00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mabondo, Ngunda, Kinigi na Kuruseke: Ibidasanzwe ku ituburwa ry’imbuto z’ibirayi mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Utarabiriye byokeje yabiriye bitogosheje, udakunda ibyo byombi yaba ygiza nkana avuze ko atazi ifiriti. Ibirayi ni kimwe mu bihingwa ngandurarugo bitunze umubare munini w’Abanyarwanda, haba ababirya, abashoye imari mu buhinzi bwabyo no mu kubitunganya, cyangwa abakora imirimo ifite aho ihuriye nabyo.

Mu Rwanda, bihingwa ku buso bwa hegitari ibihumbi 120 ku mwaka ziganje mu Burengerazuba, Amajyaruguru n’igice cy’Amajyepfo y’igihugu. Umusaruro uhava ubarirwa ku mpunzandengo ya toni 1.200.000.

Uko imyaka ishira indi igataha, ikoranabuhanga rigatera imbere n’imihindagurikire y’ibihe ikabaho, ubuhinzi nabwo bukenera amavugurura ahanini ashingiye ku kongera umusaruro. Ni muri urwo rwego n’imbuto z’ibirayi zigenda zituburwa binyuze mu bushakashatsi butandukanye.

Imbuto imwe ishobora kumara igihe kirekire igasaza, ikera mu gace kamwe akandi ntiyere bitewe n’ubutaka bwaho, kimwe n’uko ishobora kuba itaryoha cyangwa ngo itange umusaruro ushimishije.

Umushakashatsi ku mbuto z’ibirayi, Ndayisenga Théophile, yasobanuye ko mu myaka ya 1970 ari bwo mu Rwanda hatangijwe ubushakashatsi ku birayi, ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga kibukorera muri Peru cyitwa CIP. Icyo gihe cyoherereje u Rwanda ubwoko butandukanye bw’imbuto z’ibirayi.

Mu myaka yakurikiyeho hagiye hoherezwa n’ubundi bwoko, ariko ugasanga bwose butera mu bice bimwe, butaryoha cyangwa ngo bwere mu buryo bumwe.

Aho harimo nk’ubwitwa Sangima bwagejejwe ku bahinzi mu 1980, Kinigi na Petero benshi bita “Kuruseke” bwabagezeho mu 1984, ubwa Kuruza bwaje mu 1985, Mabondo na Kirundo bwabagezeho mu 1989, naho mu 1992 hasohoka Ngunda, Mizero, Gikungu, Nderera,Kigega na Mugogo. Ni mu gihe ubwa Victoria bwo bwaje mu 2000.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa 7 Nzeri 2021, Ndayisaba yagize ati “Mu by’ukuri ubwo bw’imbuto burasaza. Ibimenyetso byatugaragarije ko nk’iyo Sangima yashaje kuko ubu urayihinga ntizane umusaruro ushimishije. Turayifite muri RAB ariko kuko igenda igira umusaruro muke muke n’abahinzi basa n’abayivuyeho.”

Uburyo imbuto z’ibirayi zituburwa

Ndayisenga yasobanuye ko nubwo imbuto z’ibirayi zisaza, imihindagurikire y’ibihe nayo ibigiramo uruhare.

Ati “Cyane cyane biterwa n’indwara. Uko imbuto igenda ihingwa mu murima ni ko n’indwara zigenda ziyimenyera. Iyo ziyimenyereye rero ihita itangira kugaragara ko nta musaruro itanga.”

Bijyanye no kuba bumwe muri ubwo bwoko bwakuwe muri Peru bumaze igihe kirekire mu Rwanda bugenda busaza , abashakashatsi ku birayi nabo bagenda bavumbura ubundi bushya binyuze mu gutubura imbuto.

Uwo mushakashatsi yatangaje ko imbuto y’ibirayi ituburwa hifashishijwe uburyo bwo “kubangurira”, aho hashakwa icyororo cy’ikigabo n’icy’ikigore bigahuzwa.

Yakomeje ati “Iyo babihuje binyuze mu ndabo havukamo umurama. Haboneka umurama usa n’uw’inyanya, noneho tukawutera ukavamo ingemwe”

Za ngemwe ziza zitandukanye uko zameze zose, hagashakwamo izibasha kwihanganira indwara runaka, ubutaka runaka, igihe runaka n’ibindi.

Mu cyiciro kibanza izo ngemwe ziterwa mu nzu zabugenewe hakazaho uturayi duto. Nyuma yaho badutera mu murima tukavamo “imbuto fatizo”, nayo ikongera guhingwa mu murima ikavamo “imbuto shingiro” ari nayo RAB iha abatubuzi babifitiye ibya ngombwa. Nabo bayituburamo imbuto icuruzwa, ikagera ku bahinzi muri ubwo buryo.

Inzobere mu by’ubuhinzi, Habumugisha Augustin, ni umwe mu bahuguriwe mu mahanga bashinze Umuryango HoReCo ugamije gufasha abahinzi guhinga kinyamwuga. Nawo ukora ubutubuzi bw’imbuto z’ibirayi.

Yavuze ko bafitanye amasezerano n’Ikigo gishinzwe gukusanya imbuto y’ibirayi mu Rwanda (SPF), akaba ari cyo kiyigura kikayibika ku buryo umuhinzi cyangwa umutubuzi ufite icyangombwa uyikeneye abegera akayigurishwa.

Ndayisenga yasobanuye ko ubushakashatsi ku mbuto nshya z’ibirayi mu Rwanda bwatangiye mu 2013, butangirizwa ku bwoko 40 hifashishijwe sitasiyo za RAB esheshatu ziri hirya no hino mu gihugu.

Muri ubwo 40 habanje kuvamo 16 ubundi bushyirwa ku ruhande nyuma y’uko bigaragaye ko butatanga umusaruro.

Muri Gashyantare 2019 byagaragaye ko hari ubwoko butanu bwakwera mu Rwanda. Bwiswe Twihaze, Nkunganire, Izihirwe, Ndeze na Kazeneza.

Mu kwezi nk’uko kwa 2020 habonetse ubundi nabwo bwera bwiswe Jyambere, Cyerekezo, Ndamira, Twigire, Gisubizo na Seka; ari nabwo bumaze guhabwa abahinzi.

Ibirayi bihingwa kuri hegitari ibihumbi 120 buri mwaka mu gihugu hose
Imbuto z'ibirayi zitandukanira ku buryohe uko zera n'aho zihingwa
Ingemwe z'ibirayi ziva ku murama umwe zikaza zitandukanye
Mbere y'uko imbuto igezwa ku bahinzi ibanza yaterwa mu murima w'abashakashatsi ubugira kabiri
Mbere y'uko imbuto z'ibirayi ziboneka haba havanzwe umurama uvamo ingemwe
Ibirayi bimaze kugeragezwa nibwo mu mirima y'abashakashatsi, bishyikirizwa abatubuzi ngo bigezwe ku baturage
Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera cyane mu bice by'Amajyaruguru n'Uburengerazuba bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .