Imihanda mishya ya kaburimbo mu Karere ka Gasabo igeze kure ikorwa (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Imihanda mishya ya kaburimbo Umujyi wa Kigali watangiye kubaka mu Karere ka Gasabo igeze kure ikorwa, kugirango itangire koroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane mu Mujyi wa Kigali.

Kuva muri Gashyantare 2017 kugeza muri Nzeri 2019, Umujyi wa Kigali utewe inkunga na Banki yo mu Bushinwa (China Exim Bank) wiyemeje kuvugurura imwe mu mihanda itandukanye iwugize ndetse no guhanga imishya.

Imwe mu mihanda iri muri iyi gahunda irimo uva kuri Rond Point yo mu mujyi -Muhima-Nyabugogo-Gatsata, ikiraro cya Nyabugogo; Rwandex-Sonatubes-Prince House, Yamaha-Downtown; Kanogo-Rwandex, Kagugu- Batsinda-Nyacyonga n’ikiraro cya Nyacyonga; Nyamirambo-Rebero-Nyanza; Nyacyonga-Gitikinyoni; Cyumbati-Gikondo, Kimisange-Cyumbati-Nyamirambo n’imihanda ya Kimihurura.

Iyi mihanda ya kaburimbo y’ibirometero 54 mu mujyi wa Kigali iri kubakwa na sosiyete y’Abashinwa China Road and Bridge Corporation.

Kibaka iyi mihanda yose bizatwara akayabo ka miliyari 64 z’amafaranga y’u Rwanda.

IGIHE yatembereye muri imwe mu mihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Karere ka Gasabo ifata amafoto atandukanye.

Umuhanda wasuwe ni uwa Kagugu-Batsinda-Nyacyonga uzafasha ubuhahirane mu Mujyi wa Kigali no hagati y’Umujyi n’Uturere twa Rulindo na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Hari umuhanda kandi wa Beretwari -Karuruma uhuza Umurenge wa Gisozi n’uwa Jabana muri Gasabo.

Iyi mihanda itezweho kugabanya urujya n’uruza rw’imodoka zagombaga guca Nyabugogo zigateza umuvundo ndetse nk’amakamyo manini akabanza gutegereza amasaha ko akavuyo kagabanuka ngo akomeze urugendo.

Aho umuhanda uva Beretwari werekeza Karuruma utangirira
Ikiraro kiri mu Muhanda uva Karuruma ugana Beretwari
Umuhanda uva Karuruma werekeza Beretwari
Umuhanda mushya ugana i Batsinda watangiye gukorwa
Umuhanda mushya utunguka Nyacyonga uvuye Gasanze
Uyu muhanda uva Batsinda werekeza i Gasanze
Umuhanda mushya werekeza Nyacyonga
Uyu ni umuhanda uva Karuruma ugana kuri Beretwari
Umuhanda uturuka Gasanze ugana Nyacyonga
Igice cy'umuhanda uva Beretwari werekeza Karuruma
Aho umuhanda uva Karuruma ugana Beretwari ugeze ukorwa
Umuhanda uzamuka werekeza Kimironko mu Izindiro, utambika werekeza Gasanze
Umuhanda wa Beretwari uri gukorwa
Umuhanda Nyacyonga-Gicumbi
Umuhanda Nyacyonga-Nyabugogo

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza