Ikigo cy’Abanyamerika cyagaragaje ko ibyo amabanki yo muri EAC yinjiza bishobora kugabanuka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Werurwe 2018 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’Abanyamerika cy’ubujyanama n’imicungire, McKinsey & Company, bugaragaza ko amabanki yo muri Afurika y’Iburasirazuba ashobora guhura n’ibyago byo guhomba cyangwa kugabanuka kw’ibyo yinjiza mu myaka itanu iri imbere, bitewe n’inyungu nini ku nguzanyo ndetse na komisiyo nini zisaba kuri serivisi zitanga.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko abakiriya baciriritse ni ukuvuga abinjiza munsi y’amadolari 417 ku kwezi, bazaba bafatiye runini amabanki ya Afurika hagati ya 2017 na 2022.

Icyakora aba bakiriya bagirwaho ingaruka cyane n’ibiciro bya serivisi z’imari, bahishuriye abakoze ubushakashatsi ko biteguye kuva mu mabanki abahenda, bagashaka aborohereza.

Bagaragaje kandi ko icya mbere gituma bahitamo gukorana na banki ari ibiciro byazo yaba ku nguzanyo na serivisi, uburyo zibaha serivisi inoze n’uko zibegereye. Ubushakashatsi buvuga ko ahantu inyungu ku nguzanyo iri hejuru bituma abakiriya bato n’abaciriritse batakariza icyizere amabanki, bityo n’ubukungu bukahazaharira.

Butanga urugero rw’aho mu karere ka Afurika y’Iburasurazuba, igipimo cy’inyungu ku nguzanyo kiri hejuru cyane muri Uganda, aho kingana na 21%, igakurikirwa na Tanzania n’u Rwanda kiri kuri 18%. Mu 2016 Kenya yagabanyije ibijyanye n’inyungu ku nguzanyo ishyira kuri 14%.

Izi nyungu ku nguzanyo ni nini ugereranyije no mu tundi turere kuko nka Maroc ni 4%; Afurika y’Epfo (13%); Misiri (12%) naho Nigeria ni 11%.

Biteganyijwe ko ibyo amabanki ya Afurika yinjiza biziyongeraho 8.5% ku mwaka kuva mu 2017, bitume mu 2020 azaba yinjiza miliyari 129 z’amadolari ku mwaka harimo miliyari 53 z’amadolari ziturutse ku bakiriya bato n’abaciriritse.

Umwaka amabanki ya Afurika miliyari 35 z’amadolari mu bakiriya baciriritse. Ibi bisobanuye ko aba bakiriya badakoranye n’amabanki bishobora kugira ingaruka ku byo yinjiza.

Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko kuva mu Ukuboza 2016 kugeza mu Ukuboza 2017, umutungo w’amabanki wiyongereyeho 12.9% ukava kuri miliyari 2380 Frw ukagera kuri miliyari 2685 Frw.

Inguzanyo zatanzwe ziyongereyeho 12.6% ni ukuvuga ko zavuye kuri miliyari 1403 mu 2016, zikagera kuri miliyari 1579 mu 2017, icyakora biri munsi ugereranyije n’uko izatanzwe mu gihe nk’iki cyagejeje mu Ukuboza 2016, zari ziyongereyeho 14.3%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza