00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICPAR yatangiye gushishikariza ibaruramari abiga imyuga n’ubumenyingiro

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Kamena 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), cyatangije ubukangurambaga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bugamije gushishikariza abanyeshuri bayiga gukunda ibaruramari ry’umwuga.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu ntara zose z’igihugu kugeza ubu bukaba bumaze gukorerwa mu mashuri 46. Hari gahunda yo gukomeza mu yandi mashuri mu bihe biri imbere.

Intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga ni ugushishikariza abanyeshuri kwitabira kwiga no gukora ibizamini by’ibaruramari ry’umwuga bizabafasha kuba ababaruramari beza, nubwo biga ayandi masomo.

Izindi ntego ni ukuzamura umubare w’abanyeshuri biyandikisha, kwemerera abanyeshuri kwiyandikisha mu bizamini , kuzamura umubare w’abanyamuryango, kongera umubare w’ababaruramari mu gihugu, kongera umubare w’ahakorerwa ibizamini, ndetse no kongera umubare w’amashuri yigisha ibijyanye n’ibaruramari ry’umwuga.

Bamwe mu banyeshuri basuwe, bagaragaje ko igituma batitabira gukora ibi bizamini ari ukutabona aho bigira, aho babikorera mu duce bahereyemo, no kutabona ubushobozi buhagije bwo kubyitabira.

Mu Rwanda haracyari icyuho mu kuzamura ubunyamwuga mu ibaruramari, bikaba bigenda bigaragarira mu micungire mibi y’imari ya leta n’ibigo byigenga.

Kuva ICPAR yajyaho yazamuye ubunyamwuga mu icungamutungo n’ibaruramari, kuko ababaruramari b’umwuga bamaze gukora ibizamini by’inzobere (CPA) bagera ku 3248 naho abakoze icya abatekinisiye (CAT) bagera ku 1210.

Ikigo cya ICPAR cyashyizweho mu 2008. Kimaze kuba umunyamuryango w’ibigo mpuzamahanga nka IFAC (International Federation of Accountants) ndetse na PAFA (Pan African Federation of Accountants).

Ibizamini bya CAT na CPA bikorwa inshuro eshatu mu mwaka muri Mata, Kanama no mu Ukuboza. Bikorerwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali , Huye,Rusizi na Nyagatare, ULK, UOK ishami rya Musanze, Kibogora Polytechnic na Adventist University of central Africa (AUCA).

Amashuri afasha abanyeshuri kwitegura arimo Cornerstone, Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza ya Kigali, Kibogora Polytechnic, Seven solutions ltd, Adventist University of central Africa (AUCA) na College Doctrina.

Abanyeshuri bagaragaje ko babangamiwe no kutagira aho bakorera ibizami bya CPA na CAT
Ubukangurambaga bwa ICPAR bwageze mu ntara zose z'igihugu
Ubu bukangurambaga bwakorewe mu mashuri 45 bwari bugamije gushishikariza abiga imyuga n'ubumenyingiro kuvamo ababaruramari b'umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .