Inzu zo guturamo, iz’ubucuruzi n’inganda zishobora kujya zisoreshwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Mata 2018 saa 05:32
Yasuwe :

Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14
3

Leta y’u Rwanda irateganya gushyiraho umusoro ku nzu zo guturamo iz’ubucuruzi n’inganda, uzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu gihe ubutaka ari wo mutungo kamere w’ibanze gifite.

Uyu musoro ugiye kuza ukurikira uw’ubukode bw’ubutaka n’inyungu ku bukode bw’inzu abaturagebavuga ko ubaremereye.

Umushinga w’itegeko rishyiraho uyu musoro uri kuganirwa mu Nteko Ishinga Amategeko, ukaba uteganya ko inzu iri munsi ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda itazajya isoreshwa, iyarengeje igasoreshwa agaciro kayo kavanywemo izo miliyoni 30.

Uyu mushinga w’itegeko kandi uteganya ko uyu musoro uzaba uri hagati ya 0.5% na 1% by’agaciro k’igisoreshwa.

Ubwo basesenguraga ingingo zigize uyu munshinga ku wa Gatatu, abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’igihugu, bagaragaje ko hakwiye kwirindwa ibyaba umutwaro ku baturage kuko ngo basanzwe bagaragaza ko n’umusoro w’ubukode bw’ubutaka ubaremereye bityo ko bidakwiye kongeraho uw’inzu zo guturamo.

Abadepite bavuze ko bidakwiye kurebera ku bikorwa mu bihugu birimo Amerika n’u Bwongereza ahubwo hakarebwa uko abaturage b’u Rwanda babayeho.

Hari abagaragaje ko abafite inzu zo guturamo atari ko bose bafite akazi ndetse hari n’abazifite bari mu kiruhuko cy’izabukuru kandi bakeneye kubaho.

Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yagiranye na RBA, yatangaje ko uyu musoro atari umwihariko w’u Rwanda kandi ko ubutaka ari wo mutungo kamere w’ibanze rufite ndetse igipimo cyawo ari gito ugereranyije n’ahandi ku isi.

Yagize ati “Nta gihugu kidaca umusoro, ntabwo babikora ku buntu, byaba bigoranye kugira ngo umuntu azaze yubake ku buntu; nta n’igihugu na kimwe kibikora.”

Ku bijyanye no gusoresha inzu zo guturamo kandi abaturage basanzwe bagaragaza ko batorohewe n’umusoro w’ubukode bw’ubutaka, Amb. Gatete yavuze ko kutubahiriza itegeko rimwe bitabuza gushyiraho irindi mu gihe rikenewe.

Ati “Ntabwo wavuga ngo umuntu wakoraga amakosa atasoraga ngo ubigereranye n’ibindi, nta nzu idasora, nta butaka budasora; nta by’ubusa bihari twese turasora ku buryo buzwi kandi bungana.”

Abadepite n’abagize guverinoma bumvikanye ko umusoro ku nzu zo guturamo uzabanza gushyirwa kuri 0.5% ukazajya kuri 1% nyuma y’imyaka ine. Agaciro k’inzu ngo kazajya kagenwa nyuma y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Amb. Gatete yavuze ko uyu mushinga w’itegeko mu gihe waba wemejwe utazaba uje guca intege abuka inganda n’inzu z’ubucuruzi zigezweho ahubwo witezweho gufasha benshi baba abava hanze y’igihugu cyangwa abanyarwanda ubwabo gushora amafaranga muri urwo rwego.

Zimwe mu nzu zo guturamo mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza