Kwamamaza

Ibihugu byo muri EAC byiyemeje gutera umugongo idolari rya Amerika mu bucuruzi

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 10:13' na Rabbi Malo Umucunguzi


Ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, byatangiye gushyira imbaraga mu gukoresha amafaranga y’ibi bihugu mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, aho gukomeza gukoresha idolari rya Amerika nk’uko byari bisanzwe.

Ubusanzwe byari bivuze ko abacuruzi babanza kuvunjisha amafaranga yabo akava muyo ibi bihugu bikoresha bikayashyira mu madolari mbere yo gucuruzanya hagati y’ibihugu, nyuma bakongera bakavunjisha mu mafaranaga y’ibi bihugu bamaze guhahirana.

Niba nk’Umunyarwanda agiye kurangura ibicuruzwa muri Kenya, bimusaba kuvunjisha Amafaranga y’u Rwanda mu madolari ya Amerika, ayo agaruye akongera kuyavunjisha mu Mafaranga y’u Rwanda. Ni nk’uko umucuruzi wo muri Kenya uyakira nawe yongera akayavunjisha mu mashilingi ya Kenya.

Ibi bituma abacuruzi bahura n’ibiciro basabwa ku isoko ry’ivunjisha kandi bitakabaye ngombwa, mu gihe ubukungu bw’akarere butorohewe n’izamuka ry’agaciro k’idolari ugereranyije n’amafaranga ibi bihugu bikoresha.

Ibi bigiye guhinduka nyuma y’amasezerano yemejwe hagati ya Banki Nkuru z’ibihugu bigize EAC, hagamijwe gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hanatezwa imbere amafaranga ibihugu ubwabyo bikoresha aho kuba Idolari rya Amerika.

Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Thomas Kigabo, yabwiye The New Times ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye, Banki Nkuru z’ibihugu bigize EAC zafunguye amakonti y’amafaranga akoreshwa mu bihugu bitanu bigize uyu muryango.

Ati “Intambwe ya mbere yari ugusinya amasezerano. Inama iheruka yasabye ko buri Banki Nkuru y’Igihugu ikorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushishikariza abantu kwakira amafaranga akoreshwa mu karere. Harimo za banki z’ubucuruzi n’abacuruzi.”

Ubwo iyi gahunda yatangazwaga mu ntangiro z’uyu mwaka, hariho impungenge ko hashobora kuba ibibazo bishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ry’ivunjisha mu karere kose.

Gusa Kigabo avuga ko Banki Nkuru zizajya zihanahana amakuru ku buryo igiciro cy’ifaranga ry’igihugu runaka mu karere rihagaze, kandi bigakorwa buri munsi.

Ati “Ku biciro by’ivunjisha, twemeranyije ko mbere y’uko buri munsi urangira, tuzajya duhererekanya uko ibiciro ku isoko ry’ivunjisha bihagaze mu karere kugira ngo bibe bimwe.”

Bivuze ko nk’Umunyarwanda ushaka kujya kurangura ibintu i Kampala cyangwa Nairobi, azajya yitwaza amafaranga y’u Rwanda mu gihe byajyaga bisaba kubanza kuvunjisha mu madolari.

Kigabo akomeza agira ati “Bazaba bizeye neza ko ifaranga bitwaje rirakirwa muri banki z’ubucuruzi ndetse na Banki Nkuru y’Igihugu ikayakira. Niba umuntu aje mu gihugu afite irindi faranga rikoreshwa mu karere, tuzaryakira mu bucuruzi.”

Kuri ubu mu bihugu bitanu bya EAC, Ipawundi ryo muri Sudani y’Epfo (SSP) niryo rihenze, rigakurikirwa n’ishilingi rya Kenya (KES), ifaranga ry’u Rwanda (Frw), hakaza Ifaranga ry’u Burundi (BIF), Ishilingi rya Tanzania (TZS), irya nyuma rikaba ishilingi rya Uganda (UGX).

Ubucuruzi mu karere mu myaka ishize bwatangiye kuzamuka cyane, nyuma y’amavugurura yabayeho mu bucuruzi, arimo guhuza za gasutamo no gukuriraho imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu biri muri EAC.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko umwaka ushize u Rwanda rwohereje mu bindi bihugu byo mu karere ibicuruzwa bya miliyoni $127.76, mu gihe ibyo rwatumijeyo bigera kuri miliyoni $519.4.

U Rwanda rwohereza ibicuruzwa byinshi mu bihugu by’akarere harimo nk’Icyayi, Ikawa, impu, imboga, inzoga n’ibindi. U Rwanda kandi rutumiza hanze ibirimo isima, amavuta yo guteka n’imyambaro.

Dr Kigabo ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved