00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri “BPR Hafi Agent”, uburyo bufasha kubona serivisi za banki zitandukanye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 Kamena 2021 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi nziza z’imari kandi zihuse, mu buryo ikoresha harimo no korohereza abakiliya bayo kubona serivisi z’imari hafi yabo batiriwe bajya ku mashami.

BPR Plc ibikora yifashishije abayihagarariye hirya no hino mu gihugu bazwi nk’aba-agents, aho umuntu ashobora kubitsa, kubikuza, kwishyura imisoro, kohereza amafaranga, kureba ayo afite kuri konti n’ibindi bigakorwa binyuze muri gahunda ‘BPR Hafi Agent’.

Kugeza ubu BPR Plc ifite aba-agents 350 hirya no hino mu gihugu ariko hakaba hari gahunda yo kubongera mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza kurushaho kwegereza abakiliya serivisi za banki. Aba ba-agents ni bo bafasha abakiliya kubona serivisi z’imari zitandukanye batagiye ku mashami ya banki.

Ku mukiliya ushaka kubitsa, icyo asabwa ni ukujyana nimero ya konti ashaka kubitsaho n’ibyangombwa bye haba indangamuntu cyangwa pasiporo.

Naho abashaka kubikuza bagana aba-agents aho bashobora guhabwa amafaranga yabo ari kuri konti bakoresheje ikarita ya ATM yo kubikuza cyangwa bagakoresha uburyo bwa “Izi cash” buboneka kuri BPR Mobile Banking. Umukiriya ukeneye iyi serivisi yitwaza indangamuntu ye.

Ushobora kandi gukoresha BPR Hafi Agent uri kureba amafaranga ufite kuri konti aho wegera aba-agents witwaje indangamuntu cyangwa pasiporo ndetse n’ikarita yawe ya ATM, ukamenya umubare w’amafaranga ufite kuri konti.

Mu kwishyura umusoro, iyo usora amaze gukora declaration ajyana urupapuro rwerekana umusoro ari kwishyura cyangwa nimero ya declaration y’uwo musoro (RRA Reference number) ku mu-agent wa BPR Hafi yitwaje indangamuntu cyangwa pasiporo. Urwo rupapuro cyangwa nimero ya declaration y’uwo musoro ni byo umu-agent yifashisha kugira ngo amufashe kwishyura.

Abakiliya kandi begerejwe serivisi yo kohereza amafaranga umuntu uwo ariwe wese hakoreshejwe umu-agent wa BPR Hafi, kabone nubwo uwohereza cyangwa uwohererezwa amafaranga baba badafite konti ya BPR. Igikenewe gusa ni nimero za telefoni.

Icyo bisaba ni ukwitwaza amafaranga uwohereza ashaka kohereza, indangamuntu cyangwa pasiporo na nomero ya telefoni ye ndetse n’iy’uwo ashaka koherereza amafaranga. Ni uburyo bufite umutekano kuko uwohererejwe na we abona ubutumwa bugufi bumufasha kubikuza.

Mu rwego rwo kwita ku mutekano w’abakiliya, uwakira amafaranga na we bimusaba kwegera BPR Hafi agent yitwaje indangamuntu cyangwa pasiporo, nimero za telefoni z’uwamwoherereje, nimero ze n’ubutumwa bugufi yakiriye hamwe n’ubwo uwamwohereje amafaranga yamuhaye, akabasha kwakira amafaranga yohererejwe.

Ubwo butumwa bwombi ni bwo buba burimo kode zifashishwa na BPR Hafi Agent kugira ngo abikuze amafaranga ku buntu.

BPR Hafi Agent yashyizweho mu rwego rwo kwegereza abakiliya ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), serivisi z’ikoranabuhanga zihuse kandi zizewe hafi y’aho batuye.

BPR Hafi Agent ifasha abakiliya kubitsa, kubikuza, kwishyura imisoro, kohereza amafaranga, kureba ayo afite kuri konti n’ibindi atiriwe ajya ku ishami rya banki
BPR Hafi Agent yashyizweho mu rwego rwo gukomeza gufasha abakiliya ba Banki y'Abaturage y'u Rwanda kubona serivisi z'imari mu buryo bw'ikoranabuhanga kandi bwihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .