00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva mu murima kugera mu munywi ibwotamasimbi: Inzira icyayi cy’u Rwanda kinyuramo gitunganywa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Bamwe bumva uburyohe bwacyo bicaye mu biro, mu ngo cyangwa mu mahoteli bakinywa batazi uko kiba gisa kikiri mu murima ku buryo banyura aho giteye ntibamenye ko ari cyo baramukiraho buri gitondo.

Si abanyamahanga gusa batazi uko icyayi gihingwa kugeza gisaruwe kikagezwa mu ruganda, kigatunganywa kikoherezwa ku isoko, hari n’Abanyarwanda batabisobanukiwe.

Mu kiganiro Umunyamakuru Karirima Ngarambe yagiranye n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’Icyayi rwa Kitabi, Kanyesigye Emmanuel, yasobanuye byimbitse inzira icy’u Rwanda kinyuzwamo kuva mu murima gisarurwa kugeza kigeze ku isoko ry’ibwotamasimbi.

Kanyesigye yagize ati “Icyayi gihera mu murima tugitera nk’ibindi bihingwa byose ariko na none kikagera igihe cyo gusoromwa. Hari amababi asoromwa, aba ari abiri n’umwumba.”

Hakurikiraho kucyohereza mu ruganda hifashishijwe imodoka zikigeza aho cyakirirwa, hakaba hari imashini igitwara mu mifuka ikagishyira ku bitanda. Aho ni ho cyumukirizwa kugira ngo gihonge maze gisekurwe cyavuyemo amazi.

Ati “Tugisekura ari umuhonge kugira ngo kivemo cya cyayi cyiza dushaka.”

Iyo kimaze gusekurwa cyoherezwa mu mashini igisya kikanoga, hagakurikiraho kugishyira mu yindi igikorera “fermentation” kigahindura ibara kiva mu cyatsi kibisi kigasa n’umuringa kubera “oxydation” iba yabayeho bitewe n’imiyaga ikoreshwa.
Iyo ibyo birangiye gishyirwa mu yindi mashini irimo ubushyuhe bwinshi ikacyumisha kigasohoka cyabaye umukara.

Kanyesigye yakomeje ati “Gisohokamo ari icyayi kizima nta dukoko, ari cya cyayi dushaka.”

Ntibirangirira aho kuko uwo muyobozi yasobanuye ko cyongera kigashyirwa mu mashini zigitoranya kigashyirwa mu byiciro bitandukanye. Ni uburyo busa no kuyungurura ibitanoze bikajya ku ruhande, igiseye neza kikajya ukwacyo ndetse n’ibitanoze neza bikajya ku rundi ruhande.

Icyo giseye neza kiza mu byiciro bine bitandukanye, hakabona gusohoka ibyo bitameze neza.

Nyuma yaho haza kugishyira mu mifuka buri wose wandikwaho icyiciro cy’icyayi kirimo (niba ari icya mbere, kabiri, gatatu cyangwa kane), ubundi kikoherezwa ku isoko.

Isoko rinini ry’icyayi riri mu mahanga

Kanyesigye yatangaje ko nubwo hari icyayi kijyanwa ku isoko mu Rwanda ariko isoko rigari barifite mu mahanga. Mu mamurikagurisha atandukanye y’i Burayi cyagaragaye kenshi ndetse kikagaragarizwa urukundo.

Ati “Isoko dufite ni irya Mombasa muri Kenya, aho duhurira n’ibindi bihugu bitandukanye byo mu Karere. Imodoka ziraza zikagifata hano zikakijyana i Mombasa ku isoko. Haba izamurwa ry’ibiciro [auction] rifite iminsi riberaho, tukagurisha mu madolari hanyuma akagaruka mu gihugu akaba ari yo atugirira akamaro, ari na yo dushaka cyane.”

Ayo madovize ni yo aheraho agaragaza ko gifatiye runini Abaturarwanda kuko iyo aje bituma n’abahinzi bacyo bishyurwa ku giciro cyiza na bo bakongera kugihinga bishimye ndetse ubuzima bwabo bugahinduka.

Yavuze ko abahinzi bamaze gukunda icyayi kubera uko cyabahinduriye ubuzima, bijyanye n’amabwiriza yashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi (NAEB) agena ibiciro bakwiye kwishyurwaho.

Ati “Uhinze icyayi cyinshi, akagemura cyinshi abona amafaranga menshi ugasanga abahinzi barishimye kuko babona amafaranga yo kwishyurira abana babo amashuri, ayo kubatunga n’ubuzima ukabona ko bwahindutse kandi nabo barabyivugira.”

“Ntibigarukira aho ngaho gusa kuko nk’abahinzi b’icyayi bagiye bibumbira mu makoperative. […] Koperative dukorana y’abahinzi b’icyayi ntabwo ari ukuvuga ngo turakibagurira gusa ahubwo baba bafite n’imigabane mu ruganda. Iyo umwaka urangiye rwungutse ni ukuvuga ko babonamo inyungu bagabanaho.”

Kanyesigye yagaragaje kandi ko hari n’ibindi bikorwa uruganda rukorera abaturiye hafi yarwo n’abafite aho bahuriye na rwo bihindura imibereho myiza yabo.

Ati “Nk’Uruganda rwa Kitabi rwahaye amazi abaturage begereye hafi yarwo. Hari n’abo usanga batifashije atari n’abahinzi wenda rukabafasha cyane cyane abarokotse Jenoside n’abadafite inka. Uru ruganda rwagize uruhare mu gutanga inka kuri bo, ibyo bigahindura ubuzima bwabo kuko babona ifumbire n’amata.”

“Hari no kubakira abatishoboye bakabona amazu. Ibyo tubikorera n’abandi badakorera muri uru ruganda ari uburyo bwo gufasha gahunda za Leta. Tunafasha abakozi bo muri uru ruganda, abaturage bo muri uyu murenge n’abo mu yindi bituranye, kwishyura mituweli cyangwa tukanayibaha ku buryo biborohera kwivuza.”

Uruganda rwa Kitabi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo rukoresha abakozi bahembwa basaga ibihumbi bibiri. Rwatangijwe n’Abazungu mu myaka ya 1978 ari urwa Leta, mu 2009 rujya mu maboko y’Abikorera.

Kugira ngo icyayi kigere ku rwego rwo kunyobwa kiba cyanyuze mu nzira nyinshi gitunganywa
Hari abakibona ku meza batazi uko kiba gisa kikiri mu murima
Uruganda rw'icyayi rwa Kitabi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe
Uko icyayi kinyuzwa mu mashini zitandukanye mu ruganda kirimo gitunganyirizwa kunyobwa
Icyayi ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi mu bihingwa byose byoherezwa mu mahanga
Icyayi gikorerwa mu ruganda rwa Kitabi gifungwa neza hanyuma kikoherezwa mu mahanga
Icyayi gikorerwa i Kitabi, cyose gisohoka gifite umwihariko wacyo
Inganda z'icyayi aho ziherereye hose zatanze akazi ku batuye muri utwo duce
Abakora muri uru ruganda babashije kwiteza imbere kuko bahawe imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .