Iby’ingenzi ku ifaranga rishya ECO rigiye gusimbura CFA muri Afurika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Mu Cyumweru gishize, abakuru b’ibihugu byo mu muryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS/CEDEAO) bahuriye Abidjan muri Côte d’Ivoire bagamije kurebera hamwe uburyo bashyiraho ifaranga rishya ECO rizasimbura irya CFA rimaze igihe rikoreshwa.

Abakuru b’ibihugu 15 bigize uwo muryango bemeje ko iryo faranga rizatangizwa umwaka utaha.

Ifaranga CFA riteye rite?

Ni ifaranga ryashyizweho n’u Bufaransa mu 1945 ubwo ubukungu bw’icyo gihugu n’isi muri rusange bwari bwifashe nabi, bikaba ngombwa ko hajyaho ifaranga ibihugu byakolonizwaga n’u Bufaransa icyo gihe biba bikoresha.

Ubusanzwe ryashyizweho ryitwa Colonies francaises d’Afrique (ibihugu bya Afurika bikolonizwa n’u Bufaransa) riza guhindura inyito nyuma y’ubwigenge ryitwa "Communaute francaise d’Afrique".

Ibihugu bikoresha ifaranga rya CFA

Iri faranga rikoreshwa muri Afurika yo hagati ndetse no muri Afurika y’Iburengerazuba. Mu burengerazuba rikoreshwa na Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Guinea-Bissau, Mali, Niger, Sénégal na Togo.

Muri Afurika yo hagati rikoreshwa na Cameroon, Centrafrique, Congo, Gabon, Guinée équatoriale na Tchad.

Nubwo muri utwo duce iryo faranga ryitiranwa ariko ridasa, yombi afite agaciro kadahinduka kandi kangana imbere y’amayero akoreshwa mu Burayi ari naho u Bufaransa bubarizwa.

Iyero rimwe rigura ama CFA 656, ryaba iryo muri Afurika yo hagati cyangwa iry’iy’Iburengerazuba.

Kuki ifaranga rya CFA bashaka kurisimbuza

Benshi babona iri faranga nk’igikoresho cy’ubukoloni gikomeje gutesha agaciro ubusugire bw’umugabane wa Afurika kuko ryashyizweho ku nyungu z’ubukoloni. Umwaka ushize, abahanzi barindwi bo mu bihugu bitandukanye basohoye indirimbo y’iminota irindwi yamagana ifaranga rya CFA. Intego yabo kwari uguhamagarira abaturage kwanga gukoresha iryo faranga.

CFA ripyinagaza ubusugire bwa Afurika rite?

U Bufaransa nibwo bugena agaciro ka CFA, ibyo bituma ibihugu bikoresha iryo faranga bigomba kubika mu Bufaransa kimwe cya kabiri cy’amafaranga yo kwitabaza igihe bibaye ngombwa, kandi ubundi abikwa muri Banki Nkuru z’ibihugu.

Kubera ko igiciro cy’ivunjisha hagati y’i CFA n’iyero cyashyizweho kidahinduka, bituma ibihugu bikoresha CFA byitwararika bikagendera ku mahame yashyizweho na Banki Nkuru y’u Burayi ECB). Bivuze ko ECB ariyo igena agaciro k’ifaranga rya CFA.

Haba hari inyungu yo kurekeraho ifaranga rya CFA

Kubera ko agaciro ka CFA imbere y’amayero kadahinduka, abarishyigikiye bavuga ko byatumye hatabaho guhuzagurika mu mikoreshereze y’iryo faranga, bikaba byaratumye ubukungu bw’ibihugu birikoresha butera imbere.

Ibibi byo kurikoresha ni ibihe?

Abadashyigikiye imikoreshereze y’iryo faranga bavuga kubera rishingiye ku mayero asanzwe ahenze, bituma ibicuruzwa byakorewe mu bihugu bidakoresha CFA bihenda ugereranyije n’ibyakorewe aho iryo faranga ridakoreshwa bigatuma bitagurwa nk’ibindi.

Ni ayahe amahirwe yo kuba ifaranga rya ECO ryasimbura CFA?

Abashyigikiye imikoreshereze ya ECO, bavuga ko kurikoresha bizateza imbere ubucuruzi no kwishyuraha hagati y’ibihugu 15 bigize ECOWAS, kuko bitazajya biba ngombwa ko ugiye mu gihugu kimwe abanza kuvunjisha ngo yinjire mu kindi, cyangwa ko ugiye kugura ikintu kimwe hamwe yitwaza andi mafaranga. Bizanatuma igiciro cy’igicuruzwa kimwe cyakorewe muri ibyo bihugu kiba kimwe hose.

Ese koko ECO rizasimbura CFA vuba aha?

Si ubwa mbere ikoreshwa ry’ifaranga ECO muri ECOWAS byimurwa kuko hashize igihe bivugwa ariko ntibikorwe. Gahunda ihari nuko iryo faranga ritangira gukoreshwa mu 2020 ariko ntabwo haramenykana niba icyo gihe kizagera ibihugu byose bimaze kuzuza ibisabwa ngo batangire. Nta n’ubwo biramenyekana niba icyo gihe kizagera hashyizweho inzego zizewe zizakurikiranira hafi imikoreshereze y’iryo faranga.

Hari amahirwe ku ifaranga rishya?

Hari impungenge ko Nigeria ariyo izungukira cyane mu mikoreshereze y’iryo faranga kubera ko ari cyo gihugu gifite ubukungu buteye imbere muri ako karere.

Harakibazwa n’uburyo iryo faranga rizateza imbere ubucuruzi.Umwarimu muri Kaminuza ya Georgetown yabwiye Al Jazeera ko kuba ubuhahirane n’ubucuruzi bw’imbere mu bihugu bikoresha iryo faranga ari buke bizaba inzitizi ku migenzurire n’imikoreshereze ya ECO.

Biteganyijwe ko ifaranga rya ECO rizatangira gukoreshwa umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza