00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere ku izahuka ry’ubukungu bw’u Rwanda bwugarijwe n’ubwiyongere bw’inguzanyo zitishyurwa neza

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Ubukungu bw’igihugu bukomeje gutanga icyizere cyo kwigobotora ingaruka zitoroshye bwatewe na Covid-19, zatumye bugabanuka ku kigero cya 3,4% mu mwaka ushize, ari nabwo bwa mbere byari bibayeho mu myaka 20 ishize.

Mu nama ngarukagihembwe isesengura Urwego rw’Imari mu Rwanda, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), John Rwangombwa, yatangaje ko hari icyizere ku izahuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, bitewe n’izahuka ry’ubukungu mpuzamahanga ndetse n’itangwa ry’inkingo mu gihugu, ryitezweho kuzatuma ibikorwa byinshi byari byarahagaritswe bisubukurwa.

Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka (Mutarama-Kamena), ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 3,5%, cyane cyane bigizwemo uruhare n’urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 6,8%.

Iri zamuka kandi ryagizwemo uruhare n’urwego rw’inganda, rwazamutse ku kigero cya 9,7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, mu gihe rwari rwazamutse ku kigero cya 1,9% mu gihembwe cya mbere cya 2020.

Izamuka ry’uru rwego ryatewe n’izamuka ry’izindi nzego zirimo ubwubatsi bwazamutse ku kigero cya 14,4% ndetse n’umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wazamutse ku kigero cya 8,3%.

Byitezwe ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda rizagera ku kigero cya 5,1% kugera mu mpera z’uyu mwaka.

Guverineri Rwangombwa yagize ati “Igabanuka ry’ubukungu ku rwego rw’Isi ryatumye ibiciro ku bicuruzwa bimanuka, ariko ibi biciro birimo kugaruka ku kigero byahozeho bitewe n’uburyo ubukungu bw’Isi buri kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”

Bimwe muri ibi biciro birimo kuzahuka harimo iby’ibicuruzwa bitanga ingufu nka peteroli, byazamutse ku kigero cya 59,2%, mu gihe ibindi bicuruzwa birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro, bigize igice kinini cy’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, byazamutse ku kigero cya 36,5%.

Nubwo Umujyi wa Kigali wagiye mu bihe bya Guma mu Rugo ndetse ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zikaba zarakajijwe mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, Guverineri Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,1 muri uyu mwaka nk’uko byari byitezwe.

Iri zamuka rizashingira ku izamuka ry’ubukungu bw’Isi, bwitezwe kuzazamuka ku kigero cya 6% muri uyu mwaka n’ubw’ibihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara birimo n’u Rwanda, bukazazamuka ku kigero cya 3,4%, nyuma y’uko bwari bwasubiye inyuma ku kigero cya 1,8% mu mwaka ushize.

Icyakora iri zamuka riri munsi y’izamuka ry’ibindi bice by’Isi, bitewe n’uko ikigero cyo gutanga inkingo za Covid-19 kikiri hasi ugereranyije n’ahandi ku Isi, aho bimaze gutanga inkingo ziri munsi ya 2% ugereranyije n’izimaze gutangwa ku rwego rw’Isi.

Ubwiyongere bw’inguzanyo zitishyurwa neza bukomeje gutera impungenge

Ikigero cy’inguzanyo zitishyurwa neza ku nguzanyo zafashwe muri banki z’ubucuruzi, cyageze kuri 5,7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ugereranyije na 5,1% yari yagaragaye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.

Muri rusange, inzego zirimo urwego rw’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi, zakomeje gutanga icyizere ku bushobozi bwazo bwo kwishyura inguzanyo zafashe, ariko izindi nzego, cyane cyane izishamikiye ku bukerarugendo, zakomeje kuzahara cyane, kandi zari mu zafashe inguzano itubutse mu kubaka ibikorwaremezo by’ubukerarugendo rukiri urwego rushya mu Rwanda.

Ibi kandi bigira ingaruka ku rwego rwa serivisi muri rusange, kuko nk’umusaruro w’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, wamanutse ku kigero cya 54,6%, mu gihe umusaruro w’amahoteli ndetse na restaurant wamanutse ku kigero cya 43,3%.

Ku rundi ruhande ariko, inguzanyo zitishyurwa neza mu bigo bito n’ibiciriritse zakomeje kwishyurwa neza, aho izishyurwa nabi zagabanutseho miliyari 9 Frw, zikagera kuri miliyari 14 Frw zivuye kuri miliyari 23 Frw zariho mu gihe nk’iki umwaka ushize.

Igabanuka ry’inguzanyo zitishyurwa neza muri ibi bigo ryatewe ahanini n’izamuka ry’umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi, rugize igice kinini cy’inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari iciriritse.

Ni mu gihe kandi umutungo w’ibigo by’imari iciriritse wazamutse ku kigero cya 16.8%, ugera kuri miliyari 386 Frw uvuye kuri miliyari 330 Frw mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize.

Ibi kandi niko byagenze ku mutungo w’ibindi bigo by’imari, kuko wazamutse ku kigero cya 20%, ugera kuri miliyari 4.624 Frw, ugereranyije n’izamuka rya 18,5% ryari ryabayeho muri Kamena umwaka ushize. Inguzanyo zatanzwe n’uru rwego zazamutse ku kigero cya 26% bingana na miliyari 630 Frw.

Iterambere ry’urwego rw’ibigo by’imari (banki) ndetse n’ibigo by’imari iciriritse, rigira ingaruka nziza ku iterambere ry’urwego rw’imari muri rusange mu gihugu, ruhagaze neza kuko umutungo warwo wazamutse ku kigero cya 20,3%, ukagera kuri miliyari 6.914 Frw, ugereranyije n’inyongera ya 16,2% yari yabayeho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka.

Amabanki agize 66.9% by’urwego rw’imari rwose mu Rwanda.

Ikoranabuhanga rikomeje gushinga imizi mu mikorere y’urwego rw’imari

Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu mu buryo budasanzwe, cyanatumye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rizamuka cyane cyane mu rwego rwa serivisi z’imari, dore ko riri no bindi bishobora gukumira ubwiyongere bwa Covid-19.
Abakoresha mobile banking bazamutseho 11%, bagera kuri miliyoni 2.080.549, bavuye kuri miliyoni 1.882.168 bariho kugera muri Kamena umwaka ushize.

Inshuro uburyo bwa mobile banking bwakoreshejwe mu guhererekanya amafaranga nabwo bwiyongereyeho 13%, mu gihe amafaranga yahererekanyijwe yiyongereye ku kigero cya 98%, akagera kuri miliyari 209 Frw.

Ku rundi ruhande, abakoresha internet banking nabo biyongereyeho 21%, bagera ku bantu 106.312, mu gihe inshuro amafaranga yahererekanyijwe hifashishijwe internet banking nazo ziyongereyeho 15%, mu gihe agaciro k’amafaranga yahererekanyijwe nako kiyongereye ku kigero cya 24%, kakagera kuri miliyari 1.605 Frw.

Ubukungu bw'u Rwanda bwitezwe kuzazamuka ku kigero cya 5,1%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .