00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Abahinzi b’ibitunguru badafite isoko rihagije bijejwe ubufasha

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 Kamena 2021 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yamaze impungenge abahinzi b’ibitunguru ku kibazo cy’isoko bagaragazaga ko kikiri imbogamizi mu guteza imbere ubuhinzi bw’ibikomoka ku mbuto n’imboga.

Imbuto n’imboga ni bimwe mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga, gusa mu minsi ishinze abahinzi bagiye bataka ibihombo byatewe no kubura amasoko bityo umusaruro wabo ukangirika.

Abahinzi 591 b’ibitunguru bo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, bakorera muri koperative COALFKA, bahinga ku buso bungana na hegitare 76 bongeye kugaragaza ko bafite impungenge zo kubonera isoko umusaruro w’ibitunguru bateganya kubona nyuma y’uko umwaka ushize bahuye n’igihombo.

Perezida wa Koperative yagize ati "Tugira ibibazo by’amasoko yagiye aba make kandi umusaruro wiyongera no kuhira biracyari ikibazo kuko ubu dukoresha amabase ariko tubonye moteri umusaruro warushaho kwiyongera."

Ibi babigaragaje imbere ya Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda nk’umuterankunga mukuru w’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’imboga byoherezwa mu mahanga, Umuyobozi wa Oxfam mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bari bagiriye uruzinduko mu gishanga cya Kavunja aho aba bahinzi bakorera.

Ambasaderi Nicola Bellomo, yamaze aba bahinzi impungenge abizeza ko ikibazo cy’isoko kigiye gushakirwa umuti binyuze mu mikoranire myiza na Leta y’u Rwanda.

Yagize ati "Turi gukorana na Oxfam n’inzego z’ibanze, kandi intego y’uyu mushinga ni ukongera umusaruro no kongerera abahinzi ubushobozi bwo guhaza amasoko ndetse no guhindura imibereho yabo. Nk’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi turi kubiganiraho na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, uburyo bwo gukemura iki kibazo. ku bwanjye, inzozi zanjye ni uko umunsi umwe nzaba nshimira ubufasha bwa EU ko hari isoko ryagutse muri Kigali rishobora kugira byose nkenerwa n’ibikorwaremezo bigamije kugabanya ibihombo."

Umuyobozi wa Oxfam mu Rwanda, Alice Uwase Anukar, na we yavuze ko nubwo Oxfam igiye guhagarika gukorera mu Rwanda imishinga yabo itazadindira ahubwo ko bazakomeza kuyikurikirana cyane ko umufatanyabikorwa wabo ufasha aba bahinzi mu ishyirwa mu bikorwa by’umushinga [Conseil Consultatif des Femmes, COCOF] agihari kandi yiteguye gukomeza kubafasha.

Yagize ati "Nubwo tuzava hano mu Rwanda, ariko imishinga myinshi iteganyijwe kurangira muri Werurwe 2022, uretse uyu mushinga uzarangira muri 2024, ni umushinga twashoyemo amafaranga menshi kandi dukeneye kubaka ibigwi mu baturage, turifuza kuwushyira mu bikorwa, kugera ku musozo wawo kandi tunakurikirana ibikorwa byawo bya buri munsi.”

Uwase Anakur yasabye ko Leta y’u Rwanda ko yarushaho guteza imbere ibikomoka ku mbuto n’imboga cyane ko biri mu bikunze koherezwa mu mahanga, kurushaho kwegera aba bahinzi bagashakirwa n’amasoko haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo n’ibindi bikoresho by’ibanze bakenera birimo ibyo kuhira, ikoranabuhanga ryabafasha kumisha umusaruro ku buryo wabikika n’ibindi.

Nyuma yo gusura abahinzi b’ibitunguru Ambasaderi yanasuye undi mushinga wo gutubura imbuto za avoka zo mu bwoko bwa HASS, zizwiho kwera mu gihe gito no kubikika kuko zihira iminsi myinshi kandi zikagira igishishwa gikomeye ku buryo niyo zihiye zabasha gutwarika neza zitangiritse. Uherereye mu Murenge wa Rukoma muri Kamonyi.

Perezida wa Koperative TWIGIRE MUHINZI, Rukundo Emmanuel, yavuze ko nubwo bataratangira kubona umusaruro ariko bizeye ko bizabahindurira ubuzima.

Ati "Abanyamuryango tuzabona avoka zo gutera, tuzabona amafaranga. Icyizere cyo turagifite kuko avoka ni imbuto zitanga amafaranga kandi ni ibintu bikenewe ku isoko ni yo mpamvu twahisemo kuzihinga."

Uyu mushinga ugamije guteza imbere ibikomoka ku mbuto n’imboga byoherezwa mu mahanga birimo ibitunguru, imiteja, avoka, inanasi n’ibindi, ukorera mu turere tune ari two Kamonyi, Rulindo, Nyagatare na Nyamagabe gusa mu Majyepfo abahinzi bafashwa na COCOF mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ni umushinga washowemo miliyoni ebyiri z’amayero ni ukuvuga ko agera kuri 2.440.220.000 Frw yatanzwe na EU n’ibihumbi 500 by’amayero byatanzwe na Irland angana 602.704.575 Frw kandi biteganyijwe ko uzamara imyaka ine kuko uzageza muri 2024.

Aba bahinzi bavuga ko bafite ikibazo cy'isoko ry'ibitunguru byabo
Abahinzi bari gukorera ibitunguru byabo bavuga ko bizeye kubona umusaruro mwiza
Ibitunguru byabo bihinze ku buso bwa hegitare 78 bizeye ko nibigenda neza bakabona isoko byabahindurira ubuzima
Ambasaderi Bellomo yasobanuriwe byimbitse iby'umushinga w'ibitunguru
Ubwo Perezida wa koperative COALFKA yasobanuriraga Ambasaderi ibyo bagezeho
Ambasaderi yishimiye umusaruro uri kuva mu mishinga bateye inkunga
Bafashe ifoto rusange bari mu ruhumbikiro rw'imbuto
bisaba byibuze hafi amezi atandatu kugira ngo urubuto rwo guterwa ruboneke
Ambasaderi Nicola Bellomo yabijeje gukomeza kubaba hafi
Umuyobozi wa Oxfam mu Rwanda, Alice Anukar, (iburyo) yagaragaje ko n'ubwo Oxfam igiye kuva mu Rwanda imishinga yabo itazahagarara
Nicola Bellomo yatanze ikizere ko isoko ry'ibikomoka ku mbuto n'imboga rishobora kuboneka
Imbuto ya HASS ni avoka igezweho kandi itanga umusaruro mwiza
Perezida wa koperative COALFKA yavuze ko bakibangamirwa no kubona isoko ndetse no kuvomerera
Perezida wa Koperative Twigire Muhinzi, Rukundo Emmanuel yavuze ko n'ubwo bataratangira kubona umusaruro ariko bizeye ko bizabahindurira ubuzima.

Amafoto : Uwumukiza Nanie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .