Ingurube zirenga 500 ku munsi zivanwa mu Rwanda zigacuruzwa magendu muri RDC

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 4 Mata 2018 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi b’ingurube mu Rwanda bavuze ko hari ingurube nyinshi zijyanwa gucururizwa muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo buri munsi ziri hagati ya 500 na 1000 mu buryo bwa magendu.

Aborozi bazo bavuga ko hakiri imbogamizi z’ubucuruzi bwa magendu mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, by’umwihariko muri Congo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude , yagize ati "Hari umushakashatsi watubwiye ko ku mupaka w’u Rwanda na Congo hambuka ingurube ziri hagati ya 500 na 1000 ku munsi mu buryo bwa magendu. Zimwe zambutswa mu mazi, izindi zambutswa mu makamyo. Zambuka mu buryo butazwi ariko biramutse bikozwe neza byagira abo biteza imbere, ari twebwe aborozi ndetse na leta ikinjiza imisoro."

Umukozi mu Ishami ry’ubugenzuzi bw’ibikomoka ku matungo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Rukundo Jean Claude, yavuze ko hari amahirwe ko inyama z’ingurube zabona isoko ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati "Birashoboka ko twakohereza hanze inyama z’ingurube kuko buri cyumweru tubona imibare igaragaza ko inyama z’ingurube zambuka zikajya mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; tubona hari n’amahirwe y’uko zishobora kwambuka zikajya ahandi kure nubwo bitarajya ku murongo neza ariko nacyo ni ikintu gishoboka."

RAB itangaza ko mu Rwanda habarirwa ingurube zigera kuri miliyoni n’ibihumbi 600.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza