Kwamamaza

Ibintu ku isoko ry’i Burundi byatangiye guhindura isura nyuma yo gufunga ubucuruzi n’u Rwanda

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 09:18' na Rabbi Malo Umucunguzi


Guverinoma y’u Burundi iherutse gufata icyemezo cyo gukumira ibicuruzwa biza cyangwa biva mu Rwanda, icyemezo cyanenzwe n’u Rwanda ruvuga ko ari ukurenga ku masezerano y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba yemera urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi.

Nyuma y’iminsi micye uwo mwanzuro ufashwe, abacuruzi b’Abarundi barinubira icyo cyemezo kibabuza kugurisha umusaruro wabo ukomoka ku buhinzi, wiganjemo imbuto n’imboga.

Abahinzi b’ibiribwa binyuranye mu ntara ya Cibitoke, babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xhinua, ko izi ngaruka zitoroheye cyane abahinzi b’imbuto n’imboga nk’inyanya, ibitunguru n’ibibiringanya.

Uwitwa Generose Nisabwe yagize ati “Ndahinga nkanacuruza inyanya, ibitunguru n’ibindi najyaga ngemura mu Rwanda. Ubu inyanya zanjye ziri kuborera mu murima kuko tutemerewe kugira ibiribwa na bike tujyana mu Rwanda,”

Yakomeje agira ati “Guverinoma ikwiye gukuraho ibyo bihano kuko abantu benshi batuye hafi n’umupaka w’u Rwanda batunzwe no gucururiza ibihingwa byabo mu Rwanda.”

Umuhinzi w’ibibiringanya witwa Raphael Berahino, we yavuze ko igiciro cyabyo cyahise gihanuka mu buryo butigeze bubaho.

Ati “Agafuka k’ibibiringanya kagurwaga 12,000 by’Amarundi, ubu karagura 2000. Mu gihe abanyeshuri bazatangira mu kwezi gutaha, ntituzabasha kohereza abana bacu ku mashuri kuko tutazababonera imyenda yo kwigana, ibikoresho n’amafaranga y’ishuri.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa wa 2 Kanama, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba yatangaje ko icyemezo cy’u Burundi cyo guhagarika ibicuruzwa by’u Rwanda kitazagira ingaruka mu buryo ubwo aribwo bwose ku bukungu bw’u Rwanda.
Ku kigero gifatika, u Rwanda rwakuraga i Burundi imbuto nk’imyembe, amaronji, indagara n’amamesa, rukajyanayo ifu y’ibigori, iy’ingano, ifu y’imyumbati, ibijumba n’amata.

Nyuma y’ikiganiro cyahuje Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Daniel Fred Kidega na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza kuri uyu wa Mbere; Kidega yatangaje ko bumvise ko habayeho kubangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, ndetse bagiye kubikoraho iperereza hakazafatwa imyanzuro ikomeye.

Abacuruzi mu Burundi bahuriza ku kuba baratse inguzanyo mu mabanki ngo bashore mu buhinzi bw’imbuto n’imboga, none batangiye guta icyizere ko batazabasha kwishyura.

Uretse gufunga ibiribwa, kuwa Kane w’icyumweru gishize u Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga ibinyabiziga byambuka umupaka, ubu abagenzi bagera ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda bambuka n’amaguru, bagafata indi modoka binjiye mu kindi gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko guhagarika kugemura ibicuruzwa mu Rwanda ari “ugushyira mu bikorwa umwanzuro guverinoma y’u Burundi yafashe mu kurengera umusaruro w’ibiribwa mu gihugu.”

Umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda wangiritse cyane mu 2015, nyuma y’uko bamwe mu batarashyigikiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamaza, bacuraga umugambi wo kumuhirika ku butegetsi ariko ugapfuba.

Benshi batangiye guhunga igihugu ku buryo ubu basanga 270 000 bari mu bihugu bituranye n’u Burundi mu gihe abarenga 500 bamaze kwicwa abandi benshi batawe muri yombi. U Burundi bwahise butangira gushinja u Rwanda gutoza abasubira mu Burundi buteza umutekano muke, ibirego u Rwanda rutahwemye kwamaganira kure.

Kuva cyangwa kujya i Burundi ni ihurizo rikomeye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved