00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta mu ihurizo ryo gukemura ikibazo cy’igiciro cy’amata kikigonga aborozi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Inkundura yo mu 2018 mu bucuruzi bw’ibirayi n’ibiciro byabyo muri rusange ijya gusa n’ikibazo gihari uyu munsi mu bucuruzi bw’amata aho umworozi ataka ibihombo.

Ku bibuka neza mu 2018, Mu Ntara y’Amajyaruguru bahaye ikibazo cy’ingutu cy’uko ibirayi byari byeze cyane kugeza ubwo abahinzi babuze amasoko ikilo kigera ku mafaranga 100 na 150. N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, mu bice birimo Umujyi wa Kigali, igiciro cy’ibirayi cyo cyari cyaratumbagiye ku buryo hari aho cyari kikubye inshuro ebyiri.

Icyo gihe Minicom yaje kwinjira muri icyo kibazo ifatanyije n’izindi nzego, hashyirwaho igiciro fatizo haba ku muhinzi n’umuguzi yaba ujya kubirangura ku makusanyirizo na wa muguzi wa nyuma.

Imyaka itatu irashize iki kibazo kitongeye kumvikana gusa ku rundi ruhande, aborozi b’inka bakomeje kugaragaza ko hakenewe ubuvugizi ku kibazo cy’igiciro gito bagurishaho amata mu gihe iyo avuye mu ruganda aba ahenze cyane.

Guverinoma binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashyizeho uburyo bwo guha abaturage inka no gufasha aborozi bashyirirwaho uburyo bwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku nka by’umwihariko amata.

Ubu bibarwa ko inka mu gihugu zirenga miliyoni 1,3 zivuye ku bihumbi 172 zari zihari mu 1994. Ubwo bwiyongere bwazo bunajyana n’umusaruro w’amata aho nibura mu 1994 habonekaga litiro 7.206.000 ariko byageze mu 2021 haboneka litiro 864.252.000 bingana n’ubwikube bwa 117,5.

Ku rundi ruhande ariko, aborozi bo bahorana akangononwa ko kuba bagurisha litiro amata ku mafaranga make ariko nyuma yo gutunganywa ugasanga ari ku giciro gihanitse cyane.

Nk’urugero rw’ab’i Nyagatare baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko kuri ubu litiro imwe igurishwa ku ikusanyirizo hagati ya 220 Frw na 280 Frw, mu gihe litiro itunganyijwe ivuye mu ruganda igura 1200 Frw.

Umworozi utifuje ko imyorondoro ye ikoreshwa mu nkuru yagize ati “Nk’ubu hano kubera ko izuba ryavuye amata yarabuze ni nayo mpamvu litiro isigaye igera no kuri 300 Frw, ariko ubusanzwe iba igura 220 Frw mu gihe twe iyo tugiye kugura amata ya Inyange, litiro hano igura 1300 Frw.”

Uyu mworozi avuga ko bakunze gusaba ubuyobozi kongera ibiciro nibura litiro ikaba yagura 500 Frw kuko urebye ikiguzi cy’amafaranga umuntu atanga ku kwita ku nka, ubwatsi, imiti n’ibindi ukareba n’ikiguzi cy’amata, ari ibintu bibiri bihabanye.

Ati “Kubona ubwatsi muri iki gihe ntabwo byoroshye, inaha izuba rimeze nabi, twifuza ko Leta yatekereza kuri izo mvune ikongeza igiciro wenda tukajya tuyagurisha 500 Frw. I Kigali iyo uhageze uyigura kuri 1200 Frw, twe tubona harimo kuduhenda kuko niba tuba twayitangiye 220 Frw nyuma tukayigura 1200 Frw, nta nyungu iba irimo ku mworozi.”

Nko mu Karere ka Kirehe, aborozi baho bo baherutse kugaragaza ko iyo batajyanye amata ku makusanyirizo, usanga litiro imwe banayigura 150 Frw.

Ubwo yari mu Nama ya Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi, mu mpera za Mata 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki kibazo gihangayikishije kuba umworozi agurisha amata ku ikusanyirizo ku mafaranga 200 Frw.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko iyo amata avuye ku ruganda, agera ku muturage litiro igura 1200 Frw, amafaranga menshi ugereranyije n’ayo umworozi aba yayagurishijeho.

Ni ikibazo gihangayikishije guverinoma

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Uwamaliza Béata, yavuze ko umuti urambye w’iki kibazo ari ukugira inganda nyinshi zitunganya umusaruro w’umukamo.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko ibibazo nk’ibi bikibangamiye abanyarwanda by’umwihariko abaguzi ari bimwe mu byatumye guverinoma ishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA).

Ati “Kubibona nk’ikibazo ngira ngo niyo ndoro ya guverinoma, ariko iyo dushyizeho urwego rushinzwe igenzura no kurengera umuguzi ruba rugamije kugira ngo rubashe kureba ese hagati ya cya giciro cya mbere n’icya nyuma, ibyashyizwemo ni igiki?”

Yakomeje agira ati “Dukunze kugirana ibiganiro n’abanyenganda boroheje kugira ngo batugaragarize cya giciro bashyizemo kingana iki? Birumvikana haracyari urugendo, birumvikana ko haracyari urugendo kuko turi mu nganda zikivuka, zigitangira, nazo ntabwo zigomba gucibwa intege.”

Minisitiri Habyarimana avuga ko gahunda ihamye yo gukemura iki kibazo ari ukubaka inganda nyinshi zitunganya umusaruro w’amata ndetse hagashyirwaho ibikorwa remezo bifasha aborozi mu kugeza umusaruro kuri izo nganda.

Ati “Nka guverinoma tugenda dushyirishaho inganda hirya no hino kugira ngo babashe kwakira ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri rusange.”

Mu Karere ka Nyagatare hagiye kubakwa uruganda rwitezweho kuzatunganya amata y’ifu aho ruzakenera nibura litiro ibihumbi 500 z’amata ku munsi, bikaba bitegenyijweko ruzuzura umwaka utaha, rutwaye asaga miliyali 19 Frw.

Amakuru IGIHE yamenye kandi ni uko uruganda nk’uru ruteganyijwe kubakwa mu Karere ka Gicumbi mu mwaka utaha.

Mu 2018 ni bwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho igiciro cy’amata kigomba kubahirizwa n’inzego zitandukanye hagamijwe icyo yari yise ‘guteza imbere umworozi’.

Icyo gihe umworozi yagurishaga ku ikusanyirizo litiro imwe y’amata ku mafaranga 180 Frw, byanzurwa ko yiyongera akajya ahabwa 200 Frw kuri litilo. Iryo kusanyirizo ryo rizajya rigurisha litilo ku 220 Frw.

Igiciro gito cy'amata kiri mu bibangamiye aborozi muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .