Ingengo y’imari ya leta iziyongeraho miliyari 328 Frw mu mwaka utaha

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Mata 2018 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha wa 2018/2019, iziyongerago miliyari 328.5 Frw ikagera kuri miliyari 2443.5 Frw bingana n’izamuka rya 16% ugereranyije n’ingeng0 y’imari y’uyu mwaka.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko inyandiko y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse 2018/19 n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2018/19-20/2021. Ni imbanzirizamushinga y’ibikorwa bizashingirwaho mu mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari, izatangazwa muri Kamena uyu mwaka.

Yavuze ko politiki yagendeweho ishingiye ku ngamba zigamije kongera amafaranga ava imbere mu gihugu, gufata imyenda idahenze no kuyikoresha hibandwa kuri gahunda n’ibikorwa byihutisha iterambere kurusha ibindi, no guteza imbere abikorera ngo bunganire ibikorwa bya leta.

Yagize ati “Duteganya kwinjiza mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018/2019 miliyari 2443.5 Frw akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 328.5 Frw bingana na 16 % ugereranyije na miliyari 2115.3 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2017/2018.”

Yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu yaba akomoka ku misoro n’atari imisoro azagera kuri miliyari 1508 Frw, bingana na 62% by’ingengo y’imari yose ya leta mu 2018/2019.

Inkunga z’amahanga zizagera kuri miliyari 396.3 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose ; inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 400.9 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose naho inguzanyo z’imbere mu gihugu zigere kuri miliyari 137.7 Frw, bingana na 6% by’ingengo y’imari yose.

Dr Ndagijimana yakomeje agira ati “Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu hamwe n’inguzanyo twishyura azagira uruhare rungana na 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wose wa 2018/19, mu gihe inkunga z’amahanga zingana na 16%, bikaba biganisha muri wa murongo twihaye wo kwigira.”

Biteganywa ko amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azaba agera kuri miliyari 1305.7 Frw, azakoreshwa mu mishinga y’iterambere akaba miliyari 897.1Frw naho miliyari 190 Frw zisigaye zikazakoreshwa mu ishoramari rya leta.

Dr Ndagijimana yakomeje agira ati “Harimo imishinga y’ingenzi nko kubaka Ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya RwandAir n’ibindi.”

Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka

MInisitiri w’Imari yavuze ko mu mwaka ushize ubukungu bw’igihugu bwazamutseho 6.1% buvuye kuri 5.9% mu mwaka ubanza wa 2016 ndetse uyu musaruro ukaba warabaye mwiza ugereranyije na 5.2% u Rwanda rwari rwiteze.

Yakomeje agira ati “Ubukungu bw’igihugu buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 7.2 % muri uyu mwaka 2018 na 7.8 % mu mwaka wa 2019. Ahanini bizaturuka ku musaruro w’urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe gukomeza kuzamuka kubera ishoramari riri gukorwa nko mu gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda n’ibikorwa remezo byo kuhira imyaka.”

Urwego rw’inganda ruzazamuka ku 8.3% mu 2018 na 13.1% mu 2019, ahanini biturutse ku musaruro w’amabuye y’agaciro, inganda n’ubwubatsi; Urwego rwa serivisi rwo rwitezwe ko ruzazamuka kuri 7.6% mu mwaka utaha na 7.7% mu 2019.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza