00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IMF yashimye uko u Rwanda ruri kwitwara mu bihe bya COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyashimye uko u Rwanda ruri kwitwara muri gahunda z’ubukungu ziganjemo izigamije gufasha ibigo by’ubucuruzi, amabanki n’abantu kurenga ingaruka bagizweho na COVID-19, inatangaza ko yongeye umwaka ku gihe gahunda irufashamo mu kuzamura ubukungu izwi nka ‘Policy Coordination Instrument (PCI)’ yari kuzamara.

Ibi IMF yabitangaje ku wa 6 Nyakanga 2021, ubwo hateranaga Inama y’Ubuyobozi yagenzuye uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 no muri iyi gahunda ya PCI.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IMF, Tao Zhang, yavuze ko mu isesengura bakoze basanze u Rwanda rugihanganye n’ingaruka za COVID-19 mu bijyanye n’ubukungu.

Ati "Icyorezo cya COVId-19 kiracyakomeje kugira ingaruka ku bukungu n’imibereho by’u Rwanda, aho umusaruro mbumbe wagabanutse mu 2020 umubare w’abajya mu bukene ukiyongera. Mu gihe itangwa ry’inkingo ryitezweho gufasha mu kuzahuka, kuhagerera igihe nabyo biracyashidikanywaho, bigatuma hakomeza kugaragara ibihombo mu busesenguzi bukorwa."

Nubwo bimeze gutya ariko IMF yagaragaje ko ubuyobozi bw’u Rwanda buri kwitwara neza mu bijyanye no guhangana na COVID-19.

Ati "Politiki y’ubuyobozi ikomeje kugaragaza ko iteguye neza kandi irasa ku ntego. Igamije kubona ubushobozi bwo kugura inkingo, kongera ubufasha buhabwa abantu n’ibikorwa by’ubucuruzi no gutanga amafaranga ku mabanki hashingiwe ku gihe icyorezo gishobora kumara no kugabanya ingaruka mbi mu mibereho n’ubukungu zishobora gitinda."

Yakomeje ivuga ko kugira ngo Leta y’u Rwanda ibashe guhangana na COVID-19 yagize ibyo yigomwa muri gahunda n’imishinga y’ubukungu yari ifite.

Iyi gahunda ya PCI yemejwe ku wa 28 Kamena 2019 hagamijwe gufasha ingamba zagutse mu bijyanye n’ubukungu no gutuma u Rwanda rushikama mu bijyanye n’imari, hashyirwa imbere amavugurura muri gahunda zigize Gahunda y’Igihugu y’Iterambere rirambye (NST1).

Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ryabaye nk’irirogowa na COVID-19 kuko yatumye ingufu nyinshi zishyirwa muri guhunda zo kuzahura ubukungu no gufasha abantu kutagerwaho n’ingaruka zikomeye z’iki cyorezo.

Tao Zhang yakomeje avuga ko uko kongererwa igihe kw’iyi gahunda ya PCI bizafasha u Rwanda mu bijyanye no kuzahura ubukungu.

Ati "Kongera umwaka umwe ku gihe PCI yagombaga kurangirira bikwiye gufasha abayobozi mu rugendo rw’amavugurura n’ingamba zigamije gushyigikira ukuzahuka k’ubukungu, n’ibijyanye n’intego bihaye ku myenda."

Muri gahunda y’imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na IMF mu, harimo no gukomeza kuzamura ubushobozi bw’imbere kugira ngo imyenda iva hanze igabanyuke.

IMF ni umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Iki kigega gitera inkunga imirongo migari y’ubukungu bwa za Leta.

Ifasha u Rwanda gucunga ubukungu bw’igihugu cyane cyane mu bijyanye no gucunga ifaranga, kuzamura ubukungu bitabangamiye ibiciro ku masoko n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IMF, Tao Zhang, yavuze ko mu isesengura bakoze basanze u Rwanda rugihanganye n’ingaruka za COVID-19 mu bijyanye n’ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .