Leta yatangiye gutekereza kuzahangana n’inzara ishobora gukurikira imvura idasanzwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Gicurasi 2018 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze ko Guverinoma iri kureba uburyo bwo guhangana n’ingaruka zizaturuka ku mvura idasanzwe iri kugwa mu bice byinshi by’igihugu, yitezweho kugabanya umusaruro w’ubuhinzi ku buryo bukomeye.

Dr. Mukeshimana yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru muri Kigali Convention Centre, ubwo hatangazwaga ko muri Nzeri u Rwanda ruzakira inama nyafurika yiga ku guteza imbere ubuhinzi.

Yavuze ko ibiza bitewe n’imvura ikomeye cyangwa se ibindi bijyanye n’imihindagurikire biri kubaho cyane muri iki gihe, kuko biri kumvikana nko muri Kenya, mu Buhinde n’ahandi.

Yakomeje agira ati “Nibyo umusaruro uzagabanyuka kuko imyaka y’abantu benshi iri kurengerwa, ugiye no ku misozi urasanga imyaka myinshi itagihagaze. Ubu icyo turi gutekereza ni ukureba uburyo twahangana nabyo, ni gute guverinoma izatanga ubufasha ku bantu batazeza uko bikwiye, noneho ni n’iki tuzakora kugira ngo twongere umusaruro w’ibiribwa.”

Yongeyeho ati “Ni ibyo turi kurebaho kugira ngo hatagira uhura n’ibibazo bikomeye kubera ibiri kuba, ndatekereza ko guverinoma yiteguye.”

Minisiteri y’Ubuhinzi iheruka gutangaza ko imvura imaze kwangiza hegitari zirenga 4000 z’imyaka ndetse kugeza mu cyumweru gishize, igereranya ry’agaciro k’ibyangiritse ryerekanaga ko bigera kuri miliyari zirenga enye z’amafaranga y’u Rwanda. Imaze no gutwara ubuzima bw’abarenga 200 mu mezi atanu atuzuye.

Iyi minisiteri ivuga ko ifite ikigega cy’ingoboka cyafasha abaturage bagira ibibazo, kirimo toni zirenga 7000 z’ibigori na toni zirenga 4000 by’ibishyimbo.

Umushoramari ukomeye Strive Masiyiwa wo muri Zimbabwe, yavuze ko ibiza kamere bizahoraho, ashimangira ko ikintu gikomeye yabonye muri Afurika ari uburyo ibihugu bihangana n’ibiza.

Gusa yavuze ko ahakwiye kongerwa imbaraga ari mu buryo bwo gukumira ko ibiza, nk’uko hashyirwa imbaraga mu guhangana n’ingaruka zabyo iyo bibaye.

Yatanze urugero rwa nkongwa yigeze kwibasira Afurika mu myaka 25 ishize, avuga ko itari ikwiye kugaruka ngo yangize imyaka ku rwego rukomeye, cyane cyane ibigori. U Rwanda rwo rubarura ko nkongwa iheruka yangije hagati ya 3-5% by’ibigori byari byatewe.

Gusa Masiyiwa yashimye ko hari imbaraga zikoreshwa mu kwitegura guhangana n’ibiza nk’ibishingiye ku ihindagurika ry’ibihe, aho ubu hakozwe ishoramari rikomeye mu gutunganya imbuto zishobora kwihanganira izuba igihe ryava igihe kirekire.

Umugezi witwa Icyogo unyura mu mirenge ya Rukoma, Runda na Ngamba muri Kamonyi warenze ku myaka y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza