00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzitizi zikibangamiye abagore bo mu cyaro bakora ubucuruzi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Abagore bo mu cyaro by’umwihariko abakora ubucuruzi basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bahawe na leta bitabira gukorana n’ibigo by’imari, bafata inguzanyo kugira ngo biteze imbere, barenge imbogamizi bagihura nazo.

Ibi babikanguriwe kuri uyu wa Gatanu ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu.

Uwimana Chantal ukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bw’imboga n’imbuto mu murenge wa Busasamana, yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari igishoro kidahagije kubera kutabona mu buryo bworoshye serivisi z’ibigo by’imari.

Yagize ati “Hano umugore wo mu cyaro arahinga akanakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ariko duhura n’imbogamizi y’igishoro gitoya, tubonye abaterankunga tugafatanya n’ayo dufite twakwizamura.”

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu, Mukakarisa Francine yavuze ko bigaragara ko abagore bari mu bucuruzi bucirirtse ari bake, abasaba kwitabira gukorana n’ibigo by’imari.

Ati “Nko mu bukungu usanga abagore bakiri mu bucuruzi buciriritse bakeneye kongererwa ubushobozi. Hari ikibazo cyo kugera ku ngwate kugira ngo babone amafaranga mu mabanki kubera ko rimwe na rimwe baba batumvikana n’abo bashakanye kugira ngo bagere ku ngwate ku buryo bworoshye, hari kuba bakora imirimo yo mu rugo hafi ya yose bigatuma nta mwanya babona wo kujya gukora.”

Yakomeje avuga ko abagore bakeneye kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kuko byagaragaye ko ryoroshya serivisi z’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeanette yavuze ko abagore bashyiriweho gahunda zihariye zibafasha kubona inguzanyo ariko abasaba gutinyuka bagafata izo nguzanyo.

Ati “Igihugu cyashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha umugore kugira ngo agere kuri serivisi z’imari harimo ikigega cya BDF gitanga inguzanyo z’abagore n’urubyiruko kandi kikabatangira ingwate igera kuri 75%. N’amabanki afite serivisi zihariye zigenewe umugore hari kandi n’abafatanyabikorwa bateza imbere umugore nk’abakora ubucuruzi.”

Minisitiri Bayisenge yavuze ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abagore bamenye amahirwe ahari no kwegerezwa serivisi z’imari zituma babona inguzanyo.

Ati “Batinyuke bafate izo nguzanyo kuko uretse inguzanyo BDF inabafasha gukora imishinga kuko ubushobozi bwo kuyikora kuri bamwe buba buri hasi’’.

Gukorana n’ibigo by’imari ku bagore bakora ubucuruzi mu cyaro byavuye kuri 85% muri 2016 bigera kuri 90% muri 2020, mu mijyi byavuye kuri 92% muri 2016 kugeza 98% muri 2020.

U Rwanda rwatangiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro mu 1997 naho ku isi hose, uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 2008 mu rwego rwo kuzirikana akamaro k’umugore wo mu cyaro mu guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kurandura ubukene mu cyaro.

Igitekerezo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, cyaganiriweho bwa mbere mu nama ya kane yiga ku bagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu 1995.

Abagore bo mu karere ka Rubavu bari bitabiriye ku bwinshi kwizihiza umunsi wabahariwe
Abahagarariye inzego zitandukanye zirebana n'iterambere ry'abagore bari baje kwifatanya na bagenzi babo
Abagore ku murishyo w'ingoma bishimira ibyiza igihugu kimaze kubagezaho
Hakinnwe umukino wereka inzira igihugu cyanyuzemo mu gushimangira ihame ry'uburinganire
Herekanwe bimwemu bikorwa byo kwiteza imbere bikorwa n'abagore bo mu cyaro
Minisitiri Prof Bayisenge yasabye abagore gukorana n'ibigo by'imari kugira ngo babashe kwigobotora inzitizi z'ubukene zikibugarije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .