Kwamamaza

Ibigo by’itumanaho n’amabanki mu nkundura yo gutangira serivisi za banki kuri telefoni

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 07:06' na Cyprien Niyomwungeri


Mu myaka 16 ishize ikoranabuhanga mu itumanaho rya telefoni ngendanwa rimaze kugera ku rwego rushimishije mu Rwanda, aho byarenze uguhuza Abanyarwanda mu guhamagarana no kohererezanya ubutumwa bugufi, bikagera no ku rwego rwo kubafasha kugerwaho na serivisi z’imari zinyuranye.

Kuva mu 1998 ikigo MTN Rwanda Cell cyagera mu Rwanda byabaye intangiriro ku bindi nka Tigo Rwanda Ltd, Rwandatel [yananiwe imaze igihe gito] na Airtel Rwanda.

Ibi bigo byose byazanye udushya mu marushanwa ku icungamutungo rizana inyungu ku Banyarwanda biciye muri MTN Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money, ndetse uko bwije n’uko bukeye bihatanira kwigarurira n’abakiriya b’amabanki bibaha serivisi z’imari mu buryo bworoshye.

Aha twavuga kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga, kugura amashanyarazi, kugura ifatabuguzi rya televiziyo, itike y’imodoka n’ibindi.

Ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa rikoreshwa n’abagera kuri kuri 8.932. 108 mu Rwanda, rifite akamaro gakomeye mu kongera uburyo bwo kwishyurana hagati y’abantu bitagombye ko bagendana imizingo y’amafaranga.

Banki Nkuru y’Igihugu BNR, itangaza ko hagati Kamena 2015 na Kamena 2016, abakoresha Mobile Money biyongereyeho 14% bakagera kuri 36% bangana na 2,986,696. Abatanga izo serivisi bakaba baravuye kuri 453 bagera kuri 577 ku bantu ibihumbi 100.

Muri kiriya gihe amafaranga yahererekanyijwe kuri konti za Mobile Money angana na miliyoni 94.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amabanki mu ntambara ikomeye n’ibigo by’itumanaho

Bigaragara ko abantu bagiriye icyizere cyinshi serivisi za banki zitangwa n’ibigo by’itumanaho kuko nko muri 2015 abari bafite konti zabyo bari bakubye inshuro eshatu abafite konti muri banki.

Nta gushidikanya ko ari ishoramari rifatika kuko gukoresha ubu buryo bitanga inyungu ya 50% ku kiguzi umukiriya acibwa ngo akoreshe iyi serivisi. Urugero niba kohereza cyangwa kubikuza amafaranga bitwara nka 200, ikigo cy’itumanaho kibonaho 100 utanga serivisi agatwara irindi.

Uyu muvuduko ukabije watumye amabanki nka Banki ya Kigali, Cogebanque, I&M Bank, BPR n’izindi zishaka uko nazo zigarurira imitima y’abakiriya bazo ndetse zikanashora imari mu gutanga serivisi zimwe na zimwe hifashishijwe telefoni ngendanwa.

BNR igaragaza kandi ko ubu buryo buzwi nka ‘Mobile Banking’ burushaho kuyobokwa na benshi kuko guhera muri Mutarama kugera Kamena 2016, banki zabukoresheje inshuro 1,945,598, hanyuzwaho amafaranga angana na miliyoni 862,945.

Banki ya Kigali yerekana ko kuwa 31 Werurwe 2016 abakoresha serivisi za banki bifashishije telefoni ngendanwa bangana 285,287 bavuye ku 242,041 bariho kuwa 31 Werurwe 2015.

Umubare w'abohererezanya amafaranga kuri telefoni ukomeje kwiyongera ubutitsa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved