00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikubiye mu masezerano yorohereza ishoramari u Rwanda ruherutse gusinyana na Singapore

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda n’iya Singapore biherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye yorohereza ishoramari by’umwihariko hagati y’imishinga n’ibigo by’imari byo mu bihugu byombi, yiswe “Financial Trade Corridor”.

Azatuma ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda babasha kwaka inguzanyo mu bigo by’ishoramari byo muri Singapour n’abaho bashobore kuzaka mu byo mu Rwanda.

Yasinywe mu mpera za Kanama 2021, u Rwanda ruhagarariwe na Sosiyete ishinzwe Iterambere ry’umushinga wo kuruhindura igicumbi cy’iby’imari muri Afurika, Rwanda Finance Limited, mu gihe Singapore yari ihagarariwe na Banki Nkuru y’Igihugu (MAS).

Ayo masezerano akubiyemo ingingo zitandukanye zose zigamije kongera icyizere abashoramari b’ibihugu byombi bagirirwa n’ibigo by’imari byaho. Yitezweho guteza imbere imishinga mito n’iciriritse ikeneye inguzanyo za banki ndetse akazamura ubucuruzi bw’ibintu na serivisi.

Bizakorwa habaho ugusangizanya amakuru ku mishinga mito n’iciriritse hagati y’ibihugu byombi no kuyarindira umutekano akaba yizewe kugira ngo ibigo by’imari bitagira impungenge.

Ni ukuvuga ko umucuruzi wo mu Rwanda uzajya muri Singapore ashobora gusaba inguzanyo muri banki yaho, n’uwaho uje mu Rwanda akayihasaba. Icyo gihe nta ngorane zizabamo kuko amakuru bamukeneyeho yose ngo bamwizere bazaba bayabona mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari muri Rwanda Finance Limited, Ntoudi Mouyelo, yavuze ko bigiye kongera icyizere hagati y’imishinga yo mu bihugu byombi, bikanatuma ibigo by’ishoramari bitanga inguzanyo bitagononwa.

Ati “Twaje kumenya ko kimwe mu bizitira ubucuruzi ari ukugirirwa icyizere n’ibigo by’imari cyo kuba byashyigikira ubw’ababigana.”

Magingo aya nta banki yo muri kimwe muri ibyo bihugu ikorera mu kindi. Nyuma y’ayo masezerano, Mouyelo yatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Urugaga rw’Abikorera hazatangazwa banki zo muri Singapore n’izo mu Rwanda zizaba ziri muri ayo masezerano.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari ryifashisha ikoranabuhanga muri MAS, Sopnendu Mohanty, yatangaje ko ayo masezerano azanafasha kwagura ubucuruzi bwa Afurika ku rwego rw’Isi.

Ati “Nishimiye kuba MAS na Singapore bigize ubufatanye na Rwanda Finance Limited mu kubaka Financial Trust Corridor, hagatangizwa ihererekanyamakuru ryizewe hagati ya Afurika na Aziya. Bizongera ishoramari, ubucuruzi butekanye ndetse n’amahirwe y’iterambere ry’ubukungu.”

U Rwanda rukiri mu nzira y’amajyambere rwakunze kugereranywa na Singapore yateye imbere kubera umuvuduko w’iterambere ruriho n’uko rwiyubatse mu gihe gito.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi uretse kuba bwakongerera imbaraga gahunda u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi cy’ishoramari muri Afurika, buzanarushaho kongera umubano n’ubucuruzi hagati yabyo.

Umuyobozi w'Ikigo kigamije gukurura ishoramari mu Rwanda, Rwanda Finance Limited (RFL), Nick Barigye asinya amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .