Ibyo kwemera rukarakara ngo yubakishwe mu mijyi byaheze he?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Kamena 2018 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Rukarakara ni amatafari azwi cyane mu Rwanda ndetse yubakishijwe inzu nyinshi z’abaturage hirya no hino mu gihugu.

Nubwo kuri ubu mu mijyi zitacyemerewe gukoreshwa, ntibibuza ko nko muri Kigali ukihasanga izubakishijwe rukarakara mu myaka ya za 70 na 80 kandi zigikomeye. Urugero ni muri Quartier Matheus mu mujyi rwagati, nubwo inyinshi ziri gusimbuzwa inyubako zigezweho zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Mu myaka ya 2007 nibwo rukarakara zabujijwe kubakishwa mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Ushinzwe imiturire muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Edward Kyazze, yavuze ko byakozwe ku neza y’abaturage hagamijwe guca kubaka mu kajagari rimwe na rimwe inzu zubatswe zikaba zahitana ubuzima bw’abaturage.

Mu Ukwakira 2018 mu mwiherero w’abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye n’ubwubatsi mu Rwanda basabye ko hakorwa ubushakashatsi ku bikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda cyane cyane ibyakoreshwaga mu buryo gakondo kugira ngo ibishobora kongererwa agaciro bikorwe hagamijwe kugabanya igiciro cy’inzu ziciriritse.

Byaje nyuma yo kubona ko kubaka mu mijyi bihenze cyane ku buryo hatagize igikorwa, intego yo kubona inzu zo guturamo kandi zihendutse itazagerwaho.

Icyegeranyo International Construction Market Survey 2017 cyagaragaje ko muri Afurika y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali uza mu ihenze kuyubakamo kuko nibura kubaka metero kare imwe bisaba Amadolari ya Amerika 1,117.12 (asaga ibihumbi 900 Frw).

Mu kiganiro na IGIHE, Edward Kyazze, yavuze ko inyigo yari yateganyijwe kugira ngo harebwe uburyo rukarakara yakongererwa agaciro ikifashishwa mu myubakire mu mijyi.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata uyu mwaka, ibiza byiganjemo imvura byari bimaze guhitana abantu basaga 200 mu gihugu hose.

Kyazze yavuze ko benshi mu bagwiriwe n’inzu zari zubakishije rukarakara. Byatumye bongera gutekereza neza no kwitondera inyigo ya rukarakara.

Ati “Nk’amazu yagiye agwa muri iyi minsi ishize amenshi ni ayubatswe muri rukarakara. Turi kureba ese umuntu yabyirinda ate? Ese twakongeramo ikihe kintu kugira ngo bikomere? Turi kureba niba twaba tuzanye igisubizo cyangwa twaba duteje ikibazo […] Twabanje kwiha igihe ngo dutekereza mu buryo burambye.”

Kyazze yavuze ko hari n’Abadage bifuza gufatanya n’u Rwanda kugira ngo hashakwe uburyo bw’imyubakire buhendukiye abaturage.

Yemeza ko igihe rukarakara zakwemererwa gukoreshwa, byaba igisubizo ku baturage.

Ati “Inyungu zirimo kuko abantu bazabona inzu ziciriritse kandi bizatanga n’akazi ku bantu benshi. Byongeye biri muri wa murongo twihaye wo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda, tudasohora amafaranga mu gihugu mu kugura ibikoresho byo hanze.”

Perezida w’Urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda, Eng. Kazawadi Papias Dedeki yabwiye IGIHE ko mbere na mbere hagomba kwigwa ku buziranenge bw’ayo matafari n’ibyakorwa ngo bwongerwe.

Yagize ati “Bizagira icyo bigabanya cyane kandi twanasabye Ikigo gishinzwe Ubuziranenge gushyiraho ibyo ayo matafari agomba kuba yujuje. Ubwo buziranenge nibumara kujyaho bizahendukira abaturage kandi bifashe benshi.”

Umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Kalisa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uretse kuba rukarakara ihendutse ngo iranakomera.

Yagize ati “Iriya block ciment abantu bishimira, ikunze kugira ubukonje.Rukarakara iyo wayihaye ibyatsi, nubwo wenda twe dufite umutekano ariko iyo abajura baje ntabwo bashobora kuyicukura ngo bikunde ariko block ciment bakubita muri ya myenge bakinjira.”

Yongeyeho ati “Biramutse bigezweho byakorohereza buri muturage kubona ahantu atura kandi bimuhendukiye. Abo bantu badufashe rwose iyo nyigo ikorwe kuko inzu yubakishijwe rukarakara iba ari idadi.”

Mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, nibura itafari rimwe rya rukarakara rifite sentimetero 20 kuri 40 ribumbirwa 70 Frw.

Kyazze yavuze ko atahita atangaza igihe inyigo izakorerwa kuko hari byinshi bizabanza gutekerezwaho mbere y’uko ikorwa gusa ngo birihutirwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire cyatangaje ko mu mwaka wa 2012 hari inyigo yakozwe igaragaza ko mu Rwanda hakenewe inzu ziciriritse ibihumbi 560 ngo abantu bature neza. Kuri ubu bakaba bagiye gukora ubundi mu gihugu kugira ngo harebwe inzu zikenewe.

Haratekerezwa uko amatafari ya rukarakara yakubakishwa no mu mijyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza