00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo kwitega mu nama ihuza Afurika n’u Bufaransa mu kuzahura ubukungu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zisaga 20 za Afurika, Abayobozi b’Ibigo Mpuzamahanga by’Imari n’Abahanga mu bijyanye n’ubukungu by’umwihariko abo ku mugabane wa Afurika bari i Paris mu Bufaransa aho kuri uyu wa Kabiri baza guhurira mu Nama yiga ku kuzahura ubukungu bw’uyu mugabane bwashegeshwe na Covid-19.

Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Afurika kuko bwagabanyutse ku kigero abahanga mu bukungu bavuga ko gikanganye aho nibura isubira inyuma ryabayeho mu mwaka ushize ritigeze ribaho mu myaka 30 ishize.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ubukungu bwa Afurika bwagabanyutseho 2.1%, ndetse Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigaragaza ko uyu mugabane ukeneye hafi miliyari $345 kugira ngo ubashe guhangana n’ingaruka zasizwe n’icyorezo.

Impuguke mu by’ubukungu akaba n’Umukozi w’Ikigo Mpuzamahanga gihuriza hamwe ibigo n’imiryango igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse (SEEP), Habyarimana Straton avuga ko n’ubwo ubukungu bwasubiye inyuma kubera Covid-19, bushobora kuzongera kuzamuka bukagera kuri 3.4%.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Habyarimana yavuze ko abateganyaga ko ubukungu bushobora kuzamuka ahanini bashingiraga ku kuba iki cyorezo gishobora kurangira ibikorwa by’ubukerarugendo bikongera bigafungura, ubucuruzi bugasubira uko bwahoze n’ibindi.

Ati “Ariko mu by’ukuri wabonye ko atari ko byagenze, umwaka ugiye kugera hagati kandi icyorezo kiracyahari cyane cyane mu bihugu bimwe na bimwe hari aho bigikanganye, ingamba zigikarishye.”

Yakomeje agira ati “Hari amahirwe y’uko binyuze muri iriya gahunda ya Covax [gahunda yo kugeza inkingo mu bihugu bikennye], ubwandu bwa Covid-19 bushobora kugabanyuka aho kugira ngo bwiyongere, bityo bikazagaragara ko ya mibare yateganywaga yo kuvuga ngo ba mukerarugendo barongera basubire mu muhanda, abashoramari barongera bagire icyizere batangire gushora imari wenda nibwo byashoboka ariko ubundi uvuze ko ubukungu bwashegeshwe ntabwo waba ubeshya.”

Amadeni ageze ku kigero gikanganye!

Dusubiye inyuma gato, mu myaka ya 2014 ubwo habagaho ibibazo by’imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, habayeho ibibazo bikomeye by’ubukungu ku buryo ibihugu bya Afurika byagiye gufata umwenda wo guhangana n’ibyo bibazo.

Ingaruka z’ibyo bibazo ziyongereyeho izikomeje gutezwa n’icyorezo cya Covid-19, nazo zatumye ibihugu bya Afurika bikomeza gufata imyenda mu bigega mpuzamahanga bitanga inguzanyo, mu bihugu bikize ndetse no mu bantu ku giti cyabo [ibyitwa inguzanyo z’ubucuruzi].

Habyarimana ati “Kugira ngo ibihugu bibashe guhangana n’ibyo bibazo byasizwe na Covid-19, byafashe amadeni menshi ku buryo ubu amadeni ageze ku kigero gikanganye, ubundi bavuga ko amadeni yageze ku kigero gikanganye iyo yarenze 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu cyangwa w’agace runaka.”

IMF igaragaza ko ibihugu nibura 2/5 [-soma; bibiri bya gatanu] muri Afurika byarengeje umurongo ntarengwa mu gusaba inguzanyo, ni ukuvuga ko ibyo bihugu byose bifite imyenda cyangwa inguzanyo irenga 50% by’umusaruro mbumbe wabyo.

Iri barura rya IMF rigaragaza kandi ko ibihugu bine byarengeje 100% y’imyenda ugereranyije n’umusaruro mbumbe wabyo, ibihugu 16 byarengeje 64% naho ibindi 23 gusa nibyo biri munsi y’umurongo utukura, aha ni ukuvuga ko bidafite imyenda cyangwa inguzanyo nyinshi.

Muri rusange ikigereranyo cy’inguzanyo muri Afurika zimaze kugera kuri 60%. Igiteye inkeke ariko ni uko inguzanyo z’abantu bikorera ku giti cyabo ziri kugenda ziba nyinshi ugereranyije n’inguzanyo hagati y’ibihugu cyangwa izitangwa n’ibigega cyangwa imiryango mpuzamahanga.

Habyarimana ati “Biteye ubwoba kandi ntaho turagera, abahanga bagaragaza ko muri iyi myaka ibiri iri imbere, ibihugu bya Afurika bikeneye izindi nkunga n’inguzanyo ndetse nyinshi cyane kandi urugendo ruracyakomeje.”

Yakomeje agira ati “Njye ariko mbona hakenewe inkunga aho kugira ngo ibihugu bikomeze byijandike mu nguzanyo kandi ubushobozi bwo kwishyura dusa n’aho twaburenze.”

Habyarimana yavuze ko kugeza uyu munsi hari ibihugu bimwe byatangiye kunanirwa kwishyura amadeni hagendewe kuri gahunda byagiranye n’abazihaye izo nguzanyo.

Ku rundi ruhande abahanga bagaragaza ko Umugabane wa Afurika ufite ikibazo gikomeye cy’uko izo nguzanyo usanga zicungwa nabi ntizinagirire abaturage akamaro, ruswa yamunze abayobozi mu bihugu bitandukanye bya Afurika cyangwa ugasanga izo nguzanyo zishorwa mu mishinga idafite inyungu ndetse no kugura intwaro.

Ibihugu bya Afurika byagiye i Paris gushaka umuti...

I Paris mu Bufaransa kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi hateganyijwe inama y’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika, igamije gushakira hamwe umuti w’ibi bibazo birimo kongera kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19 ndetse n’uburyo aya amadeni Afurika ibereyemo amahanga yakwishyurwa cyangwa hakabaho kuyasonerwa aho bishoboka.

Iyi nama iteganyijwe kuyoborwa na Perezida Emmanuel Macron, iritabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’uyu muryango n’abandi.

Aba bose baraba barebera hamwe by’umwihariko uko uyu Mugabane wa Afurika wabona miliyari $345 zikenewe kugira ngo ubashe kuziba icyuho cyasizwe n’ihungabana ry’ubukungu kubera icyorezo cya Covid-19.

Habyarimana avuga ko asanga iyi nama ije ikenewe kuko ari ngombwa ko ibi bihugu bitangira gutekereza uburyo iterambere ryabyo ryashoboka ridashingiye ku nguzanyo zitangwa n’amahanga.

Ati “Hakwiye kwigwa mu buryo burambye, aho Afurika izajya ikura amafaranga yo gukoresha kandi ikayakoresha mu bituma idakomeza kwiringira ibihugu by’amahanga kugira ngo ibashe gukora ibyo ishaka gukora. Njye nkeka hakomeje gushyirwa ingufu mu ishoramari, tukagura ibikorwa remezo.”

“Dukoresha amafaranga y’imbere mu gihugu cyangwa amafaranga adahenze, dushyira imbaraga mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, byazageza ubwo natwe tugera ku kigero cy’uko dufite ubushobozi bwo kwishyura. Ntabwo inguzanyo ari mbi ariko bitewe n’ubushobozi n’uburyo zicungwa.”

Kuri Habyarimana Straton , iyi nama ni umwanya mwiza w’Abayobozi ba Afurika ngo bicare bemeranye ko hari ibibazo bikomeye kandi babiganireho ubundi bashake ibisubizo bikwiye.

Ati “Bo baganire barebe bavuge bati uburyo bwiza bwo kubona amafaranga yo guhangana n’ibi bibazo ni ibihe? Cyangwa bagirane ibiganiro n’abo bantu batanga inguzanyo, barebe niba babongerera undi mwaka wo kwishyura cyangwa bagasonerwa kwishyura nabyo birashoboka.”

Igice kinini cy’umwenda Afurika ibereyemo amahanga kiganje cyane muri Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo], Habyarimana avuga ko Abayobozi ba Afurika bakwiye kuganira nayo ibiganiro hakarebwa icyakorwa ngo ibe yabasonera cyangwa ibongerere igihe cyo kwishyura.

Abayobozi b'ibihugu bya Afurika barimo Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere bitabiriye inama yiga kuri Sudani, yabanjirije iyiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika
Impuguke mu bukungu mpuzamahanga, Habyarimana Straton asanga inama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika ishobora gutanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .