00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru byiyemeje koroshya ubwikorezi n’ubuhahirane mu karere

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 6 Kanama 2021 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Inama ya 33 y’Abaminisitiri bagize ibihugu biri mu Muhora wa Ruguru yabaye kuri uyu wa 6 Kanama 2021, yize ku mishinga migari izoroshya ubuhahirane n’ubwikorezi mu bihugu biwugize ndetse no kureba akamaro kawo mu guteza imbere ubuhahirane mpuzamahanga ndetse n’imikoranire hagati y’ibihugu byo mu Karere.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yari yitabiriwe n’abaminisitiri bo mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Sudani y’Epfo.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete ni we wari uhagarariye u Rwanda muri iyi nama.

Insanganyamatsiko yayo yagiraga iti “Kugera ku cyerekezo cy’umuhora uhamye, ugezweho kandi utanga ibisubizo ku bucuruzi n’ubwikorezi.”

Muri iyi nama hashimwe intambwe imaze guterwa n’ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru ku bijyanye no guteza imbere imishinga izoroshya ubuhahirane n’ubwikorezi mu Karere.

Muri yo harimo guhuza imihanda, kubaka ibyambu byo ku butaka no gushyiraho ahashyirwa ibicuruzwa bivuye ku byambu, gushyiraho imipaka ihuriweho n’ibihugu, iyubakwa ry’umuhanda ugezweho wa gari ya moshi ndetse n’imiyoboro ya peteroli.

Hasabwe ko hajyaho gahunda yo kubaka ubushobozi mu bihugu bigize umuhora wa Ruguru no gushyiraho ikigega kizatera inkunga iyi gahunda.

Abaminisitri bavuze ko nubwo hakiri ibibazo mu Muhora wa Ruguru bituma utagera neza ku ntego zawo zijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu, biyemeje gukorera hamwe mu guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwaremezo, izoroshya ubuhahirane n’imikoranire mu Karere.

Biyemeje kandi gushyiraho ingamba zizoroshya ishoramari n’ubucuruzi kugira ngo zireshye ba rwiyemezamirimo mpuzamahanga kuza gushora imari yabo mu Karere mu rwego rwo guteza imbere Umuhora wa Ruguru.

Hemejwe ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 ingana na 4.468.702 $, ndetse na porogaramu z’ibikorwa bizakorwa muri uyu mwaka.

Muri iyi nama kandi habayemo ihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi, aho u Rwanda rwahawe kuyobora ishami rishinzwe politiki n’igenamigambi mu muhora wa Ruguru kuva mu 2021 kugeza mu 2023, rukaba rusimbuye Kenya.

Rwungirijwe na Uganda mu gihe u Burundi bwahawe umwanya w’ubunyamabanga ku rwego rwa mbere naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igahabwa ubunyambabanga ku rwego rwa kabiri.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb Claver Gatete ni we wari uhagarariye u Rwanda muri iyi nama
U Rwanda rwatorewe kuyobora ibikorwa by'Umuhora wa Ruguru mu gihe cy'imyaka ibiri kuva mu 2021 kugeza mu 2023
Abaminisitiri biyemeje ko bagiye gushyira hamwe mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by'imishinga izoroshya ubwikorezi n'ubuhahirane
Iyi nama yari yitabiriwe n'abaminisitiri bahagarariye ibihugu bitandatu bigize Umuhora wa Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .