Kicukiro: Abatubuzi b’imbuto y’ibigori mu gihombo nyuma yo kurumbya

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 16 Gashyantare 2021 saa 01:43
Yasuwe :
0 0

Abatubuzi b’imbuto y’ibigori bagera 300 bakorera mu gishanga cya Rugende, barataka igihombo cyatewe n’uko ibigori bahinze byarumbye aho kwera bikaba ibihuhwe.

Iki gishanga gihinzeho ibigori giherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro,gihana imbibi n’Akarere ka Rwamagana.

Bamwe mu bahinzi bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko ibigori byabo byari bigeze igihe cyo guheka ariko ugasanga ikigori nta mpeke ziriho ndetse n’izigifite ugasanga impeke ku gitiritiri ari nke kandi zitagaranye.

Umwe yagize ati “Reba uko cyabaye, urabona ko nk’iki kigori ntabwo cyavamo umusaruro ushimishije.”

Aba bahinzi bavuga ko benshi bari baramaze gufata umwenda muri banki none ngo nta cyizere ko amafaranga bazayagaruza.

Umwe ati “Ubu nari nahinze ku buso bwa are 59 none zose zirahombye. Mfite ikibazo gikomeye. Nari naragujije amafaranga none narategereje narahebye”.

Undi yagize ati “Ibi bigori tujya kubihinga twari twiringiye ko amafaranga azaza.Turaguza tujya mu matsinda menshi, bamwe bagiye mu ma mabanki none inyungu ku mwenda zabaye nyinsh”.

Umwe mu batubuzi b’imbuto bakorera muri koperative COOMESS itubura ibigori na soya mu gishanga cya Rugende, Nziyumvira Jérôme ,yabwiye IGIHE ko igihombo bagitewe n’uko batamenyeshejwe amabwiriza ajyanye no gutubura, bakabikora mu buryo bari basanzwe batuburamo.

Ati “Ni imbuto twahawe hanyuma tuyihabwa tudahawe amabwiriza yo kubihinga kubera ko hari uburyo ibigori biterwa, bakabanza gutera ibigabo,bagatera ibigore. Ibigabo bimaze iminsi nk’ine cyangwa itanu, ayo mabwiriza ntiyabonetse atuma bigenda nabi”.

Yavuze ko usibye kuba batari barahawe amabwiriza, ngo n’imbuto bahawe yari itandukanye n’iyo baherukaga guhabwa umwaka ushize.

Mu mwaka ushize wa 2020 nabwo bari baragize igihombo cya miliyoni 60 Frw, bitewe n’uko ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyari cyabahuje n’umushoramari maze abaha imbuto irimo n’ibigori byamunzwe.

Nyuma y’icyo gihombo, abahinzi bavuga RAB yabahaye amasezerano y’iminsi 45 yo kuba bamaze kwishyurwa ariko kugeza ubu ntibarishyurwa.

Icyakora mbere yo kwemererwa kwishyurwa, RAB yabaye ibahaye impozamarira ya miliyoni 7 Frw muri miliyoni 10 Frw bari bemerewe.

Impuguke mu by’ubuhinzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ukozehasi Celestin, yabwiye IGIHE ko mu bishobora gutuma ibigori bitabangurirwa , harimo kuba abahinzi badakurikije amabwiriza yagenwe mu gutubura imbuto.

Dr Ukozehasi yavuze ko mu gutubura imbuto ya Hybride ituburwa hakurikijwe amabwiriza arimo kuba umurongo w’ibiti by’ibigore uba mwinshi kuruta uw’ibigabo.

Yavuze ko kandi ikindi gishobora gutera kuba ibigori bitabangurirwa ari uko mu gihe mu iterwa ryabyo ari uko imirongo y’ibigore yabaye myinshi cyane bigendanye n’igipimo cyagenwe.

Umuyobozi w’ungirije Ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi muri RAB, Dr Charles Bucagu yabwiye IGIHE mu cyatumye aba bahinzi barumbya, habayeho uburyo bwo kutamenya kubangurira ibigori .

Ati “Ni abaturage batazi tekiniki zo gutubura ibigori.Bagiye mu butubuzi bw’imbuto ariko ntibabasha kuvanga neza imbuto z’ingore n’iz’ingabo. Ni ukuvuga ngo ibigabo bateye bike, ibigore birakura bibura ibigabo bibibangurira”.

RAB yatangaje ko igiye kwihutisha kwishyura abo bahinzi ku gihombo bagize umwaka ushize, hanyuma babahe abatekinisiye babahugura mu buryo bwiza bwo gutubura ibigori.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo 15 bitubura imbuto nshya y’ibigori, bitubura ku buso bwa hegitare zisaga 2000,zitezweho guhaza igihugu ku mbuto zigera kuri Toni 4000.

Abahinzi bahinga mu gishanga cya Rugende barataka igihombo batewe no kuba ibigori byabaye ibihuhwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .