00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda zifite ‘uruhushya’ zizakomeza gukora muri Guma mu Rugo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), Habyarimana Béata, yatangaje ko nubwo uturere umunani n’Umujyi wa Kigali byashyizwe muri gahunda yihariye ya Guma mu rugo, bitazabuza inganda zimwe na zimwe zabiherewe uburenganzira gukomeza gukora.

Icyakora Minisitiri Habyarimana yavuze ko inganda zizemererwa ari izifite uruhushya zahawe na Minicom kandi zikaba ziri mu zikora ibikoresho by’ibanze bikenerwa na benshi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura ingamba nshya zafashwe mu guhangana na Covid-19.

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, harimo uw’uko mu duce twashyizwe muri Guma mu rugo, ibikorwa by’ubucuruzi bifunze, keretse abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe, ariko hagakora abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza, bizajya bifunga saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko hari inganda zimwe na zimwe zizemererwa gukora ariko zikabanza kwandika zibisaba, izuzuje ibyangombwa zikemererwa.

Yagize ati “Hari umwihariko w’inganda zimwe na zimwe zizakomeza gukora, si inganda zose, ni izabyemerewe na Minisiteri. Bazajya babisaba dusuzume dukurikije ibikenewe kugira ngo tugabanye urujya n’uruza. Ni inganda zikora nk’ibikomoka ku biribwa, ibyo kwa muganga, ibikoresho by’ubwubatsi, iby’isuku.”

Minisitiri Habyarimana yavuze ko uruganda ruzajya rwandika rusaba kwemererwa gukora, nyuma yo gusuzuma ko ruri mu zikora ibyangombwa nkenerwa hazajya hanarebwa ku bushobozi bwarwo mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yavuze ko kandi bizajya biba ngombwa ko abakozi bose bapimishwa kugira ngo hizerwe ko nta byago byinshi byo kwandura cyangwa kwanduzanya bihari.

No mu duce tutashyizwe muri Guma mu Rugo, Minisitiri Habyarimana yasabye “abacuruzi gukorera ibikorwa byabo ahantu hadafunganye uko bishoboka kuko ari bumwe mu buryo bugabanya ibyago byo kwandura COVID-19.”

Umubare w’abamaze kugaragaraho ubwandu kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ugera ku 50.742, abamaze gukira icyorezo ni 35.582 mu gihe 607 bamaze gupfa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), Habyarimana Béata, yavuze ko inganda zizakomeza gukora muri Guma mu Rugo ari izahawe uruhushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .