JICA yahembye miliyoni 149 Frw imishinga itanga icyizere mu guhangana n’ingaruka za COVID-19

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 12 Gashyantare 2021 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Imishinga itanu yahize iyindi mu gutanga ibisubizo ku byerekeranye no guhangana n’ingaruka za COVID-19 yatsindiye ibihumbi 150$ by’amadolari (hafi miliyoni 149 Frw) yahawe n’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA.

JICA yateguye aya marushanwa ibinyujije muri porogaramu yayo yitwa NINJA (Next Innovation with Japan) igamije gufasha imishinga igitangira, ifite udushya mu ikoranabuhanga kandi ihindura ubuzima bw’abantu ku Mugabane wa Afurika.

JICA ifatanyije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, MINICT, bahembye imishinga itanu yahize indi mu 113 yahatanwaga muri iri rushanwa, aho buri umwe uzahabwa ibihumbi 30$.

Umuyobozi ukuriye Ibikorwa by’Imishinga muri JICA, Ishami ryo mu Rwanda, Akai Yuki, yavuze ko iyi porogaramu itegura amarushanwa mu bihugu 19 bya Afurika, agamije kuzamura ubushobozi bw’imishinga izana udushya muri Afurika, igakemura ibibazo ifite ndetse ikanahindura ubuzima bw’abayituye.

Yongeyeho ati “[Iyi mishinga] ntizatanga ibisubizo ku kibazo gihari cya COVID-19 gusa ahubwo yitezweho kuzazana impinduka mu bukungu nyuma y’iki cyorezo. Mu Rwanda, imishinga itanu ni yo yahembwe mu 113 yari yiyandikishije.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINICT, Iradukunda Yves, yashimiye JICA ku bw’iki gikorwa yatangije, anashimira imishinga yatsinze amarushanwa.

Yagize ati “Turashimira JICA ko yatangije iki gikorwa, ndanashimira abatsinze kandi twiteguye kwakira ibisubizo bihindura ubuzima bw’abantu mu gihugu no hanze yacyo.”

Iradukunda yavuze ko MINICT yafatanyije na JICA mu gufasha iyi mishinga gushyira mu bikorwa ibitekerezo byayo no gushaka ibisubizo bizahangana n’ingaruka icyorezo cya COVID-19 cyateje.

Sosiyete zahembwe zirimo iyitwa KHENZ Ltd ifite umushinga wo gufasha abantu kwishyura itike z’imodoka zijya mu ntara hakoreshejwe ikoranabuhanga, ikaba igamije kongera umubare w’abakoresha iyi servisi ku kigero cya 22% mu mwaka. Ibi bikaba bizagabanya umubare w’abantu benshi bakunda kugaragara mu nzu zitanga amatike no kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga yo mu ntoki.

IRIBA WATER GROUP Ltd ni umwe mu mishinga yatsindiye ibihumbi 30$, usanzwe ufasha abantu bafite ubushobozi buke kubona amazi meza yo kunywa ku buryo buhendutse, bifashishije ibyuma by’ikoranabuhanga (ATM) bitanga amazi.

Uyu mushinga ugamije kongera ibikorwa byabo, aho uteganya byibura kujya uha abakiliya bayo amazi yo kunywa meza n’umuti wica udukoko ku ntoki, ku bantu 4000 ku munsi.

Undi mushinga wahembwe ni uwa MAGOFARM LTD, uzafasha aborozi kubona amakuru y’abaganga b’amatungo ku buryo bworoshye batiriwe baza kubareba, hifashishijwe porogaramu yitwa ‘mobivet’ aho bateganya ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira iyi porogamu ikoreshwa byibura n’aborozi 2250.

Indi sosiyete yatsinze ni AD Finance, isanzwe itanga serivisi zo guha amabanki aciriritse uburyo bwo gukoresha hifashishijwe ikoranabuhanga ‘software’ muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Iyi sosiyete ishaka kwagura ibikorwa byayo mu gutanga inguzanyo ku bakiliya b’ayo mabanki hakoreshejwe telefoni bidasabye ko abantu bajya kuri banki.

Health Edu na yo ifite gahunda yo kongera ibikorwa byayo byo kongerera ubumenyi abaganga batavuye aho bari hifashishijwe ikoranabuhanga, aho uteganya kongera umubare w’abafata aya masomo y’ubuvuzi bakagera ku 2500 ndetse no kongera amasomo batanga akagera kuri 60.

Iyi mishinga uko ari itanu yitezweho guhindura ubuzima bw’abaturarwanda, birinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kugeza ubu imishinga 2.713 ni yo imaze kwiyandikisha mu marushanwa ya JICA mu bihugu 19 bya Afurika birimo u Rwanda, Angola, Botswana, Burkina Faso, Cameroun, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Kenya, Madagascar, Ibirwa bya Maurice, Nigeria, Sénégal, Afurika y’Epfo, Tanzania, Tunisia, Uganda na Zambia.

IRIBA WATER GROUP Ltd ni umushinga usanzwe ufasha abantu bafite ubushobozi buke kubona amazi meza yo kunywa ku buryo buhendutse uri mu yahembwe
Umuyobozi JICA ku Isi, Shinichi Kitaoka, ubwo aheruka mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .