Ibyo wamenya ku ‘Ingoboka Cash’, ubwishingizi butangwa na Airtel Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Mata 2018 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Airtel hamwe na Tigo byatangiye gukora nk’ikigo kimwe cy’itumanaho mu Rwanda, byatangije serivisi y’ubwishingizi yiswe ‘Ingoboka Cash’, igenewe gutera ingabo mu bitugu abari kuri uyu murongo, igihe bamaze iminsi myinshi mu bitaro bigatuma badakomeza akazi kabaheshaga imibereho.

Ingoboka Cash yatangijwe na Airtel & Tigo mu ntangiriro za Werurwe ku bufatanye n’ikigo cy’Ubwishingizi Radiant, Access to Finance Rwanda na Inclusivity Solutions.

Ahanini igamije gufasha abari ku murongo wa Tigo na Airtel bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe byagaragaye ko binjiza amafaranga make ku buryo iyo barwaye bakamara igihe kinini mu bitaro bidindiza ubukungu bwabo bitewe n’uko ntacyo bakomeza kwinjiza.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi ushinzwe serivisi za Airtel Money, Philip Kakuru, ubu bwishingizi bwashyiriweho kugoboka abakiliya kugira ngo igihe bavuye mu bitaro babone amafaranga ashobora kubafasha gukomeza ubuzima nk’uko bisanzwe.

Kakuru yavuze ko kugeza ubu iyi serivisi ifunguye ku bakoresha simcard za ‘072’, aho kwiyandikisha bisaba ko umuntu aba asanzwe akoresha Tigo Cash, agakanda *200*10#, akinjizamo nimero y’indangamuntu agakurikiza amabwiriza naho ku bakoresha ‘073’ ikaba ikiri gutunganywa.

Ingoboka Cash irimo ubwoko bubiri

Iyi serivisi y’ubwishingizi ntikuraho mituweli cyangwa ubundi bwishingizi bw’ubuzima ahubwo ngo igamije kunganira.

Kakuru yasobanuye ko irimo ibice bibiri ari byo ‘Ingoboka Cash y’ubuntu’ na ‘Ingoboka Cash yishyuwe’ n’uburyo zikora na bwo bukaba butandukanye.

Kugira ngo umuntu ahabwe ‘Ingoboka Cash y’ubuntu’ bishingira ku mafaranga yakoresheje mu kwezi haba mu guhamagara, kohereza amafaranga, kugura amapaki ya internet n’ibindi.

Uwakoresheje hagati ya 1000 na 2999 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, iyo agiye mu bitaro akamaramo iminsi guhera kuri itatu kuzamura, yemerewe guhabwa 4000 Frw kuri buri joro.

Ingoboka Cash yishyuwe isaba ko umufabuguzi yishyura amafaranga amwemerera iyi serivisi agera kuri 800 Frw ku kwezi.

Kakuru yavuze ko Uwatanze amafaranga y’u Rwanda 800 mu ntangiriro z’ukwezi, iyo agiye mu bitaro akamaramo iminsi itatu gusubiza hejuru, iyo asezerewe ahabwa ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri joro nyuma y’iminsi itatu agaragaje icyambombwa cyo gusezerwa.

Yakomeje agira ati "Ni ibintu byiza, vuba aha hari umuntu twishyuye ibihumbi 600 Frw. Umuntu ashobora no kwandikisha umuryango we, umwe mu bawugize yajya mu bitaro muri uko kwezi akishyurwa ibihumbi 20 kuri buri joro."

Impamvu y’ubufatanye bwa Airtel n’ibindi bigo

Airtel nk’ikigo cy’itumanaho ngo ntiyari yemerewe gutanga serivisi z’ubwishingizi ikaba ari yo mpamvu yiyambaje Radiant kugira ngo bigirane ubufatanye.

Umuyobozi wa Radiant, Marc Rugenera, yavuze ko iki kigo kizafasha mu kurinda abanyarwanda ibibazo bibagiraho ingaruka batabiteguye nk’indwara cyangwa ibifitanye isano na zo bituma ubukungu bwabo buhungabana cyane cyane igihe hagize umara igihe kirekire mu bitaro.

Ati “ Hamwe n’iyi serivisi y’ubwishingizi, abakiliya bacu bazajya bahabwa amafaranga mu buryo bwihuse abafasha gukomeza ubuzima busanzwe nta kibazo bahuye na cyo.”

Access to Finance Rwanda yo ngo yatanze inkunga y’amafaranga mu gihe Inclusivity Solutions nk’ikigo gifite ubuhanga mu bwishingizi buciriritse binyuze kuri telefoni cyafashije mu gushyiraho uburyo Airtel & Tigo bizajya bikorana n’abakiliya.

Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize Airtel Rwanda iguze Tigo ndetse ikegurirwa imigabane yayo yose, ku wa 15 Werurwe ibigo byombi byatangiye ku mugaragaro gukora nk’ikigo kimwe.

Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, Philip Amoateng, yavuze ko nyuma y’uko ibi bigo bihindutse kimwe byahuje umuyoboro ndetse n’iminara iri gukoreshwa ari imwe.

Nta tandukaniro riri hagati yo gukoresha nimero ya Airtel n’iya Tigo kuko guhamagara umuntu ukoresha nimero itangirwa na 073… ukoresheje iya 072…ngo amafaranga wishyura angana n’agenda iyo uhamagaye cyangwa wandikiye uwo muri ku murongo umwe.

Umuyobozi ushinzwe serivisi za Airtel Money, Philip Kakuru, yavuze ko ubu bwishingizi bwashyiriweho kugoboka abakiliya kugira ngo igihe bavuye mu bitaro babone amafaranga ashobora kubafasha gukomeza ubuzima nk’uko bisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza