Kigali: Abaminisitiri b’imari 10 bagiye kunoza imyanzuzo izashyikirizwa AU ku kwigira

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Akanama k’abaminisitiri 10 b’imari kuri uyu mugabane, bagiye gukoranira i Kigali barebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gutanga 0.2 % by’umusoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe ibihugu bitumiza mu mahanga, agomba kujya gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Nk’uko itangazo rihuriweho na AU na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda ribigaragaza, iyi nama y’abaminisitiri icumi (F10) izaba kuwa 13 Gashyantare 2018, hasuzumwa intambwe ibihugu bimaze gutera mu gutanga uwo musoro, uzatuma Afurika itera inkunga ibikorwa byayo aho gukomeza guhanga amaso abaterankunga b’abanyamahanga.

Izaba ikurikira iyabereye i Addis Ababa muri Ethiopia kuwa 9 Kanama 2017, aho abaminisitiri basabye ko hashyirwaho amabwiriza atuma ibihugu byumva ko ari inshingano gutanga iyo misanzu, gushyiraho ibihano ku kudatangwa no kugena uburyo bushimangira uko ibihugu bisaranganya umuzigo w’ingengo y’imari ya AU.

Abaminisitiri banasabye ko itsinda ryabo ryakwagurwa bakava ku icumi bakaba cumi na batanu kugira ngo habashe kwinjizwamo ibihugu bitanga umusanzu munini kurusha ibindi mu ngengo y’imari y’umuryango.

Aba baminisitiri banasabye ko F10 yagira uruhare mu gukurikirana ishakwa n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari muri AU.

Iyi nama y’i Kigali izanonosora neza inyandiko zakozwe kuri iyo myanzuro, inoze imbanzirizamushinga y’imyanzuro izashyikirizwa Inama y’Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize AU, izaba mu mpera z’uku kwezi i Addis Ababa.

Kugeza mu Ukuboza 2017, Komisiyo ya AU yari imaze kugeza ku bihugu 21 byari ku nzego zitandukanye zo gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 0.2% by’imisoro ijya muri AU.

Muri ibyo, ibihugu 12 byatangiye gukusanya uwo musoro biwushyira kuri konti za AU zagiye zifunguzwa muri Banki Nkuru z’ibihugu. Ibyo bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Ethiopia, Chad, Djibouti, Guinea, Sudani, Maroc, Congo Brazzaville, Gambia, Gabon, Cameroun, Sierra Leone na Cote d’Ivoire.

Ku rundi ruhande, Ghana, Benin, Malawi na Senegal byatangiye inzira z’amategeko ziganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro.

Ibindi bihugu nka Mauritius na Seychelles nabyo byamaze guhamya ubushake bwabyo mu ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo gutera inkunga ibikorwa bya AU.

Kuba iyi nama yabera i Kigali bifite impamvu zikomeye kuko umwanzuro w’itangwa ry’umusoro wa 0.2% wemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016.

Perezida Kagame aheruka gushingwa kuyobora amavugurura muri AU, akaba ari nawe ugomba kuyobora ibikorwa by’uyu muryango mu 2018, ahereye ku nama iri imbere izabera Addis Ababa muri Ethiopie.

F10 ihurirwamo na ba Minisitiri b’imari bahagarariyue ibihugu 10 byo mu turere dutanu tw’uyu mugabane, birimo Chad na Congo bihagarariye Afurika yo hagati; Ethiopia na Kenya bihagarariye Afurika y’Iburasirazuba; Algeria na Misiri bihagarariye Afurika y’Amajyaruguru; Cote d’Ivoire na Ghana bihagarariye Afurika y’Iburengerazuba; Afurika y’Epfo na Botswana bihagarariye Afurika y’Amajyepfo.

Ibihugu bya Cameroon, Nigeria na Maroc nabyo bizitabira iyi nama hagendewe ku bushake byagaragaje bwo kujya muri ako kanama.

Iyi nama izabanzirizwa n’inama y’impuguke izaba kuva kuwa 11-12 Mutarama 2018 muri Kigali Convention Centre.

Inama y’abaminisitiri icumi (F10) izaba kuwa 13 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza