Imikino y’amahirwe yinjirije u Rwanda asaga miliyari ebyiri mu myaka ine

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, itangaza ko mu gihe imikino y’amahirwe yakinwe neza, igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu aho mu myaka ine ishize yinjije miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe imikino y’amahirwe muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Mushimire Claude, wavuze ko kugeza ubu hari ibyo iyo mikino imaze kugeza mu mufuka w’igihugu binyuze mu kwishyura imisoro.

Nubwo bamwe mu baturage baganiriye na TV 1 bavuga ko iyo mikino yagiye ibatwara amafaranga, hakaba n’ubwo iteza umutekano muke mu miryango, Mushimire we avuga ko ifite akamaro kanini mu gihe yakinwe neza.

Yagize ati “ Iyo iyi mikino ikinwe neza, ikagenzurwa, yinjiriza igihugu n’abayikinnye bakunguka. Mu bijyanye n’ibyo imaze kwinjiza, tugiye mu mibare guhera mu 2013 kugeza 2017, miliyari ebyiri na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda zari zimaze kwinjira mu gihugu mu buryo bw’imisoro, mu gihe miliyoni 260 Frw zimaze kwinjira nk’amafaranga yo gusaba impushya.”

Avuga kandi ko asaga miliyoni 236 Frw yamaze gutangwa n’abakoresha mu kwishyurira ubwiteganyirize abakozi muri RSSB, mu gihe abakozi bakora mu bigo bikina imikino y’amhirwe bamaze kwishyurwa asaga miliyariy’amafaranga y’u Rwanda.

Mu 2013 honyine, hakinwe amafaranga agera kuri miliyari enye, miliyari 2.5 Frw zasubira mu bakinnye, Mushimire akavuga ko basanga mu mafaranga yakinwe agera kuri 70% asubira mu baryi.

Imikino y’amahirwe ikunze gukinwa mu Rwanda irimo gutega ku mikino cyane cyane iy’mupira w’amaguru, gutega ku y’amafarashi n’indi yamenyekanye cyane bita ibiryaberezi.

Abakunzi ba Betting bakurikiye iby’amakipe baba batanzeho amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza