Ibiciro bya Essence byagabanutseho amafaranga 60

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Nzeri 2016 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyatangaje ibiciro bishya bya Essence na Mazutu bizakurikizwa muri Nzeli na Ukwakira uyu mwaka.

Itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara kuwa Gatanu tariki 2 Nzeli, rivuga ko muri aya mezi mu Mujyi wa Kigali ibiciro bitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 888 kuri Litiro ya Essence na 864 kuya Mazutu bivuye kuri 948.

Izi mpinduka zikaba zakurikije igiciro mpuzamahanga cy’ibikomoka kuri Peteroli cyemeranyijweho. Nyuma y’aya mezi abiri kizahinduka bigendanye n’uko ibiciro mpuzamahanga bizaba bihagaze.

Iki giciro kirakurikizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeli 2016.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza