Ibiciro ku masoko y’u Rwanda byazamutseho 0.7% muri Gashyantare uyu mwaka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2018 ibiciro mu Rwanda byazamutseho 0.7% ugereranyije na Gashyantare 2017, mu gihe muri Mutarama uyu mwaka byari byazamutseho 1.3%.

Iyi mibare yasohotse muri raporo ngarukakwezi ‘Consumer Index Price’, igaragaza ko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu mijyi ari na cyo cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda, cyahindutse.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka muri Gashyantare ni ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 2,4%. Iyo ugereranyije Gashyantare 2018 na Gashyantare 2017, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 1,5%.

Ugereranyije Gashyantare 2018 na Mutarama 2018, ibiciro byiyongereyeho 0,6%. Iri zamuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,5% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,5%.

Ku masoko yo mu byaro, mu kwezi gushize kwa Gashyantare, ibiciro byagabanutseho 2,7% ugereranyije na Gashyantare 2017. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gitangaza ko bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 9,5%.

Iyo ugereranyije Gashyantare 2018 na Mutarama 2018, ibiciro byiyongereyeho 0,5%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,7%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza