Leta y’u Rwanda igiye kugurisha imigabane yari ifite mu zindi banki

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Ukuboza 2017 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yatangaje ko leta igiye gukomeza kugurisha imigabane yari ifite muri banki zitandukanye mu Rwanda, nyuma y’imigabane iheruka kugurisha muri I&M Bank muri Werurwe.

Minisitiri Gatete yabibwiye abayobozi ba banki zikorera mu Rwanda, mu musangiro wabaye kuwa Gatanu.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda yagurishije imigabane 99,030,400 ingana na 19.81% yari ifite muri I&M Bank, aho yashakaga miliyari 11.5 z’amafaranga y’ u Rwanda yo gukoresha mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, kuri ubu imirimo ikaba yaratangiye.

Minisitiri Gatete yavuze ko mu myaka ishize guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka urwego rw’imari, yifashisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, byiyongera ku kuba yari umwe mu bafatanyabikorwa b’ako kanya.

Yagize ati “Twatangiye turi umwe mu bagize urwego rw’imari, kubera ko twari dufite imigabane mu mabanki, ariko uko twagendaga twubaka ubushobozi bw’uru rwego, iyo migabane twagiye tuyegurira abikorera.”

“Tweguriye abikorera imigabane yacu muri BK, twagurishije imigabane yacu muri I&M Bank, tugiye no kugurisha imigabane yacu mu yandi mabanki. Kandi ntabwo harashira igihe kinini uhereye uyu munsi.”

Gusa Minisitiri Gatete ntiyatangaje banki zizatangirirwaho mu kugurisha imigabane leta ifitemo.

Banki ziracyafite intege nke

Amb Gatete yavuze ko mu gihe gito kiri imbere, urwego rw’imari rugiye kubona izindi mbaraga kuko leta yifuza ko u Rwanda ruba igicumbi mpuzamahanga cy’imari (International Financial Hub).

Yakomeje agira ati “Bityo mwitegure. Ntabwo ntekereza ko dushobora kuba igicumbi mpuzamahanga cy’imari aho muzaba mucunga imitungo mufite ubu, imitungo izaturuka hanze ngo ize gushorwa hano n’ahandi, mukoresheje ubushobozi mufite ubu.”

“Igihe kirageze ngo mutangire gutekereza uburyo mwagira ubushobozi bwisumbuyeho kuko turi kubazanira akandi kazi ko gukora. Turifuza ko mugira ubushobozi burenze cyane ku bwo mufite uyu munsi.”

Minisitiri Gatete aheruka kuvuga ko u Rwanda ruri mu mushinga wo kubaka uburyo amafaranga yose azajya aza mu Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo kuyacungira mu gihugu, yaba ay’abakire ku giti cyabo cyangwa imiryango ikeneye ababacungira amafaranga.

Yakomeje agira ati “Ubu twakoze imbanzirizamushinga y’amategeko agomba guhinduka, twarebye ubushobozi bwose bukenewe ku buryo mu ikubitiro twazana abahanga bavuye mu bindi bihugu mu gihe tucyubaka ubushobozi bwacu. Ariko tugatangira noneho kugira ngo duteze imbere ya ‘Financial Center’ izaba ifite uko yubatse”.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko uko u Rwanda rugenda ruba igicumbi cy’imari ni ko na banki zigomba kuzamura umubare n’urwego rw’abahanga bakora muri serivisi z’imari.

Yakomeje agira ati “Ndasaba ko tugira uruhare mu gutanga amahugurwa ku bakozi bacu mu kuzamura ubumenyi, kongera impuguke mu rwego rw’imari no kuzamura serivisi zacu.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yatangaje ko leta igiye gukomeza kugurisha imigabane yari ifite muri banki zitandukanye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza