Ibibazo bikoma mu nkokora kwihutisha kugeza amashanyarazi ku baturage

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwateye imbere mu nkingi zose zibumbatiye iterambere rusange ry’igihugu. Urwego rw’ingufu nka rumwe mu z’ibanze rwashyizwemo imbaraga nyinshi bituma haboneka amashanyarazi angana na MW 208.36 zivuye kuri MW 97 zari zihari mu 2010, gusa hari imbogamizi uru rwego rugihura nazo.

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka irindwi ishize (2010-2017), Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yavuze ko hakiri ibibazo biri mu rwego rw’ingufu ariko hari n’uburyo bwo kubikemura.

Yagize ati “ Nubwo twishimira ko Urwego rw’Ingufu rukora neza muri rusange, haracyari imbogamizi zimwe na zimwe zikibangamiye imikorere myiza y’uru rwego. Mu gukemura izi mbogamizi Guverinoma yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye.”

Yagaragaje ko izo mbogagamizi zirimo kuba ibikorwa byo kongera ingufu no kuzikwirakwiza bisaba amafaranga menshi atabonekera rimwe. Ku bw’ibyo kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwari rwarihaye yo kongera ingufu z’amashanyarazi zikagera kuri MW 563 mu 2017 no kuyakwirakwiza mu ngo 70 % byasabaga miliyari 3,2 z’amadolari, ntiyaboneka yose.

Mu kurenga iyo mbogamizi, Guverinoma ireshya abashoramari benshi mu kongera ingufu z’amashanyarazi no kuyakwirakwiza hakoreshejwe uburyo butandukanye harimo imirasire y’izuba n’ingomero ntoya.

Hafashwe ingamba kandi zo kwegurira abikorera b’Abanyarwanda ingomero nto,,bikaba biragenda bitanga umusaruro ushimishije nk’uko Minisitiri w’Intebe yabihamirije Abadepite.

Ikindi kibazo ni ikijyanye no gutanga ingurane ikwiye ku gihe ku bikorwa biba biri ahagiye kubakwa ibikorwaremezo bijyanye no kongera no gukwirakwiza amashanyarazi, hakagaragara imbogamizi zitandukanye mu kwishyura zirimo abaturage badafite amakonti cyangwa ibyangombwa by’ubutaka, imyirondoro idahuye.

Mu gukemura iki kibazo, Guverinoma yiyemeje gukorana n’inzego z’ibanze mu mishinga y’amashanyarazi kuva itangiye kugera irangiye.

Imbogamizi ya gatatu ni umubare munini w’abaturage batuye mu buryo butatanye ku buryo bitoroshya ibikorwa byo kubagezaho amashanyarazi. Mu kugikemura Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abantu gutura mu midugudu.

Imbogamizi ya kane ni imiyoboro y’amashanyarazi ishaje itanafite ubushobozi buhagije bwo gutwara amashanyarazi akenewe mu bice bimwe na bimwe. Iki kibazo cyatangiye kubonerwa umuti kuko Guverinoma yafashe umwanzuro wo kuvugurura, kwagura no kongerera ubushobozi umuyoboro mugari n’iyishamikiyeho.

Indi mbogamizi ni imishinga yagiye ishyirwa mu bikorwa idakorewe inyigo cyangwa zidakozwe neza; Guverinoma yafashe icyemezo cy’uko imishinga yose igomba gukorerwa inyigo zimbitse kandi zikemezwa na Komite ishinzwe imishinga (Public Investment Committee) mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

Indi mbogamizi ni uko hari umuriro udakoreshwa nyamara igihugu kiwufite bitewe n’ibikorwaremezo bitaratungana .

Iya karindwi ni ukuba hataraboneka bushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli byakwifashishwa mu gihe cy’amezi nibura atatu mu gihe byaba ngombwa. Gusa ubu Guverinoma ku bufatanye n’abikorera igenda yongera ububiko.

Imbogamizi ya munani ni ibikorwa by’ubujura no kwangiza ibikorwaremezo byifashishwa mu gutwara amashanyarazi bikigaragara hamwe na hamwe. Guverinoma yiyemeje gushishikariza abaturage, ku bufatanye n’Inzego z’Ibanze n’iz’umutekano, kugira uruhare mu kubibungabunga ibi.

Ikindi kibazo kandi na cyo kitoroshye ni ubushobozi buke bw’abakozi ariko hafashwe ingamba ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hashyirwamo amasomo ajyanye n’urwego rw’ingufu, hakanozwa n’imikoranire hagati y’amashuri makuru yigisha imyuga (IPRCs) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG).

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ikomeje umurava wo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda benshi ku buryo umwaka utaha wa 2018 uzajya kurangira nibura 70% bayafite mu ngo zabo. Kugeza ubu bageze kuri 34.6%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza