‘Korowani’ zipima toni 14 zoherejwe mu Rwanda zigiye gutezwa cyamunara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) kigiye guteza cyamunara ibintu bitandukanye bitishyuriwe imisoro birimo Korowani zipima toni 14 n’ibiro 470 ziri mu bubiko bwa Magerwa.

RRA ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko iyi cyamunara iteganyijwe ku itariki 28 Mutarama 2018, i Gikondo muri Magerwa, ibicuruzwa bizatezwa bikaba birimo imodoka, inzoga ndetse n’ibindi by’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda birimo Korowani Ntagatifu.

Nk’uko bigaragara kuri iri tangazo, izi korowani zipima toni 14 n’ibiro 470, zikaba ziri kumwe n’amakarito 1444 apima toni 22 n’ibiro 100 y’imbuto z’imizabibu abayisilamu bakunze kwita ‘itende’ ziribwa mu gisibo cya Ramadhani.

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ntibwashatse kugira icyo butangaza kuri iki kibazo.

Izi mbuto na Korowani byari byari byinjiye mu gihugu biturutse mu baterankunga b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ariko ngo RMC itinda kumenya ko byaje.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda udafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30 usabwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kugira ngo ubihabwe.

Ibindi biri ku rutonde rw’ibizatezwa cyamunara birimo ibicuruzwa bitandukanye nka matela, imashini zitandukanye zirimo n’izitanga umuriro w’amashanyarazi, ibirahure n’ibindi biri mu bubiko bwa Magerwa i Gikondo no mu bubiko bwa Ballore Logistics yahoze yitwa SDV iherereye Rwandex.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro gisobanura ko iyo ibicuruzwa byarengeje amezi atandatu mu bubiko rusange nk’uko biteganywa n’itegeko, bitezwa cyamunara kugira ngo hagaruzwe umusoro wa Leta kandi haboneke umwanya w’ibindi.

Korowani ni igitabo gitagatifu cyubahwa cyane ku Bayisilamu
Itangazo rya RRA risobanura ibya cyamunara
Inyandiko igaragaza urutonde rw'ibikoresho bizatezwa cyamunara
Ibiro Bikuru by'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza