Byaragarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo, ubwo yari mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha serivise icyo kigega gitanga kugira ngo abatakizi bakimenye ndetse n’abakigana barusheho kwiyongera.
Yavuze ko kuva cyantangira mu 2011 imishinga cyafashije gushyirwa mu bikorwa ikiri mike, bityo biyemeje gushyira ingufu mu kongera ubukangurambaga.
Ati “Imishinga BDF imaze gutera inkunga igera ku bihumbi 49. Biri hasi cyane ugereranyije n’Abanyarwanda bakeneye ubwo bufasha, niyo mpamvu twahagurutse kugira ngo umubare wabo ushobore kuzamuka.”
BDF ifasha abantu mu byiciro bitandukanye harimo abafashwa kubona inguzanyo bagatangirwa ingwate bakazishyura; urubyiruko ruhabwa ibikoresho nk’inkunga yo gutangiza imishinga nyuma yo kwiga imyuga; ndetse n’abahabwa inguzanyo n’inkunga mu mishinga ishingiye ku buhinzi.
By’umwihariko BDF iha amahirwe abagore n’urubyiruko kurusha abandi, kuko ni bo bahabwa ubufasha bwo kubemerera kubishingira nk’ingwate ku kigero cya 75%, mu gihe abagabo bo bemererwa kwishingirwa ku kigero cya 50%.
Semigabo yavuze ko by’umwihariko muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 hari Miliyari 5 Frw Leta yashyize mu kigega BDF kugira ngo ayo mafaranga afashe abafite imishinga mito n’iciriritse kuyishyira mu bikorwa aho bayahabwa mu buryo bw’inguzanyo cyangwa ingwate.
Ati “Harimo Miliyari 3 Frw z’ingwate n’izindi Miliyari 2 Frw z’inguzanyo. Ayo mafaranga aca mu bigo by’imari kandi nibyo bisabira abakiriya babyo, noneho BDF ikabaha inguzanyo cyangwa ingwate bitewe n’imishinga bafite.”
Hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko bataramenyea Ikigega BDF ndetse na serivise gitanga batazizi.
Gahongayire Marie Grace ucuruza imboga n’imbuto yagize ati “Icyo kigega ndacyumva ariko sindagisobanukirwa neza. Bamaze kudusobanurira ko ari ikigega cya Leta gifasha abantu ku byerekeranye n’inguzanyo kandi batubwiye ko iyo umushinga udakoze neza baguha ubufasha bwo kuwugusubiriramo. Nzajya kubaza neza hano iwacu aho bakorera kugira ngo mbisobanukirwe neza.”
Twagirimana Faustin ukora akazi ko kunyoga igare na we yavuze ko BDF atari asanzwe ayizi ariko agiye gutegura umushinga akayigana.
Ati “Ntabwo nasobanukiwe neza inzira nacamo ariko batubwiye ko nitujya aho bakorera bazadusobanurira neza. Ubwo nanjye ngiye gutegura umushinga nzajyeyo ndebe.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko babonye ko hari abaturage bataramenya ikigega BDF kandi gifite serivise zitandukanye zabafasha mu iterambere, bityo hagiye kongerwa ubukanguramabaga.
Ati “Natwe turabizi twanabibonye ko abaturage bacu batari basobanukirwa neza ayo mahirwe bafite binyuze mu Kigega cya BDF; icyo twavuganye rero n’ubuyobozi bwa BDF kandi twatangiye ni uko tugiye kugerageza gukora ubukangurambaga butuma umuturage wese abasha kumenya ayo mahirwe ahari akayabyaza umusaruro kugira ngo biteze imbere kurushaho.”
Muri ubwo bukangurambaga ikigega BDF cyahaye abaturage udupfukamunwa ibihumbi 14 hagamijwe kubunganira mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!