00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imurikagurisha ry’indabo mu Buholandi ryafunguriye u Rwanda amahirwe y’isoko ryagutse i Burayi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza mu kigo gikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo mu Rwanda, Bella Flowers, Kayihura Jeanine, yatangaje ko kwitabira imurikagurisha ry’indabo ryabereye mu Buholandi byunguye iki kigo n’igihugu muri rusange mu bijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi bw’indabo.

Iri murikagurisha ryatangiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru risozwa ku wa Gatanu. Bella Flowers ni cyo kigo cyaserukiye u Rwanda, kikaba gisanzwe gikorera ubuhinzi bw’indabo mu Karere ka Rwamagana.

Mu kiganiro Kayihura yagiranye na IGIHE yavuze ko muri iri murikagurisha bahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse babasha kumenyekanisha indabo z’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Iri murikagurisha ryagenze neza, nka Bella Flowers twasuwe n’abantu benshi baturutse hirya no hino kandi bakunze indabo zacu. Hari benshi batari bazi ko mu Rwanda haturuka indabo. Twagize amahirwe yo kugenda duhura n’abafatanyabikorwa batandukanye, baturutse ku isi hose. Bagiye batubwira ibyo bifuza bizatuma tunamenya ubundi bwoko bw’indabo bukunzwe cyane mu mahanga, kandi bikaba biduha icyerekezo cy’indabo tugomba guhinga busanga ubwari buhari.”

Kayihura yavuze ko bari basanzwe bohereza indabo mu Buholandi ariko ko bafite amahirwe yo kubona isoko ryagutse ry’indabo z’u Rwanda ku mugabane w’i Burayi.

Ati “Ubundi Bella Flowers ifite abafatanyabikorwa cyane cyane mu Buholandi, muzi neza ko ariho twohereza indabo zacu ariko twagize amahirwe kubona turi hano. Twagiye duhura n’abantu baturutse muri Ukraine, u Butaliyani, u Bufaransa, kandi dusigaye duhura tukaganira tukabereka ibyiza by’indabo zacu z’u Rwanda. Twagize n’amahirwe duhura n’abandi bafatanyabikorwa, kuko mwarabibonye ko twasuye K LM, dusura n’abakora ifumbire.”

Yagaragaje kandi ko kwitabira imurikagurisha byabunguye amasomo y’ingenzi bigiye ku bandi no kurushaho gusobanukirwa ibyo amahanga akunda kugira ngo indabo z’u Rwanda zikomeze gukundwa mu mahanga.

Ati “Kuba twarahuye n’abafatanyabikorwa bari aha bagiye batubwira ibyo bifuza bizatuma tunamenya ubundi bwoko bw’indabo bukunzwe cyane mu mahanga, kandi bikaba biduha icyerekezo cy’indabo tugomba guhinga busanga ubwari buhari.”

Usibye u Buholandi, Bella Flowers yamenye ko mu Burusiya bakunda indabo z’umutuku cyane. Kayihura yavuze ko byatumye batekereza gushaka ubundi bwoko bw’indabo z’iroza z’umutuku kuko bagiraga bumwe.

Mu bakozi Bella Flowers ikoresha 90% ni abaturage bo mu nkegero z’aho ikorera mu Karere ka Rwamagana. Iki kigo gifite gahunda yo kwagura ubuso buhingwaho ku buryo mu myaka ibiri iri imbere bazaba bageze kuri hegitari 65 buvuye kuri 45.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza muri Bella Flowers, Kayihura Jeanine
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza muri Bella Flowers, Kayihura Jeanine mu kiganiro n'umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Aimable Ngarambe
Indabo zimurikwa muri iri murikagurisha ziteye ubwuzu
Zimwe mu ndabo zamuritswe ku munsi wa kabiri
Buri gihugu cyigira ku kindi uko cyateza imbere ubuhinzi n'ubucuruzi bw'indabo
Ubucuruzi bw'indabo buri mu bibyara amafaranga menshi iyo bukozwe neza
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe aganira n'Umunyamakuru Karirima Aimable Ngarambe
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, aganira n’itsinda ry’abadipolomate bamwungirije
Amb. Nduhungirehe ari kumwe n'Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama, ubwo basuraga aho ibindi bihugu bimurikira indabo zabyo

Inkuru bifitanye isano:Ibyaranze umunsi wa kabiri w’imurikagurisha ry’indabo u Rwanda rwitabiriye mu Buholandi (Amafoto)

U Rwanda rwahanze amaso imurikagurisha ry’indabo mu Buholandi mu kureshya isoko mpuzamahanga (Amafoto)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .