Igiciro cya lisansi na mazutu cyongeye kuzamuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Ikigo Ngenzuramikorere cy’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) cyatangaje ko igiciro cya lisansi mu Mujyi wa Kigali kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1042 na ho mazutu ntirenze 1005.

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyaherukaga kuzamuka mu Ugushyingo 2017, aho litiro ya lisansi yageze ku mafaranga y’u Rwanda 1031 ivuye kuri 993 ni ukuvuga ko yinyongereyeho 3.8% naho mazutu ikaba yaraguraga 994 ivuye kuri 954 kuri litiro, izamuka ringana na 4%.

Kuri iyi nshuro lisansi na mazutu byiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 11.

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara yasobanuye ko uku kuzamuka kw’ibiciro gushingiye ku izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga.

Ibiciro bishya bizatangira gushyirwa mu bikorwa uhereye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama 2018.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza