00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’ingutu bicyugarije ubuhinzi butunze abarenga 65% mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 25 Kamena 2021 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bw’Umuryango uharanira Kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi rugifite ibibazo by’ingutu birwugarije birimo icyuho mu kwigisha abahinzi-borozi no kubagezaho inkunga bagenerwa, kudakorera mu mucyo k’ubuyobozi bubaba hafi, urubyiruko rubwihunza, guhangika imbuto bagurishwa, imashini zuhira bahabwa zitujuje ubuziranenge n’ibindi.

Ni ubushakashatsi bwamuritswe ku wa 23 Kamena 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga, bwakozwe mu myaka ine ishize hasesengurwa uko abahinzi batezwa imbere ku rwego rw’uturere binyuze mu kuzamur­­a gahunda yatwo yo kwesa Imihigo.

Hifashishijwe inyigo yakorewe mu turere twa Kayonza na Nyanza, TI Rwanda yagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi rukizitiwe n’urusobe rw’ibirubuza gutera imbere. Ni mu gihe abarenga 65% mu Rwanda batunzwe narwo.

Mu bibazo byugarije urwo rwego byagaragajwe n’abakoreweho inyigo, harimo icyuho kikiri mu kuba abahinzi-borozi bahabwa inyigisho zitandukanye zishobora kubafasha mu bikorwa byabo.

Izo nyigisho baba bakwiye kuzihabwa n’abaganga b’amatungo ndetse n’abagoronome b’ubuhinzi babegereye.

Hagaragajwe kandi ko inkunga abahinzi bagenerwa binyuze mu kunganirwa na Leta mu gihe bagura imbuto, ifumbire, ibigega by’amazi n’ibindi itabageraho uko bikwiye, kubera abayobozi babishinzwe batabikora mu mucyo.

Umwe mu bahinzi uhagarariye bagenzi be b’i Nyamirama muri Kayonza yagize ati “Twabwiwe gukora ubukangurambaga bwo gushaka amafaranga ashobora kudufasha kugura ibigega by’amazi kandi twashoboraga guhabwa nkunganire ya Leta. Uko byarangiye, nta nkunganire twahawe ahubwo twakoresheje amafaranga menshi tugura amavomero no kubaka aho yashyirwa mu ngo zacu.”

Abo bahinzi kandi bagaragarije TI Rwanda ko hari ibihingwa bahatirizwa guhinga nyamara nta mahirwe ahari yo kubibonera isoko, ibintu bishobora kubateza ibihombo.

Umwe muri bo yaravuze ati “Abaturage bahatirijwe gutera ibiti bya Moringa na Macadamia ariko nta soko tubonera umusaruro wabyo.”

Ni mu gihe bagenzi babo b’i Busasamana muri Nyanza bo bagaragaje ko imashini bagiye bahabwa zo kuhira zabatengushye bikabatera igihombo.

Umuyobozi wa Koperative yabo yagize ati “Twafashijwe kugura imashini zuhira kuri nkunganire ya Leta, umusanzu wacu ukaba 250.000 Frw ku mashini imwe. Ku rundi ruhande, izo mashini ntizakoze kandi ni igihombo cyacu. Nyuma y’aho twabwiwe gukusanya 59.000 Frw tugafashwa kugura ipompo nshya ntoya y’amazi yakorana nazo, ariko ntibyakozwe.”

Ni imikorere idahwitse bavuga ko ahanini bigirwamo uruhare n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakorana nabo, bababwira ibyo bakora nyamara bakuzuza ibyo basabwe ntibahabwe ibyo basezeranyijwe.

Uretse kubura isoko ry’ibyo bahatirijwe guhinga no kutagerwaho neza na nkunganire bagenerwa na Leta, abahinzi borozi baracyabangamiwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ijyanye n’urwego rwabo ribaho nta ruhare babigizemo.

Umwe mu b’i Nyanza yagize ati “Hari imishinga iba ari myiza cyane iyo igaragara mu nyigo. Ikibabaje mu by’ukuri ni uko tuyibwirwaho gusa ari uko igiye gutangira.Ishyirwa mu bikorwa ryayo ntirinyura mu mucyo kandi ntabwo inshingano zuzurwa uko bikwiye.”

Inyigo ya TI Rwanda igaragaza ko hakiri inzitizi y’ingengo z’imari z’uturere ziba ari ntoya, nyamara ugasanga imishinga y’ubuhinzi itegurwa irasaba amafaranga menshi.

Ibyo byiyongeraho kuba urwego rw’abikorera rudafite ubushake bwo gushora imari mu buhinzi kandi n’uburyo bukoreshwa mu kubakangurira kuyishoramo ntibuboneye.

Ihangikwa ry’imiti n’imbuto riteye impungenge

Abahinzi borozi bavuganye na TI Rwanda basobanuye ko bahangayikishijwe n’imiti yica udukoko,amafumbire ndetse n’imiti bahabwa n’abavuzi b’amatungo bibahenda kandi ubuziranenge bwabyo nabwo bukemangwa.

Umuhinzi w’i Kayonza yagize ati “Urebye amikoro y’abahinzi, imiti yica udukoko irahenze mu by’ukuri. Ikindi kibazo ni uko hari imiti yica udukoko iba yarahangitswe ntikore neza.”

Uw’i Nyanza we yavuze ko bafite ikibazo cy’imbuto z’imboga zisigaye zihangikwa n’abazikora, bakababeshya ko ari nziza nk’izo bakoreshaga nyamara bihabanye.

Yagize ati “Bahindura ubuziranenge bwazo ariko bakazipfunyika kimwe [n’izujuje ubuziranenge].”

Kuba abahinzi batarumva neza gahunda yo guhuza ubutaka ikubiyemo guhinga ibihingwa bimwe ku buso runaka bwegeranye kandi bagakoresha ingano y’inyongeramusaruro ingana ndetse n’ubwoko bumwe bw’imbuto, biracyabangamira urwo rwego ahanini ku musaruro.

Hari kandi ibibazo by’uko abahinzi batagira uruhare mu igenwa ry’ibiciro by’umusaruro wabo,inganda zikora ibiryo by’amatungo zikiri nkeya ku borozi,ndetse n’icy’ubwatsi bw’inka bwiza kuko urubingo rusigaye rwarahuye n’indwara.

Urubyiruko rukomeje kwihunza ubuhinzi

Ubushakashatsi bwa TI Rwanda bwongeye kugaragaza ikibazo cy’urubyiruko rwihunza ubuhinzi n’ubworozi, kabone n’aho rwaba rwarabyize.

Bamwe muri rwo bavuga ko impamvu batabukora ari uko babura ubutaka babukoreraho, mu gihe hari n’abize bakibufata nk’urwego ruciriritse.

Uhagarariye abahinzi b’i Nyamirama yagize ati “Urubyiruko ntirushaka kwifatanya natwe mu rwego rw’ubuhinzi. Barashaka gutegereza akazi ko mu biro gusa. Njyewe nkirangiza kaminuza naje hano mu cyaro ntangira guhinga, ariko abo twiganye baransetse.”

Ubwo yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum) mu 2020, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’uyu Mugabane kugira uruhare mu buhinzi bugezweho kugira ngo uzagere ku ntego yo kwihaza mu biribwa.

Yagize ati “Urubyiruko rukwiriye kuba rwibaza kuri ibi bibazo: Ese bo ubwabo barashaka ko ahazaza ibiribwa muri sosiyete babamo biba bimeze bite? Ese uruhare rwabo ni uruhe mu gufasha Abanyafurika kugera aho bashaka kugera. Ni ibyo nifuza ku rubyiruko ariko tugomba gukorera hamwe baba abato n’abakuru ngo tuhagere.”

Ku rundi ruhande, umubare w’abagore muri urwo rwego wo ugenda uzamuka kandi bakagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo.

Urugerero rwa Koperative y’abahinzi b’i Murundi muri Kayonza, Perezida wayo yavuze ko mu banyamuryango ifite harimo abagore 221 n’abagabo 166 kandi bose bagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo.

Mu ngengo y'imari, urwego rw'ubuhinzi ni rumwe mu zitaweho byihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .