00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Bosco Kalisa yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri EAC

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Kamena 2021 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu by’ubukungu, John Bosco Kalisa, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (EABC), asimbura kuri uwo mwanya Peter Mathuki uheruka kugirwa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mu itangazo EABC yasohoye, yasobanuye ko iyo nararibonye mu bushakashatsi n’ubusesenguzi mu by’ubukungu yatoranyijwe kubera ko isobanukiwe neza ibijyanye n’amasezerano y’ubucuruzi bwaba ubwo mu Karere, ku Mugabane cyangwa mpuzamahanga.

EABC kandi igaragaza ko John Bosco Kalisa yagiye agira uruhare mu guteza imbere inyungu z’urugaga rw’abikorera ndetse no kugerageza kunga imikoranire y’ingaga z’igize iryo huriro.

Bakomeje bati “Azayobora Ubunyamabanga bwa EABC hashyirwa mu bikorwa ingamba z’ihuriro mu gukomeza imikoranire ya hafi hagati y’ibihugu, abanyamuryango n’umuryango mugari w’ubucuruzi, by’umwihariko mu Bunyamabanga bwa Afurika y’Iburasirazuba, imiryango n’ibigo biwurimo.”

John Bosco Kalisa ni inzobere mu mategeko agenga ubucuruzi mpuzamahanga n’ubukungu, ubumenyi yavomye muri kaminuza zitandukanye zo muri Afurika y’Epfo no mu Rwanda.

Mbere yo guhabwa izi nshingano yari ahagarariye Trademark East Africa muri Sudani y’Epfo. Iyo sosiyete ifite intego zo guteza imbere ubukungu bwa EAC binyuze mu bucuruzi.

Uretse iyo mirimo, Kalisa yakoze mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ndetse no muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .