Ibiciro ku masoko byazamutseho 2,5 % muri Mutarama 2021

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Gashyantare 2021 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko muri Mutarama 2021, ibiciro byiyongereye ku kigero cya 2,8 %.

Ubusanzwe mu gusesengura igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro, igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Itangazo ry’Ikigo cy’Ibarurishamibare ryerekanye ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 2,8% mu kwezi gushize kwa Mutarama 2021 ugereranyije na Mutarama 2020.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 2,8% mu kwezi kwa Mutarama ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 5,5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 4,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 3,3%.

Iyo ugereranyije Mutarama 2021 na Mutarama 2020, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3,4%. Wagereranya ukwezi kwa mbere 2021 n’ukwezi kwa cumi na kabiri 2020 ibiciro byagabanutseho 0,3%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,5%.

Muri Mutarama 2021, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 4% ugereranyije na Mutarama 2020. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 4,9% n’ibiciro by’amahoteli na resitora byazamutseho 8,8%

Ugereranyije ukwezi kwa mbere 2021 n’ukwezi kwa cumi na kabiri 2020, ibiciro byagabanutseho 1,2%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,8%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro, muri Mutarama 2021 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 3,5% ugereranyije na Mutarama 2020.

Hashize iminsi ibiciro by’ibintu bitandukanye mu Rwanda bizamuka cyane ahanini bitewe n’ingaruka za Covid-19. NISR igaragaza ko ihindagurika ry’ibiciro ku mwaka wa 2020 mu mijyi, ryari ku kigereranyo cya 7,3 %.

Ni imibare ihanitse cyane kuko ubusanzwe abahanga mu bukungu bagaragaza ko kwiyongera kw’ibiciro kudakwiriye kurenga 2,5 % cyangwa 3 % ku mwaka.

Umuyobozi w’ Umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi (ADECOR), Ndizeye Damien, yabwiye IGIHE ko ibiciro byinshi byagiye bizamuka kubera ingamba zo guhashya Covid-19.

Yavuze ko nko mu gihe u Rwanda rwari muri gahunda ya Guma mu rugo umwaka ushize, nubwo ubuhinzi n’ubworozi byakomorewe, hari abahinzi bagabanyije abakozi, bituma n’umusaruro wagombaga kuboneka uba muke.

Ndizeye yavuze ko no mu bijyanye no gutwara ibiribwa, imodoka zabaye nke kuko hari iz’abikorera ku giti cyabo zitari zemerewe gukomeza gutwara ibiribwa zibivana ku bahinzi bigera ku masoko mu mujyi.

Yavuze ko ibyo byagiye bituma umusaruro ubura abaguzi mu bahinzi, nyamara ku masoko yo mu mijyi naho ukaba muke ugahenda.

Ati “Mu bucuruzi iyo ibyo bicuruzwa byagabanyutse ku isoko igiciro kirazamuka, iyo byiyongereye biramanuka. Rero abaryi barabonetse ariko ibiribwa birabura. Abacuruzi nabo hari ababuze amafaranga kuko igishoro bari bafite ari gike babivamo, abakoreshaga abakozi baragabanyuka ugasanga umucuruzi ari gukora wenyine cyangwa bimwe byo kujya ibihe mu masoko, ibyo byose byagize ingaruka ku bahinzi.”

Kuba hari umusaruro w'ubuhinzi utabasha kugera ku masoko kandi wabonetse ni kimwe mu bivugwaho gutuma ibiciro byiyongera muri iki gihe

Ndizeye yatanze ingero z’ibicuruzwa nk’imboga, aho mu bahinzi umusaruro wabonetse mwinshi ariko ku masoko ukabura kuko utahagejejwe. Ni kimwe n’abacuruza amata, aho amakusanyirizo menshi yahagaze andi akakira amata make kuko abayaguraga bahagaze kongera kuyatwara.

Ati “Bamwe barahagaze burundu andi makusanyirizo ugasanga kubabwira ngo batse bya byuma bibika amata, batizeye abakiliya ugasanga ibiciro by’amashanyarazi biri hejuru cyane.”

Abacuruzi bake basigaye bakora mu gihe ibindi bikorwa byari byahagaritswe, nabo ngo bakoraga bigengesera, ugasanga bararangura ibicuruzwa bike kuko batizeye abakiliya, abakiliya baza kubishaka ari benshi bigahenda.

Ndizezeye kandi yabwiye IGIHE ko icyatumye ibiciro bikomeza kwiyongera, ari uko n’ibicuruzwa byavaga hanze bitakibasha kuza neza ku buryo ku isoko ry’imbere mu gihugu hari ibyatangiye kubura.

Yatanze urugero rw’ibyuma by’ubwubatsi byatangiye kuzamuka kuko ibyinjira bitangana n’ibyinjiraga mbere kandi ababikeneye ari benshi.

Yasabye Leta kwita by’umwihariko ku bahinzi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi, bagafashwa kugira ngo umusaruro wabo ugere ku masoko, no gufasha abacuruzi b’ibiribwa kumenya aho umusaruro wabonetse.

Yavuze kandi ko hakwiriye kujyaho uburyo busobanutse umusaruro uva ku muhinzi cyangwa kuri koperative y’ubuhinzi, uhita ugera ku masoko kuko iyo hajemo abamamyi hagati aho, byongera igiciro ku masoko bitari ngombwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .