Leta yiyemeje guhunika ibiribwa byagoboka nibura abantu 250 000 mu gihe cy’amezi atatu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Mata 2018 saa 09:43
Yasuwe :
2 3

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hagiye kongerwa imbaraga mu kubaka ubuhinikiro mu turere dutadukanye tw’igihugu, hagamijwe kurushaho guhunika ibiribwa ngo umusaruro urusheho gukoreshwa uko bikwiye.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yagejeje ikiganiro ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku bikorwa bya guverinoma byo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Yavuze ko intego u Rwanda rwihaye muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere ari ugukora ubuhinzi bw’umwuga bwongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, leta ikazakomeza gutera inkunga abahinzi n’aborozi kugira ngo bahunike neza umusaruro wabo bityo ugire ubuziranenge.

Yavuze ko ku bijyanye n’ibinyampeke n’ibinyamisogwe, ubuhunikiro buri mu gihugu bufite ubushobozi bwo guhunika nibura toni 311,795.

Ku bijyanye n’imboga n’imbuto, Minisiriri w’Intebe yavuze ko hamaze kubakwa ibyumba bikonjesha imboga, imbuto n’indabo bifite ubushobozi bwo kwakira icyarimwe toni 140 ku munsi. Ibyo byumba biri mu turere twa Rulindo, Rwamagana, Ngoma, Kamonyi, Nyanza na Kicukiro ndetse mu mwaka utaha hanateganywa kubakwa ibindi byumba bikonjesha 10 mu turere dutandatu dutandukanye, bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira toni 5 buri kimwe.

Ku bijyanye n’ibirayi, Minisitiri w’Intebe yavuze hamaze iminsi amavugururwa ku icuruzwa ryabyo, yari agamije kurinda abahinzi igihombo, korohereza ubucuruzi no kugeza ibirayi ku babigura ku giciro cyiza, hakaba na gahunda yo kongera amahunikiro.

Uko umusaruro uzagenda ubikwa neza, Minisitiri w’Intebe yanavuze ko hakenewe kongerwa umusaruro ushyirwa mu kigega cy’ingoboka cyakwifashishwa mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Yagize ati “Guverinoma ikomeje gahunda yo kugura ibiribwa byo kujya mu kigega cy’ingoboka. Intego ni uko buri mwaka hahunikwa nibura toni 15,000 zigizwe na toni 10,000 z’ibigori na toni 5,000 z’ibishyimbo zagoboka nibura abantu 250,000 mu gihe cy’amezi atatu, baramutse bahuye n’ibiza bidasanzwe byatuma babura umusaruro.”

Mu gihe hubakwa ubushobozi bwo kugoboka ababuze umusaruro, mu rwego rwo kurushaho kwihaza mu biribwa, hagati ya 2015 na 2017 leta yongereye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho nk’umuceli wiyongereyeho 33%, ibirayi byiyongereyeho 17%, ibishyimbo byiyongereyeho 7% naho imyumbati yiyongereyeho 13%.

Soya yiyongereyeho 12%; ingano ziyongereyeho 37%; amata yiyongereyeho 17%, inyama ziyongereyeho 47%; amafi yiyongereyeho 13%; amagi yiyongereyeho 7% ariko ibigori bigabanukaho 3% bitewe ahanini n’icyorezo cya nkongwa cyibasiye ibigori.

Gusa ibyo ntibibuza kwitegura ibibazo biba bishobora gutuma umusaruro utaboneka nk’mihindagurikire y’ikirere ituma imvura itabonekera igihe, igwa ari nkeya cyangwa nyinshi ikangiza imyaka cyangwa indwara n’ibyonnyi byibasira ibihingwa.

Guverinoma isanzwe igira gahunda yo kugoboka uduce twahuye n’ikibazo cy’ibiribwa nk’aho mu myaka ishize abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagenerwaga inkunga y’ibiribwa bitewe n’amapfa, yatumye bamwe batangira gusuhukira mu tundi turere.

Abaturage bo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye bategereje guhabwa ibiribwa muri 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza