Ko hasigaye amezi mbarwa ngo dusoze EDPRS II, isigiye iki Abanyarwanda?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Werurwe 2018 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 2008 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya mbere y’Imbaturabukungu (EDPRS I) ifite intego zibumbiye mu guteza imbere ubukungu no kugabanya ubukene.

Iyi gahunda yarangiranye n’umwaka wa 2012 yasize abanyarwanda bagera kuri miliyoni bavuye mu bukene, ubukungu bw’igihugu butera imbere ku buryo bugaragara byatumye Leta yiyemeza gushyiraho indi gahunda nkayo ngo ikomeze kuba ikiraro mu rugendo ruganisha igihugu mu bifite ubukungu buciriritse mu 2020.

Harabura amezi arengaho gato atatu ngo EDPRS II ishyirweho umutemeri. Hari byinshi abanyarwanda bari bayitezeho birimo; guhanga imirimo, kubagezaho amashanyarazi, amazi meza, kongera umubare w’abatuye mu mijyi, kwegerezwa serivisi z’ubuzima n’ibindi.

Mu myaka itanu ishize hakozwe byinshi mu nzego zinyuranye; uburezi bw’ibanze bwashinze imizi burafata, u Rwanda rugeze kure rwigobotora ingoyi yo gutegera amaboko abanyamahanga, ahenshi mu gihugu bagejejweho amazi n’amashanyarazi, gahunda yo guhanga imirimo 200 000 ku mwaka yashyizwe mu mutima w’inzego za leta n’abikorera.

Imihanda yarakozwe mu mijyi no mu byaro, ikoranabuhanga rimaze guhindura ubuzima bw’abanyarwanda aho basigaye bahabwa serivisi bitabasabye kuva aho bari ngo bajye gutonda umurongo, gahunda ya Girinka yabaye indahiro kuri benshi n’izindi.

Nubwo hari ibishimishije cyane bimaze kugerwaho, hari indi mihigo itareswa uko yahizwe ari yo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko ibyari byiyemejwe muri EDPRS II bimaze kugerwaho.

KivuWatt yongereye amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane iboneka mu Kivu

Ubukungu

EDPRS II yatangiranye intego y’ingenzi yo kwihutisha iterambere biganisha igihugu ku kugira ubukungu buciriritse no kugeza abanyarwanda ku mibereho myiza, aho umusaruro mbumbe uzazamuka ku gipimo cya 11.5%, abari mu bukene bakagabanuka bakagera munsi ya 30%.

Kugeza mu gihembwe cya gatatu cya 2017, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 8% ugereranije n’igihembwe cya gatatu cya 2016.

Kuzamuka k’ ubukungu bw’igihugu bijyana no kuzamura umusaruro ku muntu umwe mu mwaka, aho wagombaga kugera ku bihumbi 700 Frw (ni ukuvuga amadolari 837 avuye kuri 644 $). Mu 2016 umunyarwanda yabarirwaga ko yinjiza amadolari 729 Frw ku mwaka.

Ibi bisobanuye ko n’abari mu bukene bagombaga kugabanuka bakava kuri 44.9% bariho mu 2012 bakagera munsi ya 30%. Imibare iheruka igaragaza ko Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene ari 39.1%. Abari mu bukene bukabije ni 16% bavuye kuri 24% bariho ubwo EDPRS II yatangiraga bari 24 %, intego yari uko bajya munsi ya 9 %.

Ibyoherezwa hanze byagombaga kuzamuka ku kigero cya 27.2 % bivuye ku kigero cya 14.9 %. Ibyo bigomba kujyana n’inganda zikora ibitandukanye hirya no hino mu gihugu, aho guhora ruhaha, u Rwanda narwo rugatangira kugurisha

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje kugera muri Nzeri 2017 agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga kiyongereye ku kigero cya 57.6% biva kuri miliyoni 943.5 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 598.7 z’amadolari mu 2016. Ingano yabyo nayo yiyongereyeho 36.2%.

Ubuhinzi kandi nabwo bwaravuguruwe. Amaterasi y’indinganire yari umwihariko w’abanya-Gicumbi, ubu asigaye ari henshi mu gihugu hirindwa isuri.Imbuto z’indobanure nazo zariyongereye byose byungania guhinga igihingwa kimwe.

Mu 2016, ubuhinzi bwagize uruhare rwa 30 % ku musaruro mbumbe w’igihugu ruvuye kuri 33 % ubwo GDP yatangiraga. Nubwo byamanutse, Leta ishaka kugabanya umubare w’abakora ubuhinzi, hagasigara bake bahinga kijyambere, abandi bakagana indi mishinga ibyara inyungu. Mu mezi icyenda ya mbere ya 2017, ubuhinzi bwazamutse 6%.

Imibereho myiza

Ubuzima bwiza niryo shingiro ry’imibereho myiza. Ntibishoboka kugera ku bukire ingobyi z’abarwayi zibisikana mu mihanda, magendu ivuza ubuhuha, abaturage batagira ibitaro, aho biri nta bakozi bashoboye cyangwa babyariza ku gatadowa, impinja n’ababyeyi bapfa umusubizo.

EDPRS II, mu ntego zayo hari harimo kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka ndetse no kongera umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga nka kimwe mu bigaragaza igihugu gitera imbere mu buzima.

Abana bapfa bakivuka bagombaga kuva ku bana 50 mu 1000, bakagera ku bana 22. Uyu mubare nubwo utaragerwaho hari icyakozwe kandi n’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima urabishima. Ubu mu bana igihumbi, hapfa 32.

Umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga wo warenze igipimo kuko ugeze kuri 91% kandi intego yari 82 %.

Amazi meza yo buzima agomba kugera ku banyarwanda bose bitarenze uyu mwaka; mu 2017 abari bayafite ni 84 %.

EDPRS II yari ifite intego yo guca udutadowa, umuriro w’amashanyarazi ukagera ku Banyarwanda 70 %. Ntabwo intego iragerwaho kuko biri kuri 41 %.

Ubushomeri mu rubyiruko

Ubushakashatsi bugaragaza uko isoko ry’umurimo rihagaze mu gihugu, Labour Force Survey (LFS) bwatangajwe mu Ukwakira 2017, bwagaragaje ko ubushomeri mu rubyiruko buri kuri 21 %.

Mu ntego za EDPRS II hari harimo kugabanya ubushomeri hibandwa ku rubyiruko. Leta yari yihaye intego yo kujya ihanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, icyakora buri mwaka siko byagiye bigenda.Hari nk’aho yagiye ihanga itageze kuri uwo mubare ahandi ikabigeraho.

Nko mu mwaka wa 2015 hahanzwe imirimo mishya 203,492 itari iy’ubuhinzi n’ubworozi kuri 241,455 yari yahigiwe.

Imibereho myiza kandi yagombaga kurangwa no kongera umubare w’abatuye mu mijyi. EDPRS II yateganyaga kurangira abatuye mu mijyi bavuye kuri 3.5 % bakagera kuri 8.2 % binyuze mu guteza imbere imijyi yunganira Kigali.

Ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV4), bwagaraaje gko abanyarwanda batuye mu mijyi bageze kuri 17.3 %.

Mu cyumweru gishize ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku bayobozi bitabiriye umwiherero wa 15 ibimaze kugerwaho mu ntego zizageza igihugu ku cyerecyezo 2020, yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye hari intego zitaragerwaho uko byakabaye, harimo ko inzego z’ibanze zidakorana, kuba igishushanyo mbonera kitubahirizwa n’isesagurwa ry’umutungo, kimwe no guhimba imibare mu gihe cya raporo zitangwa.

EDPRS II biteganyijwe ko izarangira itwaye miliyari 9,929 Frw.

Iterambere mu buhinzi ryageze no guhinga muri 'Green house'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza