00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, umwihariko ku nganda, izamuka ry’ibiciro: Ikiganiro na Minisitiri Habyarimana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Amaso y’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye ahanzwe urwego rw’ubucuruzi n’inganda nk’uruzafasha mu kongera kwiyubaka k’ubukungu nyuma y’amezi arenga 15 bwarashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye byinshi mu bikorwa bifunga imiryango n’ibisigaye bikora bitangira gucumbagira.

Ni ibihe bitoroshye, Abanyarwanda banyuzemo kandi na n’ubu bakirimo kuko nk’ubu abari barashoye imari mu bucuruzi bw’utubari, abakoragamo babayeho mu rungabangabo cyane ko kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ingamba zishyirwaho na Guverinoma zihoramo ingingo y’uko ‘Utubari twose tuzakomeza gufunga’.

Ingaruka za Covid-19, ziri mu byatumye kandi mu minsi ishize ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa bitumbagira, benshi mu Banyarwanda batakaza imirimo ibyara inyungu na gahunda zitandukanye zirahungabana.

Kuva mu 2017, ubwo mu Rwanda hatangiraga gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho, NST1, kugeza mu 2019, mbere y’uko COVID-19 igera mu gihugu, ubukungu bwazamukaga ku mpuzandengo ya 7,4%. Mu 2019 honyine, bwari bwazamutse ku kigero cya 9,5%.

Ku rundi ruhande ariko muri iki gihe kubera ingorane zatewe na COVID-19, ubukungu bw’u Rwanda bwasubiye inyuma, ku kigero cya 3,4%, munsi ya zeru. Mu buryo burambuye, mu gihembwe cya mbere cya 2020, Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), wazamutse ku kigero cya 3,7%.

Mu gihembwe cya kabiri, wasubiye inyuma cyane, ku kigero cya 12,4% munsi ya zeru, kubera ingaruka za COVID-19. Ni muri icyo gihe icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda, hashyirwaho Guma mu Rugo n’ingamba nyinshi zo kurwanya COVID-19 zatumaga ubukungu buzahara.

Ku byerekeye ingaruka za COVID-19 ku iterambere ry’inganda mu Rwanda, mu 2020, umusaruro w’inganda wasubiye inyuma ku kigero cya 4% munsi ya zeru. Umusaruro w’inganda mu gihembwe cya mbere cya 2020 wazamutse ku kigero cya 2%.

Iri zamuka ryakurikiwe no gusubira inyuma gukomeye cyane ku kigero cya 19% munsi ya zeru, mu gihembwe cya kabiri. Nk’uko mubizi iki gihembwe cya kabiri ni cyo cyarimo ingamba nyinshi zo kwirinda iki cyorezo.

Ibikorwa byose bijyanye no kuzamura ubukungu ntibyakoraga. Gusa uko gusubira inyuma kwaje koroha mu gihembwe cya gatatu, aho umusaruro wasubiye inyuma kugera ku kigero cya 1% munsi ya zeru.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Uwamaliza Habyarimana, yagarutse ku ngamba zihariye Leta y’u Rwanda yashyizeho mu kuzahura ubukungu nyuma y’iki cyorezo, ibiteganyijwe gukorwa mu bihe biri imbere ndetse n’izindi ngingo zitandukanye zigaruka by’umwihariko ku kubaka urwego rw’ubucuruzi n’inganda.

IGIHE: Ni izihe ngaruka zikomeye Covid-19 yagize ku rwego rw’ubucuruzi n’inganda?

Minisitiri Habyarimana: Birumvikana ko mu rwego rw’ubukungu, inganda zose zagize ikibazo nk’izindi nzego zitari iz’ubucuruzi gusa. Twagize igihe cyo gusubira inyuma mu bijyanye n’ibicuruzwa ariko ku rundi ruhande ntabwo ubucuruzi nyir’izina bwahagaze burundu.

Hari inzego zimwe na zimwe zakomeje gukora, bituma zikomeza kugira icyo zitanga nk’ibicuruzwa cyangwa se umusaruro. Nk’ubuhinzi ntibwigeze buhagarara n’impinduka z’ibihe zakomeje kuba uko zikwiye kumera, ibyo bigahita bituma inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi na zo zari zahawe ububasha bwo gukomeza gukora.

Izindi ni izijyanye n’iz’ubwubatsi, izitunganya ibyuma, ibiti, imbaho, sima n’ibindi bikoreshwa mu bwubatsi na zo ni inganda zitahungabanye cyane kuko zakomeje. Ukabona ko muri rusange nubwo ubukungu bwasubiye inyuma mu mikurire, tugasubira inyuma nk’uko ku Isi hose byagenze ariko hari zimwe mu nganda bitewe n’urwego zikoreramo zakomeje.

Haba hari izindi ngamba nshya ziteganyijwe gushyirwaho na leta ziyongera ku zisanzweho mu kuzahura urwego rw’inganda?

Minisitiri Habyarimana: Mu bihe bidasanzwe nk’ibya Covid-19 n’ingamba ntabwo zaba za zindi zisanzwe. Iza mbere zabaye izo kureba ngo mu rwego rw’ubucuruzi n’inganda ni izihe zashobora kubaho mu buzima turimo uyu munsi bwa Covid-19. Hari imipaka ifunze, hari urujya n’uruza rwagabanutse, hari amabwiriza ajyanye no gukumira icyorezo bituma hari ubwoko bumwe bw’ubucuruzi cyangwa inganda zitabasha gukora.

Muri rusange twavuga ko mu bijyanye n’inganda zagiye zihabwa imbaraga hari amabwiriza yagiye akorwa, icya mbere kugira ngo abakeneye ibyinjira mu gihugu nk’ibikoresho [raw materials], bibashe gukoreshwa mu nganda bize ku buryo bworoheje. Hari imisoro bagiye basonerwa.

Hakaba kandi n’ubufasha bwagiye buhabwa abantu bafite inganda zifite ibintu dukoresha hano mu Rwanda, abo na bo hari uburyo twagiye tuborohereza kugira ngo bishoboke ndetse n’abatumiza imashini zo kugira ngo bakorere mu Rwanda na bo bagiye bahabwa ubufasha mu bijyanye n’imisoro kugira ngo bibashe kubatera imbaraga.

Mu mibare yanyu nka Minicom hari ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa inganda zafunze imiryango kubera Covid-19?

Minisitiri Habyarimana: Buriya rero biragoye kugira ngo uvuge ngo hari uruganda na rumwe cyangwa inzego z’ubucuruzi zikora nk’uko bisanzwe. Nta na rumwe!

Nta muntu n’umwe muri iyi minsi ukora ubucuruzi nk’uko yabukoraga mbere kuko ari n’uwakomeje gucuruza mu bucuruzi twavuze, ibyo yashakaga gutumiza habayemo ingorane, mu kubitumiza hanze, mu kubigeza inaha, habayemo ibibazo.

Ariko hari inzego zimwe na zimwe zitaratangira gukora uko bikwiriye cyangwa zitaranatangira gukora na busa, kuko nk’abakora mu bucuruzi bw’utubari abo kugeza uyu munsi ntibemerewe gukora.

Aho hose ni imirimo ifite amafaranga yinjiza, bityo rero ntibarasubira mu bucuruzi bwabo nk’uko bisanzwe ariko gahunda ya guverinoma ni ukureba uburyo twajyanisha ukubahiriza amabwiriza ya Covid-19 no kuzahura ubukungu.

Tugenda dushaka uko twabaha uburyo bwo kugira ngo babashe gukora, ntitwabaha uburenganzira ngo nk’ibikorwa bihuza abantu benshi cyangwa nk’utubyiniro bahurize hamwe abo bantu bandure Covid-19. Navuga ngo ntabwo bose bari ku rwego rumwe ariko harimo ibikorwa byabazahaye kurusha ibindi.

Muhuza mute ingaruka za Covid-19 n’izamuka ry’ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa ku isoko?

Minisitiri Habyarimana: Izamuka ry’ibiciro rigira impamvu nyinshi ku buryo nka guverinoma tubanza kureba ngo ese ni ikihe gicuruzwa cyangwa igihingwa cyazamutse mu biciro?

Mu minsi ishize habayeho izamuka ry’ibicuruzwa bitandukanye birimo ifarini, amavuta, isukari ndetse hari n’aho twabonye n’imboga batangiye kuzamura ibiciro byazo. Mu bushakashatsi twakoze ntabwo ari ibicuruzwa byose byazamuye ibiciro icya rimwe ahubwo ni bike na byo bifite impamvu.

Byatumye tujya kureba icyashoboka; icya mbere ni uko hari ibituruka hanze nk’ingano ugasanga ziraturuka muri Brazil, yagizweho ingaruka na Covid-19, bityo rero ihinga ry’umwaka ushize ntiryagenze neza ariko twizeye ko mu rikurikiraho bizagenda neza.

Hari ibindi bicuruzwa twagiye duhindurira ubwoko bw’imisoro, nk’amavuta yaturukaga hanze, twashatse uburyo twahindura imisoro kugira ngo igiciro gihame hamwe. Ariko hari ikindi guverinoma yakoze cyabaye icyo gutera inkunga ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli kuko nubwo ku isoko mpuzamahanga igiciro cyazamutse, twahisemo kongeramo amafaranga kugira ngo igiciro cya peteroli cyangwa lisansi kigume uko cyari kimeze.

Mubona ari iki cyakorwa kugira ngo izamuka ry’ibiciro rijyane n’ubushobozi bw’umuguzi?

Minisitiri Habyarimana: Ubushobozi bw’umuguzi buterwa n’ibintu byinshi ariko ubundi urabanza ugahinga, ukagira umusaruro noneho na bwa bushobozi bukaboneka.

Bityo rero icya mbere ni ukongera ibikorwa, kongera imirimo, ni yo mpamvu tuvuga ko mu bukungu dukora ibishoboka byose ngo abacuruzi bakomeze bakore ariko by’umwihariko ibi bikorwa bitanga imirimo ku bandi, ibyo kubaka amashuri, kubaka imihanda n’imirimo yo mu nganda.

Ibyo ni ibintu bituma wa Munyarwanda wakozeyo umurimo agira amafaranga atahana bikamwongerera ubushobozi, iyo rwa ruganda rwahagaze na we bwa bushobozi ntibuba bugihari.

Ni yo mpamvu twakoze ibishoboka byose ngo inganda zikomeze gukora, hari n’indi mirimo irimo nko gukoresha amaterasi y’indinganire n’ibindi bikorwa. Iyo imirimo yiyongeye, ubushobozi bw’abaturage ari na bo baguzi buriyongera.

Hari abahuza izamuka ry’ibiciro no kuba ubuhahirane n’ibihugu byo mu Karere butifashe neza! Mubibona mute?

Minisitiri Habyarimana: Sinavuga ko mbibona neza muri ubwo buryo. Nka Covid-19 yaraduhungabanyije bituma imipaka myinshi ifungwa, hari n’indi itarafungurwa, ariko hari igihe ikibazo kigufasha kwishakamo igisubizo.

Byatumye twishakamo inganda natwe zadushakira ibikoresho twari dukeneye gutumiza hanze kandi byarashobotse. Twishatsemo abakora iby’ubwubatsi, ibitunganya ibiribwa, twabonye inganda zikora udupfukamunwa, izikora Hand sanitizers ku buryo muri iki gihe cy’imyaka ibiri ishize hari inganda zigera kuri 200 ziyongereye.

Navuga ko na byo ari byiza, ubuhahirane bwo ni ngombwa ariko kuba byaradukomye mu nkokora bigatuma twishakamo ibisubizo na byo ni byiza.

Gahunda yo kongera inganda zikorera imbere mu gihugu binyuze mu kwagura no guhanga ibyanya bishya byahariwe inganda igeze he?

Minisitiri Habyarimana: Ni gahunda nini. Ariko kuba ari gahunda ndende, ijyanye n’intumbero y’igihugu, natwe ntabwo dushaka kwihereza ibintu bigufi ari nayo mpamvu hakomejwe gushyirwa imbaraga mu kwagura iyi gahunda y’ibyanya byahariwe inganda.

Hari ibyanya by’inganda bigera kuri birindwi biteganyijwe kubakwa kongeraho icyo mu Mujyi wa Kigali, ariko i Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Nyagatare, Musanze…. Aho hose ni ahantu duteganya kugira ibyanya by’inganda.

Ntabwo byose biri mu rwego rumwe rwo gutunganywa, hari icyatunganyijwe ubona ko gikora neza nka Kigali Special Economic Zone, hari n’ibyatunganyijwe ariko bikeneye kugira ngo hakorwe neza, hashyirwemo imihanda, amatara n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi bikenewe, aha navuga nka Rwamagana na Bugesera.

Hari n’ibindi twamaze kwerekana aho bizashyirwa, abaturage barimuwe banahabwa ingurane ariko hari n’aho tukiri gutekereza uko twakwimura abaturage. Ni ibintu byashyiriweho ikipe ibishinzwe iri kubinonosora.

Hari abashoramari bakunze kugaragaza ko bashyirwaho amananiza mu bijyanye no gukorera muri ibi byanya...Bafashwa mu buhe buryo?

Minisitiri Habyarimana: Ibyanya byahariwe inganda ni ibikorwa bihuza inyungu za bombi, ari uhatunganya tuvuge nka Guverinoma ari n’uhakorera ibikorwa [rwiyemezamirimo], ariko amaherezo ni Abanyarwanda muri rusange babigiramo inyungu.

Ku mpande zombi rero navuga nti kubaka biravuna, ku ruhande rwa guverinoma hari icyo twigomwa kugira ngo iyo mihanda itungane n’ibindi bikorwaremezo ariko ntibyabuza umuntu ufite uruganda gutangira nubwo haba hari ibitaraboneka.

Bityo hari abahisemo gufata iya mbere bagatangira gushyira inganda zabo muri ibyo byanya nubwo imirimo yo kuhatunganya ikiri mu nzira. Ibijyanye n’amananiza byo nta byo ahubwo abantu baraganira bakareba icyo bakora kugira ngo ibintu bigende neza.

Urwego rw’inganda umuntu yavuga ko rufite uruhare rungana gute ku musaruro mbumbe w’igihugu?

Minisitiri Habyarimana: Haracyari urugendo. Twihaye intego binyuze muri gahunda yo kwihutisha iterambere, NST1, ko uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe ruzaba rwiyongera ku kigero cya 12% ariko ntabwo turagera kuri izo ntego.

Twakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, ariko turashima abafashe iya mbere bakurikije ukoroherezwa twari twashyizeho mu bijyanye n’imisoro, mu bijyanye no kuzana koroherezwa kuzana imashini ziza gukorera ibikorwa hano mu Rwanda, hari ibyagiye bikorwa tukaborohereza bityo bagafata iya mbere.

Haracyari byinshi byo gukora mu rwego rw’inganda zikora imyenda, izikora ibikoresho bikenerwa kwa muganga, ibyo gutunganya ibihingwa ndetse n’inganda zijyanye n’ikoranabuhanga ryisumbuye.

Haba hari inganda nshya ziteganyijwe kubakwa mu Rwanda ku buryo zizahindura urwego rw’inganda muri rusange?

Minisitiri Habyarimana: Inganda zirakenewe cyane kuko izo dufite ntizihagije, ariko hari ubwoko bumwe na bumwe bw’inganda tubona ko bugomba gushyirwamo imbaraga, mvuze ibijyanye no gutunganya ibiribwa kugira ngo tubashe kwihaza. Uyu munsi umuntu areza ibijumba hanyuma byabora bikarangira.

Twatangiye gutekereza ku mishinga yo gukora biscuits zivuye mu bishyimbo, urumva nacyo ni ikintu gikenewe, ni ukuvuga ngo mu bijyanye no kwihaza, amata aracyapfa ugasanga yabuze ububiko cyangwa ngo abone uko yatunganywa ku buryo yabikwa ari ifu cyangwa atunganyijwe, ibyo ni ibintu byose bigikenewe.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyiraho uburyo bwo kongera ibyanya byahariwe inganda mu kubaka ubushobozi bwo kubika umusaruro mu gihe kirekire
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko urwego rw'inganda rwahungabanyijwe na Covid-19 ariko na Guverinoma igenda ishyiraho ingamba zihoraho zo kuruzahura
Uruganda Nyarwanda rwa Pharmalab rwatangiye gukora udupfukamunwa two kwa muganga dushobora no gukoreshwa n’abantu ku giti cyabo muri Kamena 2020. Hari mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo
Inganda ziherereye muri Kigali Special Economic Zone zatangiye gukora neza ndetse zitanga umusaruro ufatika ku bukungu bw'u Rwanda
Icyanya cy’inganda cya Muhanga cyazamuye agaciro ndetse cyamaze kugezwamo agakiriro gakorerwamo imirimo itandukanye y’ubukorikori
Amavuta ari mu bicuruzwa byiyongereye igiciro ku isoko ry'u Rwanda ahanini kubera ingaruka za COVID-19

Video: Kayihura Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .