hasinywe amasezerano y’impano ya miliyoni 68 z’amadolari ya Amerika azakoreshwa mu kubaka imihanda y’ubuhahirane (feeder roads) mu turere twa Gatsibo, Nyagatare, Nyabihu, Rutsiro, Nyaruguru na Gakenke.

Makhtar Diop wagizwe Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe ibikorwaremezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza