Imishinga ikomeye izaha u Rwanda amashanyarazi ya MW 356 mbere ya 2020

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Nyakanga 2017 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwateye imbere mu nkingi zose zibumbatiye iterambere rusange ry’igihugu. Urwego rw’ingufu nka rumwe mu z’ibanze rwashyizwemo ingufu nyinshi bituma haboneka MW 208.36 zivuye kuri MW 97 zari zihari mu 2010.

Uwo murava n’ingufu u Rwanda rwakoranye hagamijwe gucanira Abanyarwanda urakomeje, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yagaragaje ko kugera mu 2020, u Rwanda ruzaba rwarongereyeho MW 356. Izo ngufu zizagerwaho bishingiye ku mishinga ya rutura ikomeje gushorwamo akayabo, haba ishingiye ku ngomero z’amazi, amashyuza, nyiramugengeri, imirasire y’izuba, n’ibindi.

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka irindwi ishize (2010-2017), Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yavuze ko Guverinoma iteganya gukomeza kwagura imishinga izarushaho guteza imbere urwo rwego.

Imwe mu yo yavuze irimo kuba haratangiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu by’u Burundi na Tanzania, ku masumo ya Rusumo , ku mugezi munini w’Akagera, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutanga MW 80; rwatangiye kubakwa muri Werurwe 2017, imirimo ikaba iteganyijwe kurangira mu 2020.

Biteganyijwe ko uru rugomero nirumara kuzura nibura buri gihugu mu biruhuriyeho kizajya kibona MW nibura 26.

Hari n’urundi ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwatangiye kubakwa muri Mata 2017 mu Karere ka Gisagara, rwubakwa n’abashoramari bo muri Turkia, (Hakan), narwo rukazatanga MW 80 mu 2020.

Hari inyigo kandi yo kubaka urugomero rwa Rusizi III u Rwanda ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, rukazatanga MW 147. Minisitiri w’Intebe yavuze ko inyigo yarangiye, hanaboneka umushoramari ukomoka muri Norvège kuzarwubaka.

Minsitiri w’Intebe yanavuze ko amafaranga y’uwo mushinga yamaze kuboneka ku bufatanye na Banki y’Isi na Banki Nyafurika itsura amajyambere na Banki y’Uburayi itsura amajyambere.

Hari kandi inyigo y’umushinga w’uruganda ruzubakwa kuri Nyabarongo (Multipurpose Project) rukazatanga MW 120. Ibikorwa byawo bikazagirira akamaro uturere twinshi turimo; Kicukiro, Ngoma, Bugesera, Rwamagana, Gakenke, Rurindo, Kamonyi na Muhanga.

Hazubakwa kandi ingomero z’amashanyarazi i Shyorongi mu Karere ka Rulindo na Sake mu Karere ka Ngoma zazafasha ibikorwa byo kuhira imyaka bizubakwa ku musozi wa Juru mu Karere ka Bugesera. Uwo mushinga w’ingomero uteganyijwe kuzatwara akayabo ka 1,100,000,000$.

Minisitiri w’Intebe yanavuze ko ku bufatanye n’abashoramari b’Abanyarwanda, imirimo yo kubaka ingomero nto za Rukarara V mu Karere ka Nyamagabe zizatanga MW 5, na Ntaruka A ruri mu Karere ka Nyaruguru ruzatanga Mw 2 zatangiye; izo zombi bikaba biteganyijwe ko zizarangira mu 2020.

Minisitiri w’Intebe yanavuze ko inyigo yo kubaka ingomero nto za Rukarara ya VI ruzatanganga MW 6.8 na Giciye III izatanga MW 6.7 zararangiye ndetse n’amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’abashoramari b’Abanyarwanda yamaze gushyirwaho umukono.

Hari indi nyigo kandi yo kubaka izindi ngomero nto 67 yamaze gukorwa harimo n’izavuzwe, Guverinoma igashishikariza abashoramari kubaka izisigaye ariko hakazubwa n’izindi nyinshi.

Minisitiri w’Intebe yabwiye Abadepite ko hakozwe inyigo igaragaza ko mu Rwanda hari nyiramugengeri ishobora gutanga MW 200 mu gihe cy’imyaka 30 iri imbere, ikaba iherereye mu kibaya cya Rwabusoro no mu kibaya kinini cy’Akanyaru ikaba yaragaragayemo.

Hari kandi n’amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’umushoramari Symbion Power LLC yo kubaka uruganda ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane ruzatanga MW 50 mu Karere ka Rubavu.

Kuri uyu mushinga, Guverinoma yatangaje ko imirimo yo ku ruhande rwayo irimo kwimura abaturage, kugeza umuhanda aho umushinga uzubakwa no kuhageza amazi n’amashanyarazi azakenerwa mu mirimo yo kubaka urwo ruganda irimo gukorwa, ikazarangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ikomeje umurava wo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda benshi ku buryo umwaka utaha wa 2018 uzajya kurangira nibura 70% bayafite mu ngo zabo. Kugeza ubu bageze kuri 34.6%.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ageza ku badepite imishinga iteganyijwe mu by'ingufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza