00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zageze kuri 65.4%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2021 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Gahunda y’iterambere y’imyaka y’irindwi ya Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko bitarenze umwaka wa 2024, nibura ingo zigera kuri 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange (on-grid), naho izigera kuri 48% zibe zikoresha amashanyarazi yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba n’andi afatiye ku yindi miyoboro mito (mini-grid).

Kuri ubu Imibare igaragazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zamaze kugera kuri 65.4% bivuze ko hasigaye gusa 34.6% kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri bose igerweho.

Iri janisha risobanuye ko umubare wose w’ingo zifite amashanyarazi mu gihugu zamaze kurenga 1 770 000.

Muri izi ngo zifite amashanyarazi, izigera kuri 47.6% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, hanyuma izigera kuri 17.8% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

REG igaragaza ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 warangiranye n’ukwezi kwa Kamena 2021, wasize ingo zirenga ibihumbi 178 zihawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange. Bikaba ari ubwa mbere mu mateka y’urwego rw’ingufu mu Rwanda habonetse ingo nyinshi zongerewe ku muyoboro mu gihe cy’umwaka umwe.

Ibi kandi byiyongereye ku kuba Imirenge yose mu gihugu ubu igerwamo n’amashanyarazi ndetse n’utugari dusigaye tutaragerwamo n’amashanyarazi tukaba ari duke.

Na none kandi, umwaka wa 2020/2021 wasize ingo zirenga ibihumbi 72 zihawe amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange. Muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi, Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi yatangije umushinga ugamije korohereza abatuye kure y’imiyoboro kwibonera amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) ifatanyije na REG wateganyije nkunganire izafasha ingo zisaga ibihumbi 300 kwishyura ibikoresho nkenerwa kugira ngo babone amashanyarazi akomoka ku imirasire y’izuba. Iyi nkunganire ikazajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’Ubudehe.

Imiyoboro yubatswe kera nayo irimo kongererwa imbaraga

Muri rusange, imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu imaze kugera ku birometero birenga ibihumbi 27 kandi hakomeje kubakwa indi itandukanye.

Uretse imishinga yo imiyoboro aho itagera ngo hagezwe amashanyarazi, hari n’indi itandukanye ikomeje gushyirwa mu bikorwa igamije kongerera imbaraga imiyoboro yubatswe kera ndetse no gusimbuza ishaje kugira ngo abafite amashanyarazi abagereho afite imbaraga.

Muri iyo mishinga harimo uwo gusimbura imiyoboro yo mu bwoko bwa ‘single phase’ ikongererwa ingufu ikagirwa ‘Three phase’ urimo gushyirwa mu bikorwa mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba.

REG iherutse kandi gusoza undi mushinga wongereye imbaraga z’amashanyarazi mu Karere ka Rubavu ku buryo abakenera umuriro mwinshi muri kariya gace ubu batakigira ibibazo by’icikagurika ryawo.

Hari kandi sitasiyo zitandukanye zirimo kubakwa nazo zizafasha kongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa hirya no hino, ku buryo inganda n’ibindi bikorwa bikenera umuriro mwinshi bizawubona uko biwukeneye.

Muri izo sitasiyo, harimo iya Nyabihu irimo kugera ku musozo izongerera imbaraga amashanyarazi yoherezwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyabihu ndetse n’Uturere duhana imbibi nako turimo Ngororero, Rubavu na Musanze.

Hari kandi sitasiyo ya Bugesera, nayo imirimo yo kuyubaka irimo kugera ku musozo. Iyi sitasiyo ikazatanga amashanyarazi mu nganda za Bugesera ndetse no ku Kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa.

Kugeza ubu ingo 65 % zo mu Rwanda zifite amashanyarazi
REG iri kongerera ubushobozi imiyoboro yari ifite ingufu nke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .