Icyacyi cyoherejwe hanze kingana n’ibilo 544.224. NAEB yagaragaje ko Pakistan ari cyo gihugu cyoherejwemo icyayi cy’u Rwanda cyinshi.
Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze ikawa ingana n’ibilo 210.219, byavuyemo amadolari 703.140 (asaga miliyoni 695 Frw). Ibihugu byoherejwemo ikawa nyinshi harimo u Budage, Pologne na Kenya.
NAEB yatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze indabyo, imboga n’imbuto bingana n’ibilo 229.687, byatanze amadolari 396,104 (asaga miliyoni 391 Frw). Ibihugu byoherejwemo umusaruro mwinshi harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bubiligi, Uganda na Benin.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!